Sosiyete y’Itumanaho n’Ikoranabuhanga, MTN Rwandacell PLC (MTN Rwanda) yagaragaje umusaruro wayo mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2024, aho yakomeje gutera intambwe ishimishije, nko kuba ubu imaze kugira abafatabuguzi bangana na miliyoni 7,4 biyongereyeho 7,0%, ndetse ikaba yarinjije miliyoni 59,8 Frw.
Bikubiye muri raporo yashyizwe hanze na MTN Rwanda kuri uyu wa 08 Gicurasi 2024, igaragaza umusaruro w’iyi sosiyete na kompanyi iyishamikiyeho ya Mobile Money Rwanda Ltd, mu gihembwe cya mbere cya 2024 cyarangiye tariki 31 Werurwe 2024.
Iyi raporo igaragaza ko Sosiyete ya MTN Rwanda yungutse abafatabuguzi bashya bangana na 7,0% bakoresha serivisi zayo ugereranyije n’umubare wari uhari mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2023, aho byatumye ubu ifite abafatabuguzi bangana na miliyoni 7,4.
Nanone kandi Sosiyete iyishamikiyeho ya Mobile Money Rwanda Ltd (MMRL), na yo yakomeje gutera intambwe ishimishije mu kunguka abafatabuguzi, kuko biyongereyeho 16,8%, ku buryo bageze kuri miliyoni 5,1 ndetse n’inyungu y’amafaranga yinjijwe n’iri shami yiyongera ku kigero cya 31,5% ugereranyije n’igihe nk’iki cy’umwaka ushize.
Izamuka ry’amafaranga yose yinjira avuye muri iri koranabuhanga ryo kohererezanya amafaranga rya MoMo, ryarazamutse riva kuri 22,5% mu gihembwe cya mbere cya 2023, rigera kuri 26,1% yinjiye mu gihembwe cya mbere cya 2024.
Muri iki gihembwe kandi, MoMo yarakoreshejwe cyane mu bucuruzi, aho abayikoresha mu kwishyurana bavuye ku bihumbi 197 bagera ku bihumbi 427, aho ayo mafaranga boherezanya yavuye kuri miliyoni 181 Frw (18%), agera kuri tiliyari 2,3 Frw (49%).
Nanone muri MTN Rwanda, hari indi ntambwe yo kwishimira nk’aho abagura telefoni zigezweho (Smartphone) biyongereye ku kigero cya 29,2%, bigatuma abafatabuguzi b’iyi sosiyete bakoresha izi telefone zigezweho biyongera ku kigero cya 13,6% aho bageze kuri miliyoni 2,5.
Iyi ntambwe yagezweho bitewe na gahunda ya Connect Rwanda 2.0 yamuritswe muri Werurwe 2024, yo gufasha Abanyarwanda bose kuba babasha gutunga Smartphones, aho hatangijwe gahunda yo gutanga telefone zihendutse zikoresha interineti inyaruka ya 4G zitwa Ikosora+ zigura Ibihumbi 20 Frw gusa.
Nanone kandi muri iki gihembwe cya mbere, abakoresha interineti ya MTN bazamutseho 30% ugereranyije n’umwaka ushize.
Umuyobozi Mukuru ushinwe Imari muri MTN Rwanda, Mark Nkurunziza, yavuze ko iyi sosiyete yishimira umusaruro yabonye muri iki gihembwe cya mbere, cya 2024.
Gusa avuga ko iri terambere ryabayeho ryagiye rishyira igitutu ku zindi serivisi z’iyi sositeye nko kugabanuka kw’abagura pake zo guhamagara n’izindi mbogamizi nke zagiye zivuka.
Gusa Mark avuga ko nubwo habayeho ibitaragenze neza ariko bitigeze bibaca intege, ahubwo bakomeje ingamba mu kugera ku musaruro mwiza mu bihembwe biri imbere.
Mapula Bodibe, Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, na we avuga ko bishimiye uyu musaruro wabonetse mu gihembwe cya mbere cya 2024.
Ati “Muri rusange, twishimiye kubona iterambere ryiyongera mu bakiliya bacu, imikorere myiza ya MoMo, ndetse n’umusaruro gahunda yacu ya Connect Rwanda 2.0 ikomeje kugira, igamije kutagira usigara inyuma mu ikoranabuhanga rigezweho.”
Yanavuze kandi ku mushinga wo gushimira abagore b’indashyikirwa bitabiriye Connect Women ubwo yabaga ku nshuro ya 5, avuga ko hatanzwe ibihembo by’agaciro kangana na miliyoni 8.7 Frw.
Ni gahunda ikomeje kugaragaza umusanzu MTN Rwanda itanga mu gushyigikira no kongerera ubushobozi abagore mu nzego zitandukanye
z’ubucuruzi nk’imwe mu ntego za Guverinoma y’u Rwanda.
MTN Rwanda kandi ivuga ko ikomeje gushyira imbaraga muri serivisi zayo kugira ngo zirusheho kunogera buri wese ndetse binagire umusaruro ushimishije mu kugera ku ntego ziyemejwe mu cyerecyezo cy’iyi Sosiyete cya 2025.
RADIOTV10