Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Muhanga: Hari gushakishwa uwataye uruhinja rw’ibyumweru rugatoragurwa n’umusaza

radiotv10by radiotv10
10/10/2022
in MU RWANDA
2
Muhanga: Hari gushakishwa uwataye uruhinja rw’ibyumweru rugatoragurwa n’umusaza
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Kagari Musongati mu Murenge wa Nyarusange mu Karere ka Muhanga, umusaza wari mu nzira ataha yumvise uruhinja rurira, bimwanga mu nda, ararushakisha ararubona ararutoragura, none hari gushakishwa uwaba wararutaye.

Uyu musaza w’imyaka 61, yatoraguye uru ruhinja mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje tariki Indwi Ukwakira, ubwo yari mu nzira ataha, akumva umwana ari kurira, akamushakisha ubundi akamubona, agahita amushyikiriza inzego.

Inzego z’ibanze zivuga ko nyuma yuko uyu uru ruhinja ruri mu kigero cy’ibyumweru bibiri rutoraguwe, rwahise rujyanwa kwa muganga kugira ngo rukorerwe ibizamini niba nta burwayi afite dore ko yatoraguwe ari nijoro ndetse bigaragara ko imbeho yari yamuzahaje.

Bakimugeza ku Bitaro bya Kabgayi muri aka Karere ka Muhanga, abaganga bamukoreye isuzuma basanga ntakibazo afite.

Ruzindana Fiacre uyobora Umurenge wa Nyarusange, avuga ko bikimara kuba, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwasabye Abajyanama b’Ubuzima gushakisha niba nta mukobwa wo muri uyu Murenge waba wari umaze iminsi atwite ku buryo ari we waba warataye urwo ruhinja, ariko ko bahebye.

Ati “Gusa twatanze amatangazo no mu yindi Mirenge duhana imbibi dutegereje amakuru baza kuduha.”

Uyu muyobozi avuga ko hari gushakwa umuryango warera uyu mwana ubundi hagakomeza ibikorwa byo gushakisha umubyeyi we waba waramutaye.

Yaboneyeho kunenga uwakoze aya mahano yo guta uyu muziranenge, aboneraho kugira inama ababa batewe inda batifuza, badakwiye kumva ko igisubizo ari uguta abana ahubwo ko baba bakwiye kwiyambaza inzego kuko umwana nk’uyu aba ari we Rwanda rw’ejo.

RADIOTV10

Comments 2

  1. Pascal says:
    3 years ago

    Yesu we 😢Imana ishyimwe kuba rukiri ruzima

    Reply
  2. U says:
    3 years ago

    Yesu we ntabwo narinziko inyamaswa nkizi zikibaho pee nukuri nigikorwa cyububwa kuko yobabikora baba bishimye rero bage bahagarara kigabo bahamgane ningaruka zivamw
    o kuko uriya mwana ntakosa aba yarakuze kuko we aba urumumarayika

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − ten =

Previous Post

Nyarugenge: Bafatanywe ibilo 30 by’urumogi barupakiye mu mufuka wa sima

Next Post

Bamwe twabaye hano, Abanyarwanda n’Abagande turi abavandimwe- Prof.Nshuti muri Uganda

Related Posts

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

An interview can feel scary, but good preparation makes it easier. Whether it’s your first interview or not, these five...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

IZIHERUKA

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe
AMAHANGA

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Bamwe twabaye hano, Abanyarwanda n’Abagande turi abavandimwe- Prof.Nshuti muri Uganda

Bamwe twabaye hano, Abanyarwanda n’Abagande turi abavandimwe- Prof.Nshuti muri Uganda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.