Saturday, November 8, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Mu gutabara abagwiriwe n’inyubako mu Gihugu cyabayemo umutingito hagaragaye ibyumvikana nk’igitangaza

radiotv10by radiotv10
31/03/2025
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Mu gutabara abagwiriwe n’inyubako mu Gihugu cyabayemo umutingito hagaragaye ibyumvikana nk’igitangaza
Share on FacebookShare on Twitter

Abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi mu Gihugu cya Maynmar giherutse kwibasirwa n’umutingito ukomeye umaze guhitana abagera mu 2 000, batangaje ko babashije kurokora abantu bane bari mu bagwiriwe n’inyubako bari bamaze iminsi itatu munsi y’ibyabagwiriye, bituma hakekwa ko hari abandi bakiri bazima.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa mbere nyuma y’iminsi itatu iki Gihugu cya Maynmar na Thailand byibasiwe n’umutingito ukomeye wabaye ku wa Gatanu tariki 28 Werurwe 2025.

Itsinda riri mu bikorwa by’ubutabazi muri Maynmar, ryatangaje ko muri abo bane batawe bakiri bazima bakurwa munsi y’ibikuta by’inyubako zasenyutse i Mandalay mu masaha ya mu gitondo kuri uyu wa Mbere, harimo umugore utwite n’umwana w’umukobwa, nk’uko ibiro Ntaramakuru by’Abashinwa Xinhua byabitangaje.

Kugeza ubu Ibihugu by’ibituranyi bya Maynmar birimo u Bushinwa, u Buhindi na Thailand, byohereje ibikoresho n’amatsinda y’ubutabazi, n’inkunga, mu gihe Ibihugu nka Malaysia, Singapore n’u Burusiya, na byo byoherejeyo amatsinda yo gufasha mu butabazi.

Aganira n’Ibiro Ntaramakuru by’Abashinwa, Yue Xin umuyobozi w’itsinda rya mbere ry’u Bushinwa rishinzwe ubutabazi yagize ati “Ntabwo twitaye ku gihe dukora uko kingana, icy’ingenzi ni uko nakongera kugarura icyizere ku baturage baho.”

I Bangkok, mu murwa mukuru wa Thailand, naho kuri uyu wa Mbere, abashinzwe ubutabazi, bakomeje ibikorwa byo gushakisha abantu 76 bikekwa ko bari munsi y’ibikuta by’inyubako ndende yasenyutse ikiri kubakwa.

Abantu 18 nibo bimaze kumenyekana ko bahitanywe n’umutingito muri Thailand, icyakora ngo uwo mubare ushobora gukomeza kwiyongera, mu gihe haba ntawundi warokotse mu bo iyi nyubako yagwiriye, nkuko inzego z’ubuyobozi muri Thailand zabitangaje kuri iki Cyumweru.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 1 =

Previous Post

Uwitabiriye Miss Rwanda akanegukanamo ikamba yateye intambwe imuganisha gushinga urugo

Next Post

Bahawe robine babyinira ku rukoma ariko ntibyateye kabiri basubira mu bituma bijujuta

Related Posts

AFC/M23 yongeye kugaragariza amahanga amarorerwa akorwa n’uruhande bahanganye inayerurira icyo yiyemeje

AFC/M23 yongeye kugaragariza amahanga amarorerwa akorwa n’uruhande bahanganye inayerurira icyo yiyemeje

by radiotv10
07/11/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko rigikomeje guhagarara ku ntego yo gucungura Abanyekongo bakomeje gukandamizwa n’ubutegetsi bw’Igihugu cyabo, nyuma yuko yerekanye amashusho...

Abasirikare barimo Aba-Colonel mu gisirikare cya Congo bakurikiranyweho kunyereza kawunga, umuceri n’amata

Abasirikare barimo Aba-Colonel mu gisirikare cya Congo bakurikiranyweho kunyereza kawunga, umuceri n’amata

by radiotv10
07/11/2025
0

Abasirikare 11 bo ku rwego rw’Abofisiye n’aba Sous-officiers mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), barimo batatu bafite...

Eng.-Senior FARDC Soldiers including Colonels accused of diverting food supplies such as rice and milk

Eng.-Senior FARDC Soldiers including Colonels accused of diverting food supplies such as rice and milk

by radiotv10
07/11/2025
0

Eleven soldiers ranked as Officers and Sous-officiers within the Armed Forces of the Democratic Republic of Congo (FARDC), including three...

Umushinjacyaha w’i Burundi yahunze Igihugu nyuma yuko konti ye itahuweho amafaranga menshi

Umushinjacyaha w’i Burundi yahunze Igihugu nyuma yuko konti ye itahuweho amafaranga menshi

by radiotv10
06/11/2025
0

Umushinjacyaha wo ku rwego rw’Igihugu mu Burundi ushinzwe Komini za Kirundo na Busoni, mu Ntara ya Butanyerera amaze iminsi ahungiye...

Perezidante wa Mexico yafashe icyemezo cyo kujyana mu nkiko umugabo wamukorakoreye mu ruhame

Perezidante wa Mexico yafashe icyemezo cyo kujyana mu nkiko umugabo wamukorakoreye mu ruhame

by radiotv10
06/11/2025
0

Perezida wa Mexico, Madamu Claudia Sheinbaum, yatangaje ko agiye kurega umugabo wamukoreye ihohoterwa rishingiye ku gitsina, nyuma yuko hari ugaragaye...

IZIHERUKA

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri
MU RWANDA

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

by radiotv10
08/11/2025
0

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

08/11/2025
Urujijo n’impungenge nyuma y’umwaka bemerewe ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’igikorwa cy’amajyambere

Urujijo n’impungenge nyuma y’umwaka bemerewe ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’igikorwa cy’amajyambere

08/11/2025
Five lifestyle habits every young woman in Kigali should adopt for 2026

Five lifestyle habits every young woman in Kigali should adopt for 2026

08/11/2025
Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

07/11/2025
Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

07/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Bahawe robine babyinira ku rukoma ariko ntibyateye kabiri basubira mu bituma bijujuta

Bahawe robine babyinira ku rukoma ariko ntibyateye kabiri basubira mu bituma bijujuta

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

Urujijo n’impungenge nyuma y’umwaka bemerewe ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’igikorwa cy’amajyambere

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.