Monday, December 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

radiotv10by radiotv10
15/09/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza
Share on FacebookShare on Twitter

Joseph Kabila Kabange wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yageneye Abanyekongo ubutumwa, abamenyesha ko adashobora kwicara ngo arebere Igihugu cyabo kirindimurwa n’ubutegetsi bwamusimbuye, bityo ko agomba gukoresha ubunarabibunye bwe akagisubizo ku murongo, kandi ko yiteguye kongera kukiyobora.

Bikubiye mu butumwa yatanze kuri iki Cyumweru tariki 14 Nzeri 2025, bwari butegerejwe n’Abanyekongo benshi, ngo bumve ikiri ku mutima w’uyu munyapolitiki wabayoboreye Igihugu.

Joseph Kabila yatangaje ko yarekuye ubutegetsi mu mahoro mu buryo bwubahirije Itegeko Nshinga, ariko ko hari benshi batekerezaga ko urugendo rwe rwa Politiki aruhagarikiye aho. Ati “Ariko uyu munsi ndagira ngo mbabwire nti ‘byari akaruhuko’.”

Akomeza avuga ko yakomeje kureba ibibazo byatangiye kuvuka akiva ku butegetsi, birimo “amasezerano atarashyizwe mu bikorwa, ivangura, akarengane kakomeje kwiyongera. Abansimbuye nta mahoro cyangwa iterambere bigeze bazana.”

Akomeza agira ati “Sinshobora gukomeza kurebera. Ni yo mpamvu ntangaje ku mugaragaro ko: Niteguye gusubukukura inshingano zikomeye z’Igihugu [kuba yakongera akaba Umukuru w’Igihugu]. Atari ukubera njye ahubwo ari ukugira ngo nsubizeho ubutegetsi buhamye, kugira ngo ndinde buri Munyekongo, no kugira ngo ubukungu bwacu bugirire akamaro abana bacu.”

Kabila yavuze ko bamwe bashobora kumunenga ko ashaka kwisubiza ubutegetsi, “ariko nabasubiza nti: ngarutse kuko Congo iri mu kangaratete, no kubera ko Congo nyifitiye ubunararibonye ndetse n’imbaraga zo kuba nayigoboka.”

Yaboneyeho gusaba Abanyekongo bose gushyira hamwe, kugira ngo basubize Igihugu cyabo mu maboko meza. Ati “Simfite ubwoba bwo kunengwa, nta nubwo mfite impungenge zo guterwa ubwoba. Icyo nshyize imbere ni uko Congo yongera guhaguruka. Ndaje. Kandi nzagaruka kugeza igihe Abaturage babonye agaciro kabakwiye.”

Joseph Kabila yasubiye muri Congo mu mpera za Gicurasi uyu mwaka, ubwo yahitaga yerecyeza i Goma mu bice bigenzurwa na AFC/M23. Kuva yagera muri Congo yagiye yakira abo mu matsinda atandukanye, kugira ngo yumve ibitekerezo byabo bityo azabone aho ahera ashyira mu bikorwa intego ye yo gusubiza iki Gihugu ku murongo nk’uko yakunze kubivuga.

Ni mu gihe ubutegetsi bw’iki Gihugu bwo butamworoheye, dore ko bumaze igihe bumuburanisha ku byaha bikomeye, birimo ibyo kugambanira Igihugu, aho ashinjwa gufatanya na AFC/M23, ndetse Ubushinjacyaha bukaba bwaramusabiye igihano cy’urupfu, akaba yaragombaga gusomerwa mu cyumweru gishize, ariko bikaza gusubikwa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen + fifteen =

Previous Post

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

Next Post

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Related Posts

Ibivugwa ku basirikare benshi n’intwaro zikomeye u Burundi bwohereje ku mupaka wabwo n’u Rwanda

Ibivugwa ku basirikare benshi n’intwaro zikomeye u Burundi bwohereje ku mupaka wabwo n’u Rwanda

by radiotv10
15/12/2025
0

Hakomeje kongerwa abasirikare benshi b’Igihugu cy’u Burundi n’intwaro za rutura ku mupaka wacyo n’u Rwanda, byumwihariko mu gace ka Gasenyi-Nemba...

