Tuesday, November 4, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

VIDEO: Mu marira y’ibyishimo umunyamakuru akaba n’umunyarwenya Rusine yarahiriye kubana n’umukunzi we

radiotv10by radiotv10
12/09/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
VIDEO: Mu marira y’ibyishimo umunyamakuru akaba n’umunyarwenya Rusine yarahiriye kubana n’umukunzi we
Share on FacebookShare on Twitter

Mu marira y’imbamutima n’ibyishimo, Umunyarwenya Rusine Patrick usanzwe ari n’umunyamakuru, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we, nyuma y’ukwezi kumwe amwambitse impeta amusaba kuzamubera umugore na we akazamubera umugabo.

Rusine Patrick usanzwe ari Umunyamakuru wa Radio Kiss FM, mu kwezi gushize kwa Kanama, yambitse impeta y’urukungo umukunzi we Iyrn Uwase, amusaba kumubera umugore, na we arabimwemerera.

Amakuru yamenyekanye, ni uko aba bombi basanzwe banabana nk’umugore n’umugabo, ndetse bakaba baherutse kwibaruka umwana wabo w’imfura, nk’uko uyu munyarwenya na we yabigaragaje mu mafoto yashyize hanze.

Nanone kandi Rusine na Iyrn Uwase basezeranye imbere y’amategeko, mu gikorwa cyabereye mu Murenge wa Kimihurura kuri uyu wa Kane tariki 12 Nzeri 2024.

Ubwo Rusine Patrick yavugaga indahiro ye, yageze hagati aganzwa n’imbamutima, yumvikana mu ijwi ry’ikiniga n’amarira by’ibyishimo byo kuba ateye intambwe we n’umukunzi we.

Umunyarwenya akana n’umunyamakuru Rusine Patrick, yasezeranye imbere y’amategeko n’umugore we banaherutse kubyarana imfura . pic.twitter.com/PsszWRilYZ

— RadioTv10 Rwanda (@Radiotv10rwanda) September 12, 2024

Ukwezi kwari kuzuye bamikanye impeta y’urukundo, mu gikorwa cyabaye tariki 12 Kanama 2024, ndetse buri umwe abwiye undi urwo amukunda.

Rusine mu butumwa yari yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yagize ati “Uyu munsi ni intangiriro yo kuzibanira nawe iteka. Uko umutima wanjye utera, ni ko mpitamo wowe.”

Arongera ati “Nishimiye kuzamarana ubuzima bwanjye bwose ngukunda iteka ryose.”

Icyo gihe kandi umukunzi we Iryn Uwase Nizra na we yari yagize ati “Kugukunda byatumye mba mwiza kurushaho, ndifuza gukomeza gukura ndi kumwe nawe.”

Nyuma yuko bambikanye impeta, aba bombi bamaze iminsi banagaragara mu biganiro batambutsa ku rubuga nkoranyambaga rwa YouTube, bagaruka ku rukundo rwabo batakunze kuvugaho cyane mbere.

Umunyarwenya mugenzi we Kibonke yabatahiye ibirori

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen + five =

Previous Post

Abafatanywe magendu binjije mu Rwanda rwihishwa basobanuye amayeri bakoresheje

Next Post

Hasobanuwe impamvu ibihano byafatiwe Sudani byagumishijweho kugeza 2025

Related Posts

Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

by radiotv10
03/11/2025
0

Umuhanzi w’umuraperi Kivumbi King uri mu bagezweho mu Rwanda, amakuru aremeza ko yamaze kwinjira mu nzu ifasha abahanzi ya 1:55...

Umuhanzi uzwi mu ndirimbo zakanyujijeho hambere mu Rwanda yitabye Imana

Umuhanzi uzwi mu ndirimbo zakanyujijeho hambere mu Rwanda yitabye Imana

by radiotv10
03/11/2025
0

Umuhanzi Ngabonziza Augustin waririmbye indirimbo ‘Ancila’ yo hambere iri mu zakunzwe na benshi mu Rwanda, yitabye Imana azize uburwayi. Uyu...

The Weekend Reset: How disconnecting can help you start Monday stronger

The Weekend Reset: How disconnecting can help you start Monday stronger

by radiotv10
02/11/2025
0

As the week draws to a close, many people rush into the weekend with long to-do lists, errands to run,...

Umugore w’umuhanzi Tom Close yamwibukije urwo amukunda anamubwira icyo amwifuriza

Umugore w’umuhanzi Tom Close yamwibukije urwo amukunda anamubwira icyo amwifuriza

by radiotv10
29/10/2025
0

Ange Niyonshuti Tricia, umugore w’umuhanzi Tom Close; yongeye kumwibutsa ko amukunda urutagereranywa, anamubwira ko amwifuriza kuramba kugeza igihe azabonera ubuvivi....

Eng.-Rwandan origin girl competing for Miss Belgium crown

Eng.-Rwandan origin girl competing for Miss Belgium crown

by radiotv10
28/10/2025
0

Kyra Nkezabera, who has Rwandan roots, is among the contestants for the Miss Belgium title. She is confident about her...

IZIHERUKA

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora
AMAHANGA

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora

by radiotv10
03/11/2025
0

Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

03/11/2025
Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

03/11/2025
Stop waiting, start doing: How to beat Procrastination and own your week

Stop waiting, start doing: How to beat Procrastination and own your week

03/11/2025
Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyo ibona cyihishe inyuma y’ubutabazi bwavugiwe mu Bufaransa

03/11/2025
BREAKING: Inkongi y’umuriro bitaramenyekana icyayiteye yibasiye inyubako y’ishuri ry’i Rwamagana

BREAKING: Inkongi y’umuriro bitaramenyekana icyayiteye yibasiye inyubako y’ishuri ry’i Rwamagana

03/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hasobanuwe impamvu ibihano byafatiwe Sudani byagumishijweho kugeza 2025

Hasobanuwe impamvu ibihano byafatiwe Sudani byagumishijweho kugeza 2025

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora

Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.