Saturday, January 24, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

VIDEO: Mu marira y’ibyishimo umunyamakuru akaba n’umunyarwenya Rusine yarahiriye kubana n’umukunzi we

radiotv10by radiotv10
12/09/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
VIDEO: Mu marira y’ibyishimo umunyamakuru akaba n’umunyarwenya Rusine yarahiriye kubana n’umukunzi we
Share on FacebookShare on Twitter

Mu marira y’imbamutima n’ibyishimo, Umunyarwenya Rusine Patrick usanzwe ari n’umunyamakuru, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we, nyuma y’ukwezi kumwe amwambitse impeta amusaba kuzamubera umugore na we akazamubera umugabo.

Rusine Patrick usanzwe ari Umunyamakuru wa Radio Kiss FM, mu kwezi gushize kwa Kanama, yambitse impeta y’urukungo umukunzi we Iyrn Uwase, amusaba kumubera umugore, na we arabimwemerera.

Amakuru yamenyekanye, ni uko aba bombi basanzwe banabana nk’umugore n’umugabo, ndetse bakaba baherutse kwibaruka umwana wabo w’imfura, nk’uko uyu munyarwenya na we yabigaragaje mu mafoto yashyize hanze.

Nanone kandi Rusine na Iyrn Uwase basezeranye imbere y’amategeko, mu gikorwa cyabereye mu Murenge wa Kimihurura kuri uyu wa Kane tariki 12 Nzeri 2024.

Ubwo Rusine Patrick yavugaga indahiro ye, yageze hagati aganzwa n’imbamutima, yumvikana mu ijwi ry’ikiniga n’amarira by’ibyishimo byo kuba ateye intambwe we n’umukunzi we.

Umunyarwenya akana n’umunyamakuru Rusine Patrick, yasezeranye imbere y’amategeko n’umugore we banaherutse kubyarana imfura . pic.twitter.com/PsszWRilYZ

— RadioTv10 Rwanda (@Radiotv10rwanda) September 12, 2024

Ukwezi kwari kuzuye bamikanye impeta y’urukundo, mu gikorwa cyabaye tariki 12 Kanama 2024, ndetse buri umwe abwiye undi urwo amukunda.

Rusine mu butumwa yari yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yagize ati “Uyu munsi ni intangiriro yo kuzibanira nawe iteka. Uko umutima wanjye utera, ni ko mpitamo wowe.”

Arongera ati “Nishimiye kuzamarana ubuzima bwanjye bwose ngukunda iteka ryose.”

Icyo gihe kandi umukunzi we Iryn Uwase Nizra na we yari yagize ati “Kugukunda byatumye mba mwiza kurushaho, ndifuza gukomeza gukura ndi kumwe nawe.”

Nyuma yuko bambikanye impeta, aba bombi bamaze iminsi banagaragara mu biganiro batambutsa ku rubuga nkoranyambaga rwa YouTube, bagaruka ku rukundo rwabo batakunze kuvugaho cyane mbere.

Umunyarwenya mugenzi we Kibonke yabatahiye ibirori

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen − two =

Previous Post

Abafatanywe magendu binjije mu Rwanda rwihishwa basobanuye amayeri bakoresheje

Next Post

Hasobanuwe impamvu ibihano byafatiwe Sudani byagumishijweho kugeza 2025

Related Posts

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

by radiotv10
24/01/2026
0

Abanyamakuru bazwi mu Rwanda, Aissa Cyiza, Cyuzuzo Jeanne d’Arc, Michèle Iradukunda uzwi nka Michou, na Mucyo Christella, bazwi mu kiganiro...

Bruce Melodie nyuma y’amasaha macye yerecyeje muri Kenya yahise atangira gukora icyamujyanye

Bruce Melodie nyuma y’amasaha macye yerecyeje muri Kenya yahise atangira gukora icyamujyanye

by radiotv10
23/01/2026
0

Umuhanzi Bruce Melodie ukunze kwiyita ‘Munyakazi’, nyuma y’amasaha macye ahagurutse i Kigali akerecyeza i Nairobi muri Kenya mu bikorwa byo...

Why Hobbies Can Make You Happier (and Which Ones Are Trending)

Why Hobbies Can Make You Happier (and Which Ones Are Trending)

by radiotv10
23/01/2026
0

Life can be stressful. School, work, social life, and responsibilities can make anyone feel tired or overwhelmed. One simple way...

Did you know that hugging can help heal sadness? Here are the benefits of hugging

Did you know that hugging can help heal sadness? Here are the benefits of hugging

by radiotv10
22/01/2026
0

There are moments when someone feels sad, lonely, or stressed, and words are not enough to make them feel better....

Ibyamenyekanye ku cyatumye umuhanzi The Ben asiba ubutumwa bwateje urujijo

Ibyamenyekanye ku cyatumye umuhanzi The Ben asiba ubutumwa bwateje urujijo

by radiotv10
20/01/2026
0

Umuhanzi The Ben wari watangaje ko amakuru yari yatangajwe na mugenzi we Bruce Melodie ko bafite ibitaramo bizazazenguka Igihugu ari...

IZIHERUKA

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye
IMIBEREHO MYIZA

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

by radiotv10
24/01/2026
0

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

24/01/2026
Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

24/01/2026
Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

23/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hasobanuwe impamvu ibihano byafatiwe Sudani byagumishijweho kugeza 2025

Hasobanuwe impamvu ibihano byafatiwe Sudani byagumishijweho kugeza 2025

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.