• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Mu rubanza rwa Miliyoni 42 rw’uwari umuyobozi muri ADEPR hagarutswe ku mafaranga yahawe Abanyamakuru

radiotv10by radiotv10
15/02/2022
in Uncategorized
0
Mu rubanza rwa Miliyoni 42 rw’uwari umuyobozi muri ADEPR hagarutswe ku mafaranga yahawe Abanyamakuru
Share on FacebookShare on Twitter

Mu rubanza ruregwamo abahoze mu buyobozi bw’Itorero rya ADEPR, Ubushinjacyaha bwasobanuriye Urukiko ibyo burega Niyitanga Salton ushinjwa kunyereza Miliyoni 42 Frw arimo ayo bikekwa ko yahawe Abanyamakuru.

Niyitanga Salton wari umuyobozi ushinzwe ivugabutumwa muri ADEPR na bagenzi be bongeye kuburana ubujurire kuri uyu wa Mbere tariki 14 Gashyantare 2022 mu rukiko rukuru.

Abantu 12 barimo abahoze ari abayobozi mu Itorero rya ADEPR, bari babanje kuburanishwa n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rugira abere bamwe muri bo, bituma ubushinjacyaha bujurira.

Kuri uyu wa Mbere tariki 14 Gashyantare 2022, Niyitanga Salton wari wunganiwe na Me Emmanuel Nsengiyumva, yahereweho n’Ubushinjacyaha mu gusobanurira Urukiko impamvu bwamujuririye.

Ubushinjacyaha burega Niyitanga Salton kunyereza Miliyoni 42 Frw, bwavuze aya mafaranga yayanyereje mu bihe binyuranye arimo miliyoni 6 Frw yabikuje kuri konti ya ADEPR akoresheje inyandiko mpimbano ndetse mu ibazwa akaba yarananiwe gusobanura irengero ryayo.

Gusa ngo yavuze ko yayahaye ibitangazamakuru mu rwego rwo kogeza ubutumwa mu gihe Abanyamakuru yavuze ko yayahaye bose babihakanye.

Ubushinjacyaha bwagarutse ku Banyamakuru batandatu bahawe ayo mafaranga, barimo uwahawe Miliyoni 2 Frw mu gihe harimo n’uwahawe 100.000Frw.

Ubushinjacyaha buvuga ko ubwo bwabazaga abo Banyamakuru, bose babiteye utwatsi.

Niyitanga Salton waburanye ahakana ibyaha, yabwiye Urukiko ko ibyo ashinjwa n’Ubushinjacyaha byose bidafitiwe ibimenyetso, yewe ko nta n’ubugenzuzi yakorewe ngo bwemeze ko yanyereje ayo mafaranga.

Ku bijyanye na Miliyoni 6 Frw yavuze ko zahawe Abanyamakuru, Niyitanga yavuze ko nk’umuntu wari ushinzwe ivugabutumwa, atari kubura kwifashisha Itangazamakuru kandi ko ritari gukorera Ubuntu.

Avuga ko amafaranga yakoreshejwe mu kugeza ubutumwa kure hifashishijwe itangazamakuru, nta handi yari kuva atari mu mutungo wa ADEPR.

Niyitanga Salton wavuze ko amafaranga yose ashinjwa kunyereza, yayahabwaga n’ubuyobozo bwa ADEPR, yasabye Urukiko Rukuru kuzamugira umwere nk’uko byakozwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo kuko ibyo ashinjwa byose bihabanye n’ukuri.

Uru rubanza rw’ubujurire rurakomeza kuburanishwa kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Gashyantare 2022.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 3 =

Previous Post

Iyo bavuze ko mu Nteko y’u Rwanda abagore ari 60% bintera ibinezaneza- Umuyobozi wo muri Somalia

Next Post

RAB yabakanguriye guhinga umuceri irangije ibatererana mu bibazo bagize none ntishaka no kubivugaho

Related Posts

Mu mupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda barabyinira ku rukoma

Mu mupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda barabyinira ku rukoma

by radiotv10
18/05/2026
0

Umupira w’amaguru w’abari n’abategarugori urabyinira ku rukoma kubera amafaranga ari gushyirwamo, guhera ku bihembo amakipe ari gutsindira. Mu kiciro cya...

How to spend money wisely and build a better financial future

How to spend money wisely and build a better financial future

by radiotv10
07/05/2026
0

Most people think their future depends on how much money they will make one day. But in reality, your future...

Ubutumwa bwa Komiseri muri FPR-Inkotanyi bunenga abayobozi baranduye imyaka y’abaturage

Ubutumwa bwa Komiseri muri FPR-Inkotanyi bunenga abayobozi baranduye imyaka y’abaturage

by radiotv10
30/03/2026
0

Komiseri mu Muryango FPR-Inkotanyi, Habonimana Charles yanenze abayobozi bo mu Karere ka Nyarugenge baranduye ibishyimbo by’abaturage, avuga ko ibyemezo nk’ibi...

Ubujurure bwa Gasogi Utd bwatewe ubwatsi

Ubujurure bwa Gasogi Utd bwatewe ubwatsi

by radiotv10
26/03/2026
0

Nyuma yuko Gasogi utd itewe mpaga y’ibitego 3-0 n’amande ya miliyoni 2 Frw nyuma yo kubura ku kibuga cya Stade...

Irebere amafoto y’ingenzi y’ibirori by’imbonekarimwe bya Basketball byitabiriwe na Perezida Kagame n’abandi banyacyubahiro n’ibyamamare

Irebere amafoto y’ingenzi y’ibirori by’imbonekarimwe bya Basketball byitabiriwe na Perezida Kagame n’abandi banyacyubahiro n’ibyamamare

by radiotv10
17/02/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wa NBA All-Star Game uhuza abakinnyi bakomeye muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe...

Next Post
RAB yabakanguriye guhinga umuceri irangije ibatererana mu bibazo bagize none ntishaka no kubivugaho

RAB yabakanguriye guhinga umuceri irangije ibatererana mu bibazo bagize none ntishaka no kubivugaho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.