Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Mu myaka 18 bwa mbere urutonde rw’abahatanira igihembo cy’umukinnyi mwiza hari utarugaragayeho

radiotv10by radiotv10
07/09/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Mu myaka 18 bwa mbere urutonde rw’abahatanira igihembo cy’umukinnyi mwiza hari utarugaragayeho
Share on FacebookShare on Twitter

Kuva muri 2005, rurangiranwa muri ruhago y’Isi, Cristiano Ronaldo ntiyaje ku rutonde rw’abakinnyi 30 bagomba kuzavamo uzegukana igihembo cy’umukinnyi mwiza ku Isi [Ballon d’Or], mu gihe mugenzi we Lionel Messi aruyoboye.

Urutonde rw’abakinnyi bazatorwamo uzatwara Ballon d’Or ya 2023 rwatangajwe kuri uyu wa Gatatu, ruriho abakinnyi benshi b’ibyamamare biganjemo abakina muri Shampiyona y’u Bwongereza [English Premier League].

Abenshi baravuga ko Messi nyuma yo kwegukana igikombe cya Shampiyona mu Bufaransa ndetse n’igikombe cy’Isi, ari we uhabwa amahirwe ya mbere yo kwegukana iki gihembo kiruta ibindi ku mukinnyi ku giti cye.

Ariko nanone ntawakwirengagiza rutahizamu Erling Braut Haaland wa Manchester City wegukanye ibikombe 3 bikomeye birimo Shampiyona y’Abongereza, FA Cup na UEFA Champions League kandi abigizemo uruhare rugaragara cyane aho yatsindagamo ibitego byinshi.

Hari n’andi mazina agarukwaho cyane, nka Kevin De Bruyne, Rodri, n’abandi.

Kuva muri 2005 habaye amateka

Kuva 2005 ni bwo bwa mbere bibaye ko urutonde rw’abakinnyi 30 ba nyuma bahatanira iki gihembo rusohoka hakaburaho kizigenza Cristiano Ronaldo ahanini bijyanye n’uko atagize umwaka w’imikino mwiza.

URUTONDE RWOSE

Josko Gvardiol, Andre Onana, Jamal Musiala, Karim Benzema, Mohamed Salah, Bukayo Saka, Kevin de Bruyne, Jude Bellingham, Randal Kolo Muani, Bernardo Silva, Khvicha Kvaratskhelia, Emiliano Martinez, Ruben Dias, Erling Haaland, Nicolo Barella, Martin Odegaard, Ilkay Gundogan, Yassine Bounou, Julian Alvarez, Vinicius Jr, Rodri, Antoine Griezmann, Lionel Messi, Lautaro Martinez, Robert Lewandowski, Kim Min-Jae, Luka Modric, Kylian Mbappe, Victor Osimhen na Harry Kane.

Umuhango wo gutanga ibi bihembo uteganyijwe kuba tariki ya 30 Ukwakira 2023, ukabera i Paris Mu Bufaransa muri Théâtre du Châtelet.

Deus Abel KWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × five =

Previous Post

Gabon: Bongo wari ufungiye iwe kuva yakorerwa ‘Coup d’Etat’ ubu byahindutse

Next Post

Hasohotse amakuru atunguranye anibazwaho ku wabaye Perezida wa America

Related Posts

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

by radiotv10
30/01/2026
0

Nyuma yo guhanishwa na CAF imikino itanu no gucibwa amande angana n’amadolari ibihumbi 100 ($100,000), umutoza w’ikipe y’igihugu ya Senegal,...

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

by radiotv10
29/01/2026
0

Nubwo Umuyobozi wa APR FC Brig Gen Deo Rusanganwa abihakana, amakuru ava imbere mu ikipe ya Al Hilal aremeza ko...

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Impuzamashyihamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF, yatangaje ibihano byafashwe ku mpande zombi kuri Maroc na Senegal, kubera imvururu zabaye ku...

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda
MU RWANDA

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hasohotse amakuru atunguranye anibazwaho ku wabaye Perezida wa America

Hasohotse amakuru atunguranye anibazwaho ku wabaye Perezida wa America

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.