Icyemezo cy’ubutegetsi bw’u Burundi cyashyize mu ihurizo Abanyekongo bagiyeyo mbere yuko AFC/M23 ifata Uvira

Icyemezo cy’ubutegetsi bw’u Burundi cyashyize mu ihurizo Abanyekongo bagiyeyo mbere yuko AFC/M23 ifata Uvira

by radiotv10
15/12/2025
0

Abanyekongo bahungiye i Bujumbura mu Burundi n’abari bagiyeyo ku bw’impamvu zinyuranye mbere yuko Umujyi wa Uvira ufatwa na AFC/M23, baravuga...

Igikekwa ku mpanuka ikomeye ya Bisi yavaga muri Uganda yerecyeza mu Rwanda

Igikekwa ku mpanuka ikomeye ya Bisi yavaga muri Uganda yerecyeza mu Rwanda

by radiotv10
15/12/2025
0

Imodoka yo mu bwoko bwa Bisi ya sosiyete itwara abagenzi ya Trinity Express yavaga i Kampala muri Uganda yerecyeza i...

Amakuru mpamo aturuka mu biboneye abasirikare benshi b’u Burundi berecyeza muri Congo

Eng.-Burundian troops and heavy weapons have been deployed along the country’s border with Rwanda

by radiotv10
15/12/2025
0

Reports indicate that Burundi continues to reinforce its border with Rwanda by deploying large numbers of troops and heavy weapons,...

Perezida w’Igihugu gifashwa n’Ingabo z’u Rwanda mu mutekano yavuze impamvu akwiye kongera gutorwa

Perezida w’Igihugu gifashwa n’Ingabo z’u Rwanda mu mutekano yavuze impamvu akwiye kongera gutorwa

by radiotv10
15/12/2025
0

Mu bikorwa byo kwiyamamariza indi manda, Perezida w’Igihugu cya Repubulika ya Centrafrique gisanzwe kirimo Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa...

IZIHERUKA

AFC/M23 yongeye gutanga impuruza ku marorerwa FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi bari gukorera Abanyamulenge
MU RWANDA

Igitero cy’ubugome cya FDLR cyatumye Min.Nduhungire abwira u Burayi na America icyo gikwiye kubasigira

by radiotv10
15/12/2025
0

Ibivugwa ku basirikare benshi n’intwaro zikomeye u Burundi bwohereje ku mupaka wabwo n’u Rwanda

Ibivugwa ku basirikare benshi n’intwaro zikomeye u Burundi bwohereje ku mupaka wabwo n’u Rwanda

15/12/2025
Eng.-FDLR brutal attack prompts Rwanda’s Foreign Minister to send a strong message to the West

Eng.-FDLR brutal attack prompts Rwanda’s Foreign Minister to send a strong message to the West

15/12/2025
Me Evode yagaragaje inzira ishobora kuganisha Minisitiri ku gukurikiranwa na RIB

Wari wabona imbeba ikora pompaje hejuru ya rwagakoco?-Hon.Evode avuga ku Burundi bwifuza gutera u Rwanda

15/12/2025
Icyemezo cy’ubutegetsi bw’u Burundi cyashyize mu ihurizo Abanyekongo bagiyeyo mbere yuko AFC/M23 ifata Uvira

Icyemezo cy’ubutegetsi bw’u Burundi cyashyize mu ihurizo Abanyekongo bagiyeyo mbere yuko AFC/M23 ifata Uvira

15/12/2025
Igikekwa ku mpanuka ikomeye ya Bisi yavaga muri Uganda yerecyeza mu Rwanda

Igikekwa ku mpanuka ikomeye ya Bisi yavaga muri Uganda yerecyeza mu Rwanda

15/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Igitero cy’ubugome cya FDLR cyatumye Min.Nduhungire abwira u Burayi na America icyo gikwiye kubasigira

Ibivugwa ku basirikare benshi n’intwaro zikomeye u Burundi bwohereje ku mupaka wabwo n’u Rwanda

Eng.-FDLR brutal attack prompts Rwanda’s Foreign Minister to send a strong message to the West

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.