Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Mu Rwanda habaye igikorwa cyo kwishyira mu mwanya w’abafite ubumuga bwo kutabona

radiotv10by radiotv10
17/11/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Mu Rwanda habaye igikorwa cyo kwishyira mu mwanya w’abafite ubumuga bwo kutabona
Share on FacebookShare on Twitter

Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda yongeye guhuriza hamwe abakora mu nzego zinyuranye mu gikorwa kiswe “Dinner in the Dark” [umusangiro wo mu gicuku], aho bipfuka igitambaro kirabura mu maso bagasangira ifunguro, kugira ngo bishyire mu mwanya w’abafite ubumuga bwo kutabona, bumve ububabare bwabo.

Ni igikorwa cyateguwe ku bufatanye bwa MTN Rwanda n’Ihuriro ry’Abafite ubumuga bwo kutabona mu Rwanda, RUB (Rwanda Union of the Blind) muri Gahunda yiswe ‘MTN Rwanda’s Twese Initiative’, igamije kutagira umuntu n’umwe usigara inyuma.

Iyi gahunda ya Twese yatangiye muri 2021, igamije gushimangira ko abafite ubumuga ubwo ari bwo bwose, bakwiye guhabwa serivisi zose nk’abandi bantu.

Muri iki gikorwa cyabaye ku nshuro ya kabiri, kikabera muri Serena Hotel mu Mujyi wa Kigali, hakozwe umusangiro wahurije hamwe abakora mu nzego zinyuranye barimo abayobozi muri Guverinoma ndetse n’abakora mu zindi nzego zifasha abafite ubumuga bwo kutabona.

Uyu musangiro wakozwe abantu bipfutse igitambaro cy’umukara mu maso banakoresha inkoni yera, wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ugushyingo 2023, aho abantu bagiye gufata ifunguro batareba, kugira ngo bumve uko bigendekera abafite ubumuga bwo kutabona.

Ubuyobozi bwa MTN Rwanda, buvuga ko iyi gahunda igamije gushyigikira ubukangurambaga bwo gukuraho imbogamizi zikizitira abafite ubumuga bwo kutabona, gushyigikira igikorwa cyo gukusanya inkunga yo kugura inkoni zera zifashishwa n’abafite ubu bumuga, ndetse no kubaka umuryango mugari wita kuri aba bantu.

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe yagize ati “Tugendeye ku migendekere ya ‘Dinner in the Dark’ yabaye umwaka ushize, twabonye itagira gusa uruhare mu kumva ibibazo bagira, ahubwo no kuzamura imibereho yabo. Harimo gutanga inkunga yo kubona inkoni yera nk’igikoresho cy’ibanze kibafasha mu ngendo, twanateye intambwe ikomeye yo kubaha ubushobozi bwo kubafasha mu mibereho yabo ya buri munsi.”

Mapula Bodibe avuga ko iyi gahunda igaragaza umuhate mu bikorwa byo kubaka umuryango utagira uwo uheza ndetse no guha inkunga yo kuzamura imibereho ya buri wese.

Abaje muri uyu musangiro bambikwaga igitambaro cy’umukara
Kugira ngo bishyira mu mwanya w’abafite ubumuga bwo kutabona

Bakoze ibikorwa basanzwe bakora nko gufata ifunguro ngo bumve uko abafite ubu bumuga babigenza

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × two =

Previous Post

Ibyatangajwe mbere na nyuma y’icyemezo kuri gahunda y’u Rwanda n’u Bwongereza biraganisha he?

Next Post

Nyamagabe: Akaga katurutse ku bikorwa bya sosiyete y’Abashinwa kari kubateza amapfa

Related Posts

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyaruguru, yafashe abagabo batatu bakekwaho ubujura bakoreye umuturage, bibye arenge miliyoni 6 Frw...

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

by radiotv10
26/01/2026
0

Uzwi nka Prophet Joshua uherutse gufungwa akurikiranyweho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu kubera ibikorwa yakunze kugaragaramo anyanyagiza amafaranga ayaha...

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

by radiotv10
26/01/2026
0

Ukoresha izina rya Atanya ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok, wavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda rukennye bigakurikirwa n'impaka, yavuze ko ariya...

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Nyuma yuko abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaje ikibazo cy'ibyapa by'imodoka by'ahazwi nka Ntunga byari byakuweho batabizi,...

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

by radiotv10
26/01/2026
0

Journaling is the habit of writing down your thoughts, feelings, and experiences. It may look simple, but it has many...

IZIHERUKA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja
MU RWANDA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

26/01/2026
Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

26/01/2026
Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyamagabe: Akaga katurutse ku bikorwa bya sosiyete y’Abashinwa kari kubateza amapfa

Nyamagabe: Akaga katurutse ku bikorwa bya sosiyete y’Abashinwa kari kubateza amapfa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.