Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Mu ikipe yagaragaje ubudahangarwa i Burayi haravugwamo amakuru yo kuyitsindagira

radiotv10by radiotv10
03/07/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Mu ikipe yagaragaje ubudahangarwa i Burayi haravugwamo amakuru yo kuyitsindagira
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe ya Manchester City yahiriwe n’umwaka w’imikino wa 2022-2023, igiye gusinyisha myugariro Josko Gvardiol mu rwego rwo gukomeza gukanyaga ubwugarizi bwayo.

Ibyo kuba Manchester City igiye kugura Josko Gvardiol, byemejwe n’ikipe asanzwe akinira ya Leipzig, yatangaje ko ibiganiro birimbanyije hagati y’amakipe yombi.

Amakuru y’uko Manchester City yifuza Josko Gvardiol yafashe indi ntera mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru ubwo ushinzwe ibijyanye na Sports (Sporting Director) muri Leipzig, yemezaga ko bari kuganira na Manchester City kugira ngo basoze iby’igurishwa ry’uyu mukinnyi.

Ikipe ya Leipzig yagiye yanga kugurisha uyu myugariro w’Umunya-Croatia, ariko we yamaze kuyimenyesha ko, muri iyi mpeshyi, yifuza kuyivamo akerekeza muri Manchester City, iherutse gutwara ibikombe 3 bikomeye (treble) mu mwaka w’imikino ushize.

Ikipe ya Leipzig, ibarizwa muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Budage, irifuza miliyoni 86 z’ama Pounds, zazongerwaho n’utundi duhimbazamusyi, kuri Gvardiol ufatwa nk’umwe muri ba myugariro bakiri bato, b’abahanga kandi bafite impano ku mugabane w’i Burayi.

Amakuru ava mu gihugu cy’u Bwongereza avuga ko Umunya-Espagne Pep Guardiola utoza ikipe ya Manchester City, yifuza cyane Josko Gvardiol dore ko ashaka kongera amaraso mashya mu ikipe ye nyuma y’uko igize umwaka w’imikino mwiza cyane mu mateka yayo.

Max Eberl, ushinzwe ibijyanye na Sports (Sporting Director) muri Leipzig, yavuze ko bari mu biganiro na Manchester City, ndetse yongeraho ko kuri miliyoni 100 z’ama Euros, zazongerwaho andi macye, bishobora kurangira Josko Gvardiol atojwe na Pep Guardiola muri Manchester City mu mwaka w’imikino utaha.

Ibi byahita bituma Gvardiol aba Myugariro wa mbere uhenze cyane mu mateka y’umupira w’amaguru ku isi.

Max Eberl, waganiraga n’ikinyamakuru cyo mu Budage cyitwa Leipziger-Volkszeitung, yakomeje ashimangira ko Josko Gvardiol n’abamuhagarariye bamenyesheje ikipe ya Leipzig icyifuzo cyo kwerekeza mu ikipe ya Manchester City.

Josko Gvardiol, w’imyaka 21, akina mu mwanya umwe na Aymeric Laporte, ushobora gutandukana na Manchester City mu byumweru bike biri imbere nubwo iyi kipe ya Manchester City yo itaratangaza ko izagurisha uyu Myugariro w’Umunya Espagne, Aymeric Laporte.

Cedrick KEZA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 5 =

Previous Post

Haratutumba indi ntambara ishobora guhangayikisha Isi

Next Post

Ngoma: Igisubizo bahawe n’ubuyobozi ku kibazo kibabangamiye sicyo bari biteze

Related Posts

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

by radiotv10
25/01/2026
0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yerekeje amaso ku gikombe kiswe 'President Cup' mu mikino y'Igikombe cya Afurika, itangira itsinda...

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

by radiotv10
23/01/2026
0

Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye na rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, wari umwe mu bakinnyi bafatwaga nk’ahazaza ha Gikundiro, nyuma y’imyaka...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ngoma: Igisubizo bahawe n’ubuyobozi ku kibazo kibabangamiye sicyo bari biteze

Ngoma: Igisubizo bahawe n’ubuyobozi ku kibazo kibabangamiye sicyo bari biteze

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.