Daniel Francisco Chapo umaze umwaka atsindiye kuyobora Igihugu cya Mozambique, ategerejwe mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri rugamije gukomeza guteza imbere umubano n’ubucuti hagati y’Ibihugu byombi.
Perezida Daniel Francisco Chapo aratangira uruzinduko rwe mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Kanama 2025, aho biteganyijwe ko azasura ibikorwa binyuranye, nk’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi asura akigera i Kigali.
Biteganyijwe kandi ko none tariki 27 Kanama, Perezida wa Mozambique aza kwakirwa na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame mu biro bye muri Village Urugwiro, banagirane ibiganiro.
Abakuru b’Ibihugu byombi kandi baranayobora ibiganiro bihuza abayobozi mu nzego Nkuru ku mpande zombi, bigamije gukomeza guteza imbere imikoranire n’ubufatanye busanzwe buhagaze neza.
Muri uru ruzinduko rw’iminsi ibiri, kuri uyu wa Kane tariki 28 Kanama 2025, Perezida Daniel Francisco Chapo azanasura icyanya cy’Inganda i Masoro, mu rwego rwo kureba ibyo Igihugu cye cyakwigira ku Rwanda mu rwego rw’ishoramari mu nganda.
Biteganyijwe kandi ko kuri uyu wa Kane, Perezida Daniel Francisco Chapo azanahura n’abo mu rwego rw’abikorera mu Rwanda barimo abashoramari bifuza gushora imari muri Mozambique kugira ngo bungurane ibitekerezo.
Uru ruzinduko rwa Perezida wa Mozambique, ruraza nyuma yuko kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Kanama 2025, bamwe mu bayobozi mu nzego nkuru z’iki Gihugu barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ambasaderi Maria Manuela dos Santos Lucas, Minisitiri w’Ingabo, Gen Maj Cristóvão Artur Chume, Umugaba Mukuru w’ingabo za Mozambique, Gen Maj André Rafael Mahunguane n’Umuyobozi wa Polisi, CP Fabião Pedro Nhancololo, bageze mu Rwanda.
Aba bayobozi kandi banagiranye n’ibiganiro n’abo mu Rwanda, byayobowe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere, General (Rtd) James Kabarebe, aho impande zombi zaganiriye n’ubundi ku mikoranire yagutse y’ibi Bihugu byombi.
U Rwanda na Mozambique, bisanzwe ari Ibihugu bifitanye imikoranire ihagaze neza, byumwihariko ishingiye ku bufatanye mu by’umutekano, aho u Rwanda rufite abasirikare n’abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado yari yarazengerejwe n’ibyihebe, ariko aho inzego z’umutekano z’u Rwanda zigereyeyo, ibintu bikaba byarahindutse.


RADIOTV10