Monday, November 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Mu muziki akunda Vestine&Dorcas, muri ruhago afana Real Madrid,…-Ibiteye amatsiko kuri Guverineri Kayitesi

radiotv10by radiotv10
18/08/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Mu muziki akunda Vestine&Dorcas, muri ruhago afana Real Madrid,…-Ibiteye amatsiko kuri Guverineri Kayitesi
Share on FacebookShare on Twitter

Tubabona tukanabumva mu bitangazamakuru bagaruka kuri politiki, ariko ntitumenye ibiberekeyeho hanze ya Politiki. Guverineri w’Amajyepfo, Alice Kayitesi twaganiriye atubwira bimwe mu buzima busanzwe birimo kuba akunda gukora siporo, kumva umuziki ndetse n’ugezweho ariko akaba akunda cyane Vestine na Dorcas baririmba indirimbo zo guhimbaza Imana.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, yavukiye mu Murenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanda mu Ntara y’Amajyepfo, ubu ayoboye.

Amashuri abanza yayigiye muri aka gace yavukiyemo, mu yisumbuye yerecyeza muri Rwunge rw’Amashuri (GS) Remera Rukoma mu Karere ka Kamonyi, aho yigiye icyiciro rusange, akomereza muri Groupe Scolaire Saint Joseph Kabgayi mu Karere ka Muhanga.

Amashuri makuru yayigiye muri Kaminuza y’Abadivantisiti ya AUCA mu ishami ry’Uburezi, ahakura impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza, aza gukomereza muri Mount Kenya University aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye no gucunga imishinga.

 

Icyamubayeho atazibagira mu bwana bwe

Mu kiganiro kihariye yagiranye na RADIOTV10, Guverineri Alice Kayitesi avuga ko yakuriye mu muryango usanzwe wari ubayeho ubuzima nk’ubw’indi miryango bari baturanye.

Mu mashuri abanza yakinaga imikino isanzwe y’abana “nk’agati n’agapira, agatambaro. Ni utwo dukino twakinaga. Mu mashuri yisumbuye nakundaga cyane umukino wa Volleyball.”

Avuga ko ubwo bigaga mu mashuri abanza, mu gace k’iwabo hari abana babaga bemerewe kwambara inkweto ku ishuri mu gihe hari n’abandi batari babyemerewe barimo na we.

Alice Kayitesi unanenga iyi migenzereze ubu yamaze kuba amateka, avuga ko we n’abavandimwe be bambaraga inkweto ariko ntibazigeze ku ishuri ahubwo bajya kugerayo bakazihisha ahantu bakaza kuzifata bahinduye bavuye ku ishuri.

Ati “Rimwe rero nzisiga hafi ku gihuru ku ishuri kuko nabonaga amasaha yageze, ngarutse nsanga bazibye.”

Anenga aya mabwiriza yariho icyo gihe, ati “Ahubwo ubu dusaba abana bacu ko bagomba kugira isuku no kwambara inkweto, nk’iyo politiki y’icyo gihe ntiyari nziza, urumva nk’icyo kintu nibuka niga mu wa gatatu Primaire nkaba nkibyibuka n’ubu.”

Guverineri Kayitesi yaganirije RADIOTV10

 

Hari byinshi ashimira Leta y’Ubumwe

Guverineri Kayitesi Alice agendeye kuri aya mateka ndetse no kuba akomoka mu muryango usanzwe, avuga ko nubwo ubu ari Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, nta muntu wo mu muryango we wabaye umuyobozi mu nzego za leta ku buryo yavuga ko ari ho abikomora.

Ati “Nanabishimira cyane ubuyobozi bukuru bw’Igihugu cyacu, burebera umuntu mu cyo ashoboye hatagendewe kuvuga ku mateka y’umuntu inyuma. Mvuka mu muryango usanzwe mu muryango nyarwanda, ababyeyi banjye bakoraga ubucuruzi n’ubuhinzi, nta buyobozi cyangwa imirimo ya Leta bakoze.”

Aboneraho kugira inama abakobwa bakiri bato ko, bagomba gukorera abo bashaka kuzaba bo mu gihe kiri imbere kuko na we mu mashuri ye yose, yize afite ishyaka ndetse bikanamuhira akagenda agira amanota meza.

Ati “Nubwo imyigire yabaga itanoroshye cyangwa ukavuga uti ‘nshobora kuziga sinanatsinde’ ariko ababyeyi bakomezaga kugushyiramo uwo muhate.”

 

Uko yidagadura, indirimbo zigezweho arazumva,…

Guverineri w’Amajyepfo avuga ko asanzwe akunda siporo ndetse ko agerageza kuyishakira umwanya kugira ngo imufashe kuruhuka mu mutwe no kunanura umubiri kugira ngo arusheho kugira ubuzima buzira umuze.

Ati “Nkunda kugenda n’amaguru, nkunda kujya muri Gym Tonic, n’umwanya waboneka nkaba najya koga.”

