Mu muhango wo gutabariza Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II, umupolisi yaguye hasi ahita ajyanwa kwa muganga igitaraganya.
Muri uyu muhango waberaga Westminster Abbey mu Mujyi wa London mu Bwongereza, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 19 Nzeri 2022, ni bwo uyu mupolisi yaguye hasi.
Ikinyamakuru The 7.News gitangaza ko mbere yuko uyu mupolizi ahabwa ubutabazi n’abaganga, abapolisi babiri bagenzi be bahise baza bakamufata ubwo yari akimara kugwa hasi.
Ku wa Gatatu w’icyumweru gishize tariki 14 Nzeri 2022, undi murinzi w’Ibwami, wari uhagaze hafi y’isanduku y’umugogo w’Umwamikazi, nabwo yaguye hasi mu gikorwa nk’iki cyo gusezera ku Mwamikazi Elizabeth II.
Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza umugabo wambaye impuzankano y’umukara agwa hasi na bwo agahita ajyanwa n’abandi bapolisi.
Umuhango wo gutabariza Umwamikazi Elizabeth II, wabaye kuri uyu wa Mbere nyuma y’iminsi 10 atanze, ukaba witabiriwe n’abakomeye ku Isi barimo abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma baturutse mu mfuruka zose z’uyu mubumbe.
RADIOTV10