Hoteli y’Inyenyeri eshanu y’ubwato buri mu mazi y’Ikiyaga cya Kivu, yatangiye kugeragzwa mu Burengerazuba bw’u Rwanda, ikazabasha gutanga serivisi mu Turere dutatu.
Ubu bwato bukaba na hoteli bwiswe Kivu Queen Uburanga, bwashyizwe mu mazi kuri uyu wa Mbere tariki 03 Mata 2023, nyuma y’umushinga umaze igihe wubakwa.
Iyi nkuru nziza yatangajwe na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko Francois mu butumwa yanyujije kuri Twitter, buherekejwe n’amashusho agaragaza bamwe mu baturage babyinira ku rukoma ko uyu mushinga ugezweho.
Ubutumwa bwa Habitegeko bugaragaza ko muri iyi Ntara y’Iburengerazuba bishimiye uyu mushinga mushya ubayeho mu Rwanda, yagize ati “Ubwato bwa Kivu Queen bwubakiwe 100% mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba, bwageze aho bushyirwa mu mazi uyu munsi.”
Iyi hoteli y’inyenyeri eshanu y’ubwato bwubatse nk’inzu y’igorofa, yagaragaye mu Kiyaga cya Kivu aho izajya inatangira serivisi mu Turere twa Karongi, Rubavu na Rusizi twose dukora kuri iki Kiyaga cya Kivu tukaba utwo mu Ntara y’Iburengerazuba.
Ubu bwato bufite ibyumba 10 bigezwe ndetse n’ubwogero (Piscine), Resitora, akabari ndetse no ku ibaraza aho abantu bazajya bicara bareba ibyiza by’Ikiyaga n’ubwiza bw’u Rwanda.
Ibyumba by’iyi hoteli, biri ku rwego nk’ibyo muri hoteli z’inyenyeri eshanu, biba birimo buri kimwe cyose umuntu wakirayemo akenera, kandi byose byo ku rwego rwo hejuru.
Ubu bwato bwavuzwe cyane ubwo bwatangiraga kubakwa, bwubastwe na kompanyi yo muri Afurika y’Epfo ya AfriNest, mu gihe iyi Hoteli izagenzurwa na sosiyete y’Abafaransa ya Mantis isanzwe ari iy’Ikipe cya Accor Group, kizobereye mu byo gucunga amahoteri ku Mugabane w’u Burayi, kikaba ari icya gatandatu ku Isi muri izi serivisi.
Biteganyijwe ko ubu Bwato bukaba na Hoteli, buzafungurwa ku mugaragaro muri Kamena uyu mwaka wa 2023, aho bwitezweho kuzakurura ba mukerarugendo benshi.
RADIOTV10