Tuesday, November 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Muhanga: Abanyeshuri barinubira ibihano bahabwa

radiotv10by radiotv10
29/06/2021
in MU RWANDA
0
Muhanga: Abanyeshuri barinubira ibihano bahabwa
Share on FacebookShare on Twitter

Abanyeshuri biga mu rwunge rw’amashuri rwa Munyinya mu karere ka Muhanga barinubira ibihano bahabwa n’ubuyozi bw’iri shuri birimo kwamburwa amakayi,  gukubitwa no gukoreshwa ibihano by’igihe kirekire. Ubuyobozi bw’ikigo  buvuga ko ibyo aibyo abanyeshuri bavuga Atari byo.

Bamwe mu banyeshuri biga mu rwunge rw’amashuri rwa Munyinya  batashatse ko dutangaza imyirondoro y’abo kubw’impamvu z’umutekano wabo, babwiye RadioTv10 ko iyo bakererewe ubuyobozi bw’iki kigo bubambura amakayi ubundi bukabahanisha ibihano birimo gukoropa ubwiherero icyumweru cyose, cyarangira bakabona gusubbizwa amakaye.

Umwe yagize ati”  bikunda kubaho cyane nk’iyo abanyeshuri bakererewe niho bakunda kuduha icyo gihano, bakadupfukamisha bagafata ibikapu  byacu bakabishira mu biro.”

Uyu munyeshuri kimwe na bagenzi be bandi bavuga ko bagiye bafatirwa mu ikosa ryo gukerererwa bakamburwa amakayi yabo ubundi bagahabwa ibihano byo gukoropa ubwiherero mu gihe cyingana n’icyumweru cyose badakandigira mu ishuri ndetse batanabona uko basubiramo amasomo kuko amakayi yabo baba bayambuwe.

Aba banyeshuri kandi banavuga ko Atari ibyo gusa ahubwo bajya banakubitirwa  mu biro by’umuyobozi w’ikigo bashinze inkokora banafashe ku matwi.

Ndindabahizi Protogène umuyobozi w’iri shuri avuga ko abo banyeshuri  babeshya ko nta munyeshuri baha ibihano by’icyumweru cyose  ahubwo ko hari abahora bahanwa kubera guhora bakosa.

Daniel Habyarimana ushinzwe uburezi mu karere ka Muhanga we avuga ko yumva ibyo bidashoboka ko hari umuyobozi w’ikigo wakwambura abana amakayi, gusa akavuga ko ibijyanye no kuba umwana yahabwa igihano runaka bijyendana na gahunda z’ikigo mu rwego rwo gukosora no kugarura abana mu murongo.

Icyi kigo kandi mu minsi yashize ni nacyo RadioTV10 yari yasanzeho abana basohorwamu bizami bamwe ngo kubera ko bafite imisatsi abandi bazira ko hari amafaranga asabwa ku ishuri batari bishyura.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 − four =

Previous Post

Burera: Abahinzi b’ibigori barashinja RAB kubizeza isoko ry’umusaruro none amaso yaheze mu kirere

Next Post

Amabwiriza yo kwirinda COVID-19 yavuguruwe, ingendo ziratangirana Nyakanga zihagarara saa kumi n’ebyiri

Related Posts

Byinshi ku rupfu rutunguranye rw’umwarimu uzwi mu Rwanda mu kwigisha gutwara imodoka

Byinshi ku rupfu rutunguranye rw’umwarimu uzwi mu Rwanda mu kwigisha gutwara imodoka

by radiotv10
11/11/2025
0

Iraguha Clement wari uzwi nka Mwarimu Clement mu kazi ko kwigisha gutwara imodoka, yitabye Imana bikekwa ko yiyahuye mu Kiyaga...

Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

by radiotv10
11/11/2025
0

Sosiyete y’Igihigu Ishinzwe Ingufu-REG yasobanuye ko ibura ry’umuriro w’amashanyarazi ryabaye ku Cyumweru mu bice hafi ya byose by’Igihugu, ryaturutse ku...

Hagaragajwe igipimo cy’imvura igiye kugwa mu Rwanda hanatangwa ubujyanama ku Baturawanda

Hagaragajwe igipimo cy’imvura igiye kugwa mu Rwanda hanatangwa ubujyanama ku Baturawanda

by radiotv10
11/11/2025
0

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyi bw’Ikirere cyatangaje ko muri iki gice cya kabiri cy’ukwezi k’Ugushyingo, mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hejuru y’isanzwe...

Intego y’ibiganiro byahuje Abapadiri n’Ababikira bo mu Rwanda, Congo n’u Burundi

Intego y’ibiganiro byahuje Abapadiri n’Ababikira bo mu Rwanda, Congo n’u Burundi

by radiotv10
11/11/2025
0

Abapadiri n’Ababikira ba Kiliziya Gatulika yo mu Rwanda, mu Burundi no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bahuye mu biganiro...

Intego y’ibiganiro byahuje Abapadiri n’Ababikira bo mu Rwanda, Congo n’u Burundi

Eng.-Priests and nuns from Rwanda, DR Congo, and Burundi gather for a meeting in Kigali

by radiotv10
11/11/2025
0

Catholic priests and nuns from Rwanda, Burundi, and the Democratic Republic of Congo have gathered in Kigali for discussions aimed...

IZIHERUKA

Aimable Nsabimana yahishuye ko yatekereje kureka umupira kubera ubuhemu yakorewe na Perezida wa Rayon
FOOTBALL

Aimable Nsabimana yahishuye ko yatekereje kureka umupira kubera ubuhemu yakorewe na Perezida wa Rayon

by radiotv10
11/11/2025
0

Byinshi ku rupfu rutunguranye rw’umwarimu uzwi mu Rwanda mu kwigisha gutwara imodoka

Byinshi ku rupfu rutunguranye rw’umwarimu uzwi mu Rwanda mu kwigisha gutwara imodoka

11/11/2025
Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

11/11/2025
Uganda: Ibyo Museveni yavuze ku mugambi unugwanugwa byatumye bamwe bari bawurimo bisubiraho

Museveni yaburiye Abanya-Uganda bashobora gutekereza kuzigana Abanya-Tanzania bakazigaragambya mu bihe by’amatora

11/11/2025
Amakuru agezweho y’uko imirwano yifashe muri Congo hagati ya AFC/M23 n’uruhande bahanganye

Amakuru agezweho y’uko imirwano yifashe muri Congo hagati ya AFC/M23 n’uruhande bahanganye

11/11/2025
Hagaragajwe igipimo cy’imvura igiye kugwa mu Rwanda hanatangwa ubujyanama ku Baturawanda

Hagaragajwe igipimo cy’imvura igiye kugwa mu Rwanda hanatangwa ubujyanama ku Baturawanda

11/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amabwiriza yo kwirinda COVID-19 yavuguruwe, ingendo ziratangirana Nyakanga zihagarara saa kumi n’ebyiri

Amabwiriza yo kwirinda COVID-19 yavuguruwe, ingendo ziratangirana Nyakanga zihagarara saa kumi n’ebyiri

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Aimable Nsabimana yahishuye ko yatekereje kureka umupira kubera ubuhemu yakorewe na Perezida wa Rayon

Byinshi ku rupfu rutunguranye rw’umwarimu uzwi mu Rwanda mu kwigisha gutwara imodoka

Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.