Avuga ko indirimbo zigezweho na zo azumva ndetse ko hari n’abahanzi b’iki gihe akunda barimo Yvan Buravan watabarutse kuri uyu wa Gatatu.

Ati “Indirimbo z’iki gihe ndazikurikirana, unankoresheje iki kiganiro mu gihe kibi twabuzemo umuhanzi Yvan Buravan umwana ukiri muto, binababaje kandi ni amaboko twabuze ariko no kwihanganisha umuryango we.”

Akomeza agira ati “Abahanzi nyarwanda ndabakunda ariko ngakunda cyane abatanga ubuhamya bushobora kubaka urubyiruko, ariko byumwihariko nkunda abahanzi bacuranga indirimbo z’Imana ba Dorcas, kandi mbona bafite impano.”

Intara y’Amajyepfo ni imwe mu yavukiyemo amakipe afite ibigwi mu Rwanda ndetse n’ubu akiriho nka Rayon Sports na Mukura VS.

Guverineri Kayitesi avuga ko amakipe yose yo muri iyi Ntara ayakunda ariko byumwihariko agafana ikipe y’Igihugu Amavubi ku buryo iyo yakinnye afite umwanya adashobora gucikwa n’uwo mukino.

Naho mu makipe yo ku Mugabane w’u Burayi, Guverineri Kayitesi avuga ko akunda Real Madrid kubera imikinire yayo myiza.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 + 16 =

Previous Post

Tshisekedi imbere y’Abakuru b’Ibihugu 16 yabaregeye u Rwanda yongera kurushinja bikomeye

Next Post

Mugiye mukiri bato kandi tukibakeneye- Minisitiri w’Umuco mu bashenguwe n’urupfu rwa Buravan na Yanga

Related Posts

Polisi y’u Rwanda irarangisha amafaranga

Amakuru mashya: Hatangajwe ifungwa ry’Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge na nyiri Uruganda rw’inzoga

by radiotv10
17/11/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi umugenzuzi mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw'Ibiribwa n'Imiti (Rwanda FDA), na...

Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

by radiotv10
17/11/2025
0

Bamwe mu batuye mu Mirenge ya Kivumu na Nyamyumba mu Turere twa Rubavu na Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba, bavuga ko...

Start Strong:- Monday tips that will make your week more productive

Start Strong:- Monday tips that will make your week more productive

by radiotv10
17/11/2025
0

Many people say Monday is the hardest of the week, but it doesn’t have to be. When you start your...

Imiterere y’ishuri barereramo abana babo rituma bagira impungenge

Imiterere y’ishuri barereramo abana babo rituma bagira impungenge

by radiotv10
17/11/2025
0

Abarerera mu Ishuri Ribanza rya Nyanza ryo mu Murenge wa Ngera mu Karere ka Nyaruguru, barasaba ko inyubako z’iri shuri...

Rusizi: Abaturage babiri mu icumi bari hamwe baba barwaye diyabete

Rusizi: Abaturage babiri mu icumi bari hamwe baba barwaye diyabete

by radiotv10
17/11/2025
0

Mu rwego rwo kurwanya indwara zitandura zirimo diyabete yibasiye abangana na 2% mu baturage b’akarere ka Rusizi, ubuyobozi bw’aka karere...

IZIHERUKA

Polisi y’u Rwanda irarangisha amafaranga
MU RWANDA

Amakuru mashya: Hatangajwe ifungwa ry’Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge na nyiri Uruganda rw’inzoga

by radiotv10
17/11/2025
0

BREAKING: Indege yarimo abarimo Minisitiri muri Congo yakoze impanuka

BREAKING: Indege yarimo abarimo Minisitiri muri Congo yakoze impanuka

17/11/2025
Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

17/11/2025
Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’ikirego cy’amashusho y’umuhanzi Yampano n’umukunzi we bakora ibyo mu buriri

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’ikirego cy’amashusho y’umuhanzi Yampano n’umukunzi we bakora ibyo mu buriri

17/11/2025
Perezida Tshisekedi wa DRCongo na Ndayishimiye w’u Burundi binjiye mu bundi bufatanye nyuma y’ibya gisirikare

Perezida Tshisekedi wa DRCongo na Ndayishimiye w’u Burundi binjiye mu bundi bufatanye nyuma y’ibya gisirikare

17/11/2025
Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

Ubutumwa AFC/M23 yageneye Congo ku gufungura Ikibuga cya Goma no kuyizana mu bibazo byayo n’u Rwanda

17/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Mugiye mukiri bato kandi tukibakeneye- Minisitiri w’Umuco mu bashenguwe n’urupfu rwa Buravan na Yanga

Mugiye mukiri bato kandi tukibakeneye- Minisitiri w’Umuco mu bashenguwe n’urupfu rwa Buravan na Yanga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru mashya: Hatangajwe ifungwa ry’Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge na nyiri Uruganda rw’inzoga

BREAKING: Indege yarimo abarimo Minisitiri muri Congo yakoze impanuka

Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.