Perezida Paul Kagame yagaragaje ko hari icyizere cy’izahuka ry’umubano w’u Rwanda n’u Burundi umaze imyaka irindwi urimo igitotsi, avuga ko mu gihe cya vuba hazaboneka umuti w’ibibazo ku buryo abatuye ibi Bihugu bazongera kugenderana uko byari bisanzwe.
Perezida Kagame Paul ubwo yakiraga indahira z’abayobozi baherutse gushyirwa mu myanya mu nzego nkuru z’Igihugu, yagarutse ku mubano w’u Rwanda n’Ibihugu by’ibituranyi.
Ku Gihugu cy’u Burundi, Perezida Kagame yavuze ko mu minsi ya vuba ishize, abayobozi ku mopande z’Ibihugu byombi, bagiye bahura mu rwego rwo gushaka umuti w’ibi bibazo kandi ko biri gutanga umusaruro ushimishije.
Ati “Vuba aha Perezida w’u Burundi anyoherereza intumwa izanye ubutumwa bwe, bishaka ko bikomeza inzira yo kubaka umubano hagati y’ibihugu byacu byombi. Navuga ko hari intambwe ishimishije igenda iterwa ngira ngo mu bihe biri imbere umubano uraza kugenda urushaho kuba mwiza n’abarundi n’abanyarwanda babane uko bikwiriye uko byari bisanzwe.”
Bimwe mu byo u Rwanda rwakunze gushinja u Burundi, ni ukuba muri iki Gihugu hariyo bamwe mu barwanyi bo mu mitwe irwanya u Rwanda bafite ibirindiro mu ishyamba rya Kibira bajya banagaba ibitero mu Rwanda.
Perezida Kagame avuga ko iki kibazo na cyo kiri kugenda kigana ku musozo. Ati “Ibyo tutagenda tubyumvikanaho n’Abarundi uko tuzagenza icyo kibazo kugira ngo kiveho burundu. Ababiri inyuma ubwo bazarushaho kugira ibyago.”
Perezida Kagame avuga ko n’ubundi iki kibazo kitari kigoye ariko ko ubwo u Rwanda n’u Burundi bari kugihurizaho, biza kurushaho guhabwa umurongo.
RADIOTV10