Hari abanyamuryango ba Cooperative IABM ikorera ubuhinzi mu gishanga cya Macyera mu karere ka Muhanga bavuga ko bahombya no kubura amasoko y’umusaruro wabo cyane cyane iyo bategetswe guhinga imboga.
Bonifilide Iyakaremye wemeye kuvugana na RadioTv10 akaba anakuriye itsinda turi kumwe rikorera muri iyi Cooperative yavuze ko nk’iyo babahingishije imboga bahomba cyane kuko imboga bazijyana mu isoko bakirirwa bazangarana batari bunabone uzibagurira.
Ku kibazo cy’imboga zitabonerwa abaguzi, Joseph Ntamabyariro Perezida wa Cooperative IABM yavuze ko ahanini bituruka ku kuba amasoko y’imboga mu Rwanda ahindagurika, gusa ngo ubu bafashe ingamba zo guhinga imiteja kuko ariyo babonera amasoko hanze y’igihugu.
Iyakaremye kandi avuga ko ibindi bibazo bahura nabyo birimo kuba batoranyirizwa imbuto y’ibigoli , hakabaho ubwo bahingishwa imbuto bagurisha igura amafaranga 200 ku kiro, mu gihe hari iyo bahinga bakayigurisha amafaranga 1000 ku kiro.
Mu gushaka kumenya impamvu aba bahinzi bahitirwamo imbuto twabajije Rwebigo Daniel umuyobozi ushinzwe ubutubuzi bw’imbuto muri RAB atubwira ko imbuta izahingwa itoranywa na Cooperative.
Tubajije Ntamabyariro Perezida wa Cooperative IABM atubwira ko guhinga imbuto izavamo indi mbuto bisaba kubihugurirwa.
Yagize ati” Guhinga imbuto ivamo indi mbuto biba bigoye, bityo ikiciro cyibihinga kigomba kuba cyarahuguwe kuburyo batanga imbuto nziza yizewe mu gihugu, rero dushingira ku isoko rihari tukanashingira ku bumenyi bw’abanyamuryango babihuguriwe.’’
Iyi Cooperative yatangiye gukora mu mwaka wa 1997 gusa iza kubona ubuzimagatozi mu mwaka wa 2015. Yatangiranye abanyamuryango 764, ubu ifite abanyamuryango 1018.