Abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi mu Gihugu cya Maynmar giherutse kwibasirwa n’umutingito ukomeye umaze guhitana abagera mu 2 000, batangaje ko babashije kurokora abantu bane bari mu bagwiriwe n’inyubako bari bamaze iminsi itatu munsi y’ibyabagwiriye, bituma hakekwa ko hari abandi bakiri bazima.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa mbere nyuma y’iminsi itatu iki Gihugu cya Maynmar na Thailand byibasiwe n’umutingito ukomeye wabaye ku wa Gatanu tariki 28 Werurwe 2025.
Itsinda riri mu bikorwa by’ubutabazi muri Maynmar, ryatangaje ko muri abo bane batawe bakiri bazima bakurwa munsi y’ibikuta by’inyubako zasenyutse i Mandalay mu masaha ya mu gitondo kuri uyu wa Mbere, harimo umugore utwite n’umwana w’umukobwa, nk’uko ibiro Ntaramakuru by’Abashinwa Xinhua byabitangaje.
Kugeza ubu Ibihugu by’ibituranyi bya Maynmar birimo u Bushinwa, u Buhindi na Thailand, byohereje ibikoresho n’amatsinda y’ubutabazi, n’inkunga, mu gihe Ibihugu nka Malaysia, Singapore n’u Burusiya, na byo byoherejeyo amatsinda yo gufasha mu butabazi.
Aganira n’Ibiro Ntaramakuru by’Abashinwa, Yue Xin umuyobozi w’itsinda rya mbere ry’u Bushinwa rishinzwe ubutabazi yagize ati “Ntabwo twitaye ku gihe dukora uko kingana, icy’ingenzi ni uko nakongera kugarura icyizere ku baturage baho.”
I Bangkok, mu murwa mukuru wa Thailand, naho kuri uyu wa Mbere, abashinzwe ubutabazi, bakomeje ibikorwa byo gushakisha abantu 76 bikekwa ko bari munsi y’ibikuta by’inyubako ndende yasenyutse ikiri kubakwa.
Abantu 18 nibo bimaze kumenyekana ko bahitanywe n’umutingito muri Thailand, icyakora ngo uwo mubare ushobora gukomeza kwiyongera, mu gihe haba ntawundi warokotse mu bo iyi nyubako yagwiriye, nkuko inzego z’ubuyobozi muri Thailand zabitangaje kuri iki Cyumweru.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10