Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Mu buryo butagoye M23 yafashe agace kavugwaho ubutunzi bukomeye

radiotv10by radiotv10
08/05/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Mu buryo butagoye M23 yafashe agace kavugwaho ubutunzi bukomeye
Share on FacebookShare on Twitter

Abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 rihanganye n’Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bafashe Sheferi ya Luhwinja yo muri Teritwari ya Mwenga mu Ntara ya Kivu y’Epfo, bigaruriye hatabayeho imirwano.

Iyi sheferi ya Luhwinja izwiho kuba ikungahaye ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya zahabu, yafashwe mu ijoro ryo ku ya 06 Gicurasi 2025, ikaba kandi agace gashobora gufasha abarwanyi b’iri huriro mu rugamba.

Amakuru avuga ko aka gace, ari ko ka mbere ko muri iyi Teritwari ya Mwenga gafashwe na AFC/M23 kuva yatangira kugenzura Bukavu ifatwa nk’umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Epfo tariki 14 Gashyantare.

Gufata iyi Sheferi ya Luhwinja bibaye nyuma yuko abarwanyi b’iri Huriro banatangiye kugenzura agace ka Kaziba nyuma yo kugaba igitero ku barwanyi ba Wazalendo mu birindiro byabo mu cyumweru gishize.

M23 yafashe ako gace nyuma y’urugamba rwamaze amasaha 48, Wazalendo yagerageje kwihagararaho ariko birangira ikuyemo akayo karenge.

Nanone kandi kuva tariki 06 Gicurasi 2025, Gurupoma za Luchiga, Kabalole, Luduha na Idudwe na zo ziri kugenzurwa n’abarwanyi ba AFC/M23.

Amakuru kandi avuga ko abarwanyi ba AFC/M23 bamaze kugota Lokarite za Ngando, Chihumba na Kashanga, ku buryo isaha n’isaha bazigarurira, na zo zikaba ari Lokaritse zikungahaye ku mabuye y’agaciro ya Zahabu.

Bivugwa ko abarwanyi b’iri huriro bakomeje kurwana berecyeza ahacukurwa amabuye y’agaciro na Sosiyete y’Abanya-Canada Twangiza mining, mu bilometero bitanu uvuye muri Gurupoma ya Luchiga.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × four =

Previous Post

Rwamagana: Ntibumva uko basabwa kugurira Leta imodoka kandi batayirusha amafaranga

Next Post

Harimo iyari imaze imyaka 11: Amakipe yazamutse mu cyiciro cya mbere mu Rwanda yamenyekanye

Related Posts

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

by radiotv10
26/01/2026
0

U Buhindi bwizihije umunsi w’ubwigenge uzwi nka ‘Republic Day’ waranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo akarasisi kamukiwemo n’intwaro zirimo izikomeye. Ni ibirori...

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

by radiotv10
26/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko igisirikare cye kitigeze gikubita umugore w’umunyapolitiki Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi...

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

by radiotv10
26/01/2026
0

Mu bigo by’amashuri yisumbuye mu Gihugu cy’u Burundi muri Komini ya Gatara n’iya Kayanza, mu Ntara ya Butanyerera, haravugwa indwara...

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

by radiotv10
23/01/2026
0

Umugaba w’ingabo za Uganda, akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni uherutse kongera gutorerwa kuyobora igihugu, yatangaje ko abashyigikiye ishyaka ritavuga...

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

by radiotv10
23/01/2026
0

Umunyamabanga Wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Ibibazo bya Afurika, yagaragaje ko gushyira abarwanyi ba AFC/M23 mu gisirikare...

IZIHERUKA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja
MU RWANDA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

26/01/2026
Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

26/01/2026
Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Harimo iyari imaze imyaka 11: Amakipe yazamutse mu cyiciro cya mbere mu Rwanda yamenyekanye

Harimo iyari imaze imyaka 11: Amakipe yazamutse mu cyiciro cya mbere mu Rwanda yamenyekanye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.