Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Mu minsi yikurikiranya Tshisekedi aragenderera Igihugu cya gatatu ajyanywe n’iby’Igihugu cye n’u Rwanda

radiotv10by radiotv10
06/02/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Mu minsi yikurikiranya Tshisekedi aragenderera Igihugu cya gatatu ajyanywe n’iby’Igihugu cye n’u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi ategerejwe i Luanda muri Angola, Igihugu agiye kujyamo nyuma y’urugendo yagiriye i Burundi n’urundi yagiriye muri Congo-Brazzaville mu minsi itatu ikurikirana.

Biteganyijwe ko Perezida Tshisekedi ajya i Luanda muri Angola kuri uyu wa Mbere tariki 06 Gashyantare 2023 aho aza guhura na mugenzi we Joao Lourenco.

Ni urugendo agiriye mu Gihugu cya gatatu mu minsi itatu yikurikiranya, rukurikira urwo yagiriye i Burundi ku wa Gatandatu w’icyumweru twaraye dusoje, aho yari yitabiriye Inama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yigaga ku bibazo bimaze iminsi mu burasirazuba bw’Igihugu cye (DRC).

Kuri iki Cyumweru tariki 05 Gashyantare, Perezida Tshisekedi yagiye muri Congo-Brazzaville, aho yagiranye ibiganiro na mugenzi we uyobora iki Gihugu, Denis Sassou-Nguesso byabereye mu muhezo.

Kuri uyu wa Mbere tariki 06 Gashyantare, Perezida Tshisekedi ategerejwe i Luanda, aho aza kwakirwa na mugenzi we uyobora Angola, Joao Lourenco.

Biteganyijwe ko mu biganiro bagirana, biza kwibanda ku ishusho y’urugendo rwo gukemura ibibazo biri hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda ndetse n’iby’umutekano mucye biri mu burasirazuba bwa Congo.

Perezida Joao Lourenco uyoboye ibikorwa bigamije gushaka umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC, yagiye ayobora inama zinyuranye zirimo iyo ku ya 23 Ugushyingo 2022 yafatiwemo imyanzuro yahaye igihe ntarengwa imitwe irimo uwa M23 kuba washyize hasi intwaro.

Uru rugendo rwa Perezida Tshisekedi ruje mu gihe umutwe wa M23 ukomeje kurwana na FARDC mu mirwano iremereye.

Ruje kandi nyuma y’iyi nama yabereye i Burundi, yongeye gusaba ko Guverinoma ya Congo Kinshasa igirana ibiganiro n’imitwe yose iri mu burasirazuba bw’iki Gihugu.

Iyi nama y’i Bujumbura kandi yasabye Ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba bitarohereza ingabo muri Congo, kuzohereza nkuko byumvikanyweho.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight + 17 =

Previous Post

PremierLeague: ManCity yongeye kurungurukwa, Harry Kane yandika amateka

Next Post

Eddy Kenzo yagaragaje agahinda ko kuba Guverinoma ya Uganda yaramuteye umugongo

Related Posts

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Eddy Kenzo yagaragaje agahinda ko kuba Guverinoma ya Uganda yaramuteye umugongo

Eddy Kenzo yagaragaje agahinda ko kuba Guverinoma ya Uganda yaramuteye umugongo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.