Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Mu rubanza rwa Prince Kid habaye ikintu kitari kitezwe

radiotv10by radiotv10
29/10/2022
in MU RWANDA
1
Mu rubanza rwa Prince Kid habaye ikintu kitari kitezwe
Share on FacebookShare on Twitter

Mu gihe byari byitezwe ko Urukiko rusoma icyemezo cyarwo ku rubanza ruregwamo Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid, Umucamanza yategetse ko rugomba kuzasubirwamo bundi bushya.

Abanyamakuru ndetse na bamwe mu nshuti za hafi za Prince Kid, bari bakubise buzuye ku cyicaro ry’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, baje kumva icyemezo cy’Urukiko.

Ku isaaha ya saa saba zirengaho indi minota, Urukiko rwamenyesheje ababuranyi ko icyemezo kidasomwa ahubwo ko hafashwe icyo gusubiramo uru rubanza bundi bushya ku bw’impamvu zo gutanga ubutabera bwuzuye.

Umucamanza yavuze ko bamwe mu batangabuhamya babajijwe n’Ubugenzacyaha ndetse no mu Bushinjacyaha, bagomba no kuza imbere y’Urukiko gutanga ubuhamya bwabo.

Ni icyemezo cyasomwe, uregwa ndetse n’abamwunganira batari mu cyumba cy’iburanisha, aho iki gikorwa kitabiriwe n’Inteko y’Ubushinjacyaha yaburanye uru rubanza.

Ubushinjacyaha bwari bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, guhamya ibyaha Ishimwe Dieudonne, rukamukatira gufungwa imyaka 16.

Prince Kid waburanye mu mizi tariki 05 Ukwakira 2022, aregwa ibyaha bibiri; gusaba undi ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke biganisha ku mibonano mpuzabitsina.

Ni ibyaha bishingiye ku bikorwa bivugwa ko byakorewe bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda ryamaze no kwamburwa kompanyi ya Prince Kid yari imaze igihe iritegura ikanarikoresha.

Bamwe muri abo bakobwa bavugaga ko Prince Kid yabahozaga ku nkeke, abandikira ubutumwa mu gicuku ndetse anabahamagara, mu biganiro byaganishaga ku mibonano mpuzabitsina.

Tariki 05 Ukwakira 2022, ubwo Prince yazaga kuburana mu mizi, Ubushinjacyaha bwongeye gusaba ko urubanza rwashyirwa mu muhezo, ariko we akabitera utwatsi, akifuza ko rubera mu ruhame kuko anatabwa muri yombi, byatangajwe mu bitangazamakuru.

Ubushinjacyaha bwavugaga ko hakurikijwe ibivugirwa muri iyi dosiye, ku bw’impamvu mbonezabupfura, uru rubanza rukwiye gushyirwa mu muhezo.

Prince Kid waburanye ahakana ibyaha ashinjwa, yavugaga ko Abanyarwanda bakeneye kumenya ukuri kubivugwa muri ibi birego bye ndetse ko n’ababyeyi b’abo bakobwa bakeneye kumenya ukuri kwabyo.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Nice Ingabire says:
    3 years ago

    Ariko Ubu Abo tuganira ibyo biganiro Bose tuzabarege uziko aricyo kiganiro kiryoha munkuru zose zibaho nicyo mushobora kuganiraho umwanya muremure kurusha ikijyanye n’a business

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × five =

Previous Post

Uwabaye Minisitiri w’Intebe wafunguwe ku mbabazi za Perezida Kagame yongeye guhamagazwa n’urukiko

Next Post

Perezida Kagame muri Mozambique yaganiriye na mugenzi we Nyusi (AMAFOTO)

Related Posts

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyaruguru, yafashe abagabo batatu bakekwaho ubujura bakoreye umuturage, bibye arenge miliyoni 6 Frw...

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

by radiotv10
26/01/2026
0

Uzwi nka Prophet Joshua uherutse gufungwa akurikiranyweho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu kubera ibikorwa yakunze kugaragaramo anyanyagiza amafaranga ayaha...

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

by radiotv10
26/01/2026
0

Ukoresha izina rya Atanya ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok, wavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda rukennye bigakurikirwa n'impaka, yavuze ko ariya...

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Nyuma yuko abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaje ikibazo cy'ibyapa by'imodoka by'ahazwi nka Ntunga byari byakuweho batabizi,...

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

by radiotv10
26/01/2026
0

Journaling is the habit of writing down your thoughts, feelings, and experiences. It may look simple, but it has many...

IZIHERUKA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja
MU RWANDA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

26/01/2026
Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

26/01/2026
Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame muri Mozambique yaganiriye na mugenzi we Nyusi (AMAFOTO)

Perezida Kagame muri Mozambique yaganiriye na mugenzi we Nyusi (AMAFOTO)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.