Monday, November 3, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Mu magambo y’ikiniga uwakunzwe muri ruhago y’Isi yatangaje amakuru atunguranye

radiotv10by radiotv10
10/10/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Mu magambo y’ikiniga uwakunzwe muri ruhago y’Isi yatangaje amakuru atunguranye
Share on FacebookShare on Twitter

Umubiligi Eden Hazard wakiniye amakipe akomeye nka Chelsea na Real Madrid, yatangaje ko ahagaritse gukina ruhago burundu mu buryo bw’umwuga ku myaka 32, agaragaza ibihe atazibagirwa.

Eden Hazard wari wavuye muri Real Madrid mu mpeshyi ishize, aya makuru yo guhagarika ruhago, yayatangaje mu butumwa burebure yanyujije kuri Instagram ye.

Yavuze ko iki ari cyo gihe cyo gufata umwanzuro wo guhagarika ruhago, nyuma y’igihe yari amaze igihe adafite ikipe kuva yava muri Real Madrid mu mpeshyi ishize.

Uyu Mubiligi Eden Hazard wagiye uvugwaho ko hari amakipe yamwifuza kuba bakomezanya gukina ruhago, ariko akaba yafashe icyemezo cyo gushyira iherezo kuri ruhago.

Mu butumwa bwe burebure, Eden Hazard yavuze ko yimye amatwi abashakaga ko akomeza gukina, akumvira umutimanama we.

Ati “Ugomba kumva umutimanama wawe kandi mpagaritse mu gihe gikwiye. Nyuma y’imyaka 16 n’imikino irenga 700 nakinnye, nafashe icyemezo cyo guhagarika umwuga wanjye mu buryo bwa kinyamwuga.”

Yakomeje avuga ko ruhago yayigiriyemo ibihe byiza atazibagirwa, kuko yakiniye ku bibuga byinshi ku Isi ndetse no guhura n’abantu benshi.

Ati “Mu mwuga wanjye, nagize amahirwe yo guhura n’abatoza beza, abakinnyi beza- ndabashimira mwese ku bw’ibihe byiza twagiranye, nzabakumbura mwese.”

Yanashimiye amakipe yanyuzemo arimo LOSC, Chelsea na Real Madrid; ndetse n’ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bubiligi, ku bwo kuba yarahawe n’amahirwe yo gukinira n’ikipe y’Igihugu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 − 7 =

Previous Post

U Rwanda rwagarutsweho imbere y’Urukiko rusumba izindi mu Bwongereza ruvugwaho ingingo ikomeye

Next Post

Amakuru mashya y’urugamba rwa M23 yongeye kuvugwamo icyagaragayemo gifatwa nk’icyatunguranye

Related Posts

Irebere uburyo abakinnyi ba Man.United baje mu myitozo bambaye (AMAFOTO)

Irebere uburyo abakinnyi ba Man.United baje mu myitozo bambaye (AMAFOTO)

by radiotv10
31/10/2025
0

Abakinnyi b’ikipe ya Manchester United bagaragaye bambaye barimbye mu myambaro inogeye ijisho, ubwo bari bitabiriye imyitozo bitegura umukino bafite muri...

Ibiteye amatsiko ku modoka ya mbere y’imfura ya rurangiranwa muri ruhago Cristiano Ronaldo

Ibiteye amatsiko ku modoka ya mbere y’imfura ya rurangiranwa muri ruhago Cristiano Ronaldo

by radiotv10
31/10/2025
0

Cristiano Ronaldo Junior, imfura ya rurangiranwa muri ruhago y’Isi, Cristiano Ronaldo, yerekanye imodoka ye ya mbere atunze ku myaka 15...

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe abakinnyi 2 ba APR bagaragaje imyitwarire igayitse hanashyirwa hanze ibyo bakoze

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe abakinnyi b’ingenzi ba APR bakorwagaho iperereza ku myitwarire idahwitse bagaragaje

by radiotv10
31/10/2025
0

Ubuyobozi bwa APR FC bwatangaje ko iperereza ryakorwaga ku bakinnyi b'iyi kipe, Dauda Yussif na Sy Mamadou ku myitwarire idahwite...

Amakuru agezweho kuri imwe mu makipe yo muri Sudani yemerewe gukina Shampiyona y’u Rwanda

Amakuru agezweho kuri imwe mu makipe yo muri Sudani yemerewe gukina Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
30/10/2025
0

Ikipe ya El Hilal iri mu ziherutse kwemererwa kuzakina Shampiyona y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, yafashe urugendo iza muri iki Gihugu,...

Habayeho impinduka ku makipe yo muri Sudani byari byatangajwe ko azakina Shampiyona y’u Rwanda

Habayeho impinduka ku makipe yo muri Sudani byari byatangajwe ko azakina Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
30/10/2025
0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryatangaje ko ikipe ya El Ahli S.C Wad Madani yo muri Sudani, yari iherutse...

IZIHERUKA

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora
AMAHANGA

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora

by radiotv10
03/11/2025
0

Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

03/11/2025
Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

03/11/2025
Stop waiting, start doing: How to beat Procrastination and own your week

Stop waiting, start doing: How to beat Procrastination and own your week

03/11/2025
Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyo ibona cyihishe inyuma y’ubutabazi bwavugiwe mu Bufaransa

03/11/2025
BREAKING: Inkongi y’umuriro bitaramenyekana icyayiteye yibasiye inyubako y’ishuri ry’i Rwamagana

BREAKING: Inkongi y’umuriro bitaramenyekana icyayiteye yibasiye inyubako y’ishuri ry’i Rwamagana

03/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru mashya y’urugamba rwa M23 yongeye kuvugwamo icyagaragayemo gifatwa nk’icyatunguranye

Amakuru mashya y’urugamba rwa M23 yongeye kuvugwamo icyagaragayemo gifatwa nk’icyatunguranye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora

Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.