Intumwa z’Ingabo z’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ziteraniye i Kigali mu Rwanda, mu nama itegura imyitozo ya gisirikare izwiho nka USHIRIKIANO IMARA.
Iyi nama y’iminsi itatu yatangijwe kuri uyu wa Mbere tariki 22 Mata 2024, yitabiriwe n’abahagarariye inzego z’umutekano zo mu Bihugu bigize EAC; zirimo igisirikare, Polisi, abacungagereza, abo mu nzego zishinzwe abinjira n’abasohoka, ndetse n’abo mu nzego za gisivile.
Ni inama itegura imyitozo ya gisirikare n’urugamba izwi nka Armed Forces Field Training Exercise (FTX) USHIRIKIANO IMARA 2024 igiye kuba ku nshuro ya 13.
Mu izina ry’Umugaba Mukuru wa RDF, Maj Gen Andrew Kagame usanzwe ari Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Inkeragutabara, yahaye ikaze izi ntumwa zaje muri iyi nama.
Yavuze kandi ko u Rwanda rwishimiye kuzakira iyi myitozo ya USHIRIKIANO IMARA izaba muri Kamena uyu mwaka wa 2024, avuga ko iyi nama itegura iyi myitozo ishimangira ubumwe, imikoranire n’umubano by’ingabo mu Bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, bigamije kubungabunga amahoro, umutekano n’ituze mu karere.
Yasabye abitabiriye iyi nama, kugirana ibiganiro byiza bigamije gushyira ku murongo ibiteganyijwe byose kugira ngo iyi myitozo iteganyijwe mu mezi abiri ari imbere izagende neza.
Col Malual Deng Mayom MANYANG, wahagarariye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, yashimiye abitabiriye iyi nama ndetse n’u Rwanda rwayakiriye.
Yavuze ko iyi nama izagenda inoza mu buryo bwa nyuma ibizatuma imyitozo ya EAC Armed Forces FTX, USHIRIKIANO IMARA 2024, igenda neza, ndetse ikazanemerezwamo uko gahunda yayo iteye.
RADIOTV10