Umusaza w’imyaka 62 wararaga izamu ku ishuri ribanza rya Biti riherereye mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, bamusanze hafi yaryo yapfuye, bikaba bikekwa ko yishwe n’abajura bamuteze bakanamwambura.
Umurambo wa nyakwigendera witwa Bizimana Sylvere wabonetse mu gitondo cya kare kuri uyu wa Kane tariki 30 Werurwe 2023 hafi y’iri Shuri Ribanza rya Biti ryo mu Mudugudu wa Biti mu Kagari ka Remera mu Murenge wa Nyamabuye.
Abaturage babonye uyu murambo wa nyakwigendera ubwo bahitaga bajya mu mirimo isanzwe, babwiye RADIOTV10 ko nta bikomere wari ufite ariko bakaba bakeka ko ashobora kuba yishwe n’abagizi ba nabi.
Nyiri urugo rwasanzweho uyu murambo imbere y’amarembo yarwo, yavuze ko na we yaje kureba ubwo yahuruzwaga n’abantu bamubaza niba yabonye uyu murambo.
Ati “Naje mpasanga abandi bantu, mbyakira gutyo nyine ntakindi nari kurenzaho kuko nari ntegereje kumenya nkuko abandi bategereje.”
Hari andi makuru avuga ko nyakwigendera atari yanaraye izamu kuko yari yahamagaye mugenzi we yagombaga gusimbura ku izamu, akamubwira ko aza kuhagera atinze ngo kuko hari uwari ugiye kumusengerera agacupa.
Undi muturage ati “Mugenzi we bakoraya yategereje araheba. Urwo ni rwo rupfu yapfuye ntabwo twamenye aho yapfiriye aho ari aho ndetse n’akabari yanywereyemo ntitwakamenye.”
Uyu muturage akomeza avuga ko bakeka ko ashobora kuba yishwe kuko “twasanze imifuka y’ipantalo basa nk’aho bamusatse, na hano hafi y’ugutwi hari uturaso.”
Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro bya Kabgayi kugira ngo ukorerwe isuzuma rya nyuma kugira ngo hamenyekane icyamuhitanye, mu gihe inzego zishinzwe iperereza na zo zahise ziritangira
Abatuye muri uyu Mudugudu, babwiye RADIOTV10 ko mu ijoro hakunze kugaragara abantu bagendagenda bafite n’intwaro gakondo.
INKURU MU MASHUSHO
RADIOTV10