• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Mu ikipe yagaragaje ubudahangarwa i Burayi haravugwamo amakuru yo kuyitsindagira

radiotv10by radiotv10
03/07/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Mu ikipe yagaragaje ubudahangarwa i Burayi haravugwamo amakuru yo kuyitsindagira
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe ya Manchester City yahiriwe n’umwaka w’imikino wa 2022-2023, igiye gusinyisha myugariro Josko Gvardiol mu rwego rwo gukomeza gukanyaga ubwugarizi bwayo.

Ibyo kuba Manchester City igiye kugura Josko Gvardiol, byemejwe n’ikipe asanzwe akinira ya Leipzig, yatangaje ko ibiganiro birimbanyije hagati y’amakipe yombi.

Amakuru y’uko Manchester City yifuza Josko Gvardiol yafashe indi ntera mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru ubwo ushinzwe ibijyanye na Sports (Sporting Director) muri Leipzig, yemezaga ko bari kuganira na Manchester City kugira ngo basoze iby’igurishwa ry’uyu mukinnyi.

Ikipe ya Leipzig yagiye yanga kugurisha uyu myugariro w’Umunya-Croatia, ariko we yamaze kuyimenyesha ko, muri iyi mpeshyi, yifuza kuyivamo akerekeza muri Manchester City, iherutse gutwara ibikombe 3 bikomeye (treble) mu mwaka w’imikino ushize.

Ikipe ya Leipzig, ibarizwa muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Budage, irifuza miliyoni 86 z’ama Pounds, zazongerwaho n’utundi duhimbazamusyi, kuri Gvardiol ufatwa nk’umwe muri ba myugariro bakiri bato, b’abahanga kandi bafite impano ku mugabane w’i Burayi.

Amakuru ava mu gihugu cy’u Bwongereza avuga ko Umunya-Espagne Pep Guardiola utoza ikipe ya Manchester City, yifuza cyane Josko Gvardiol dore ko ashaka kongera amaraso mashya mu ikipe ye nyuma y’uko igize umwaka w’imikino mwiza cyane mu mateka yayo.

Max Eberl, ushinzwe ibijyanye na Sports (Sporting Director) muri Leipzig, yavuze ko bari mu biganiro na Manchester City, ndetse yongeraho ko kuri miliyoni 100 z’ama Euros, zazongerwaho andi macye, bishobora kurangira Josko Gvardiol atojwe na Pep Guardiola muri Manchester City mu mwaka w’imikino utaha.

Ibi byahita bituma Gvardiol aba Myugariro wa mbere uhenze cyane mu mateka y’umupira w’amaguru ku isi.

Max Eberl, waganiraga n’ikinyamakuru cyo mu Budage cyitwa Leipziger-Volkszeitung, yakomeje ashimangira ko Josko Gvardiol n’abamuhagarariye bamenyesheje ikipe ya Leipzig icyifuzo cyo kwerekeza mu ikipe ya Manchester City.

Josko Gvardiol, w’imyaka 21, akina mu mwanya umwe na Aymeric Laporte, ushobora gutandukana na Manchester City mu byumweru bike biri imbere nubwo iyi kipe ya Manchester City yo itaratangaza ko izagurisha uyu Myugariro w’Umunya Espagne, Aymeric Laporte.

Cedrick KEZA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 − eight =

Previous Post

Haratutumba indi ntambara ishobora guhangayikisha Isi

Next Post

Ngoma: Igisubizo bahawe n’ubuyobozi ku kibazo kibabangamiye sicyo bari biteze

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Ngoma: Igisubizo bahawe n’ubuyobozi ku kibazo kibabangamiye sicyo bari biteze

Ngoma: Igisubizo bahawe n’ubuyobozi ku kibazo kibabangamiye sicyo bari biteze

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.