Saturday, December 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Mu Rwanda hategerejwe umushyitsi ari we Perezida wa Mozambique

radiotv10by radiotv10
27/08/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Mu Rwanda hategerejwe umushyitsi ari we Perezida wa Mozambique
Share on FacebookShare on Twitter

Daniel Francisco Chapo umaze umwaka atsindiye kuyobora Igihugu cya Mozambique, ategerejwe mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri rugamije gukomeza guteza imbere umubano n’ubucuti hagati y’Ibihugu byombi.

Perezida Daniel Francisco Chapo aratangira uruzinduko rwe mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Kanama 2025, aho biteganyijwe ko azasura ibikorwa binyuranye, nk’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi asura akigera i Kigali.

Biteganyijwe kandi ko none tariki 27 Kanama, Perezida wa Mozambique aza kwakirwa na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame mu biro bye muri Village Urugwiro, banagirane ibiganiro.

Abakuru b’Ibihugu byombi kandi baranayobora ibiganiro bihuza abayobozi mu nzego Nkuru ku mpande zombi, bigamije gukomeza guteza imbere imikoranire n’ubufatanye busanzwe buhagaze neza.

Muri uru ruzinduko rw’iminsi ibiri, kuri uyu wa Kane tariki 28 Kanama 2025, Perezida Daniel Francisco Chapo azanasura icyanya cy’Inganda i Masoro, mu rwego rwo kureba ibyo Igihugu cye cyakwigira ku Rwanda mu rwego rw’ishoramari mu nganda.

Biteganyijwe kandi ko kuri uyu wa Kane, Perezida Daniel Francisco Chapo azanahura n’abo mu rwego rw’abikorera mu Rwanda barimo abashoramari bifuza gushora imari muri Mozambique kugira ngo bungurane ibitekerezo.

Uru ruzinduko rwa Perezida wa Mozambique, ruraza nyuma yuko kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Kanama 2025, bamwe mu bayobozi mu nzego nkuru z’iki Gihugu barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ambasaderi Maria Manuela dos Santos Lucas, Minisitiri w’Ingabo, Gen Maj Cristóvão Artur Chume, Umugaba Mukuru w’ingabo za Mozambique, Gen Maj André Rafael Mahunguane n’Umuyobozi wa Polisi, CP Fabião Pedro Nhancololo, bageze mu Rwanda.

Aba bayobozi kandi banagiranye n’ibiganiro n’abo mu Rwanda, byayobowe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere, General (Rtd) James Kabarebe, aho impande zombi zaganiriye n’ubundi ku mikoranire yagutse y’ibi Bihugu byombi.

U Rwanda na Mozambique, bisanzwe ari Ibihugu bifitanye imikoranire ihagaze neza, byumwihariko ishingiye ku bufatanye mu by’umutekano, aho u Rwanda rufite abasirikare n’abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado yari yarazengerejwe n’ibyihebe, ariko aho inzego z’umutekano z’u Rwanda zigereyeyo, ibintu bikaba byarahindutse.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere, Gen (Rtd) James Kabarebe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane wa Mozambique, Amb. Maria Manuela dos Santos Lucas

Haraye habaye ibiganiro by’impande zombi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 + 11 =

Previous Post

Umusaza n’umukecuru b’i Rwamagana bashinjanya ingeso mbi bafitiwe impungenge n’abaturanyi

Next Post

Menya umubare w’aba mbere bamaze kwiyandikisha ngo bazahabwe Indangamuntu-Koranabuhanga y’u Rwanda

Related Posts

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Abasirikare 21 065 mu Ngabo z’u Rwanda, bazamuwe mu mapeti, barimo 10 260 bahawe ipeti rya Sergeant bakuwe ku rya...

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Gakeshyi mu Karere ka Gakenke, yafatanywe ibilo 17 by’ikiyobyabwenge cy’urumogi na Litiro 14 za Kanyanga,...

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

by radiotv10
12/12/2025
0

Imodoka y’isuku n’umutekano y’Umurenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, yakoreye impanuka mu Murenge wa Kimisagara,...

Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugore w’imyaka 40 y’amavuko utuye mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, yafatanywe udupfunyika tw’urumogi...

Minisitiri Maj.Gen.(Rtd) Murasira yeretse abashoramari uko Nyaruguru abereye imboni yababera amahirwe

Minisitiri Maj.Gen.(Rtd) Murasira yeretse abashoramari uko Nyaruguru abereye imboni yababera amahirwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Minisitiri w’Ibikorwa by'Ubutabazi, Maj. Gen. (Rtd) Albert Murasira akaba n’Imboni y’Akarere ka Nyaruguru, yasabye abashoramari gushora imari muri aka Karere,...

IZIHERUKA

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze
AMAHANGA

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

by radiotv10
12/12/2025
0

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

12/12/2025
Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

12/12/2025
Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

12/12/2025
Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

12/12/2025
Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

12/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
With the new Rwandan Digital ID, some services will be available within an hour instead of a month

Menya umubare w’aba mbere bamaze kwiyandikisha ngo bazahabwe Indangamuntu-Koranabuhanga y’u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.