Mu Murenge wa Shangi mu Karere ka Nyamasheke, hari umusozi ukomeje kuvamo umuriro ntawawucanye nta n’igishirira cyahaguye, ku buryo byashyize mu rujijo abahatuye, bibaza icyabiteye kikabayobera, ariko bakagira n’ibyo bakeka.
Uyu musozi wa Nyakanigwa uherereye mu Mudugudu wa Nyakagano mu Kagari ka Buhimba muri uyu Murenge wa Shangi, umaze iminsi uvamo umuriro ariko bitazwi aho waturutse.
Abahaturiye bavuga ko uyu muriro watangiye kuhagaragara muri Gicurasi uyu mwaka ubwo Intara y’Iburengerazuba yibasirwaga n’ibiza by’inkangu n’imyuzure byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo ku ya 03 rishyira ku ya 04 Gicurasi 2023.
Bavuga ko uko iminsi yagiye ishira uyu muriro wagiye wiyongera kuko wabanje gutangira babona hari imyotsi yoroheje ariko uko iminsi yagiye ishira wagendaga wiyongera.
Dusingize Joseph usanzwe ashinzwe umutekano mu Mudugudu wa Nyakagano uherereyemo uyu musozi, avuga ko umuriro mwinshi watangiye kugaragara mu ntangiro z’uku kwezi, tariki 08 Nyakanga.
Ati “Twatangiye kubona muri urwo rutare hacucukamo umuriro mwinshi, ukagurumana hamwe n’icyotsi cyinshi. Abo hakurya y’Ikivu mu Murenge wa Bushekeri bakajya bawubona bakaduhamagara ngo dutabare.”
Ni mu gihe ugeze ahagaragara uyu muriro, atawubona ariko mu kanya kamwe ukongera ugacucukmukamo, unamenagura amabuye.
Aba baturage bavuga ko byabateye ikikango ku buryo n’abahingaga hafi y’ahaka uyu muriro, babihagaritse.
Ntabanganyimana Berthe ati “Nta mwana wahohereza, n’uwagucitse akajya gukinira ahandi usigarana umutima uhagaze, ugira ngo ni ho yagiye. Imirimo y’ubuhinzi hariya twarayihagaritse.”
Ndayisabye Joseph, uyobora by’agateganyo Umurenge wa Shangi, yagiriye inama abaturage batuye hafi y’uyu musozi, ko bakwiye kwitwararika.
Ati “Turabasaba kwirinda kujya kuri uriya musozi kuko bashobora kujyayo bazi ko bitari gutwika bagerayo bagasanga byahinduye isura bikaba byabateza ibyago.”
Bamwe mu baturage bakeka ko muri uyu musozi, hashobora kuba harimo imitungo kamere ituma hapfupfunukamo uyu muriro, nka peteroli cyangwa amabuye y’agaciro, bagasaba ko hakorwa ubushakashatsi ku cyaba gitera uyu muriro.
RADIOTV10