Muhanga: Urupfu rw’umwarimu wa Kaminuza rwakangaranyije abamubonye kubera iby’agashinyaguro yakorewe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umwarimu wa Kaminuza y’u Rwanda, bamusanze yapfuye aryamye mu muhanda mu Kagari ka Kivumu mu Murenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga, yakuwemo amaso yanamuciwe ururimi.

Uyu nyakwigendera ni Charles Muhirwe Kororo wari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda wari umaze igihe gito yimukiye aha bamusanze yapfiriye.

Izindi Nkuru

Umurambo wa nyakwigendera Charles Muhirwe Kororo bawusanze mu Mudugudu wa Musengo mu Kagari ka Kivumu, mu Murenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga

Uwahaye amakuru RADIOTV10, yavuze ko umurambo wa nyakwigendera bawusanze mu muhanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 03 Mata 2023.

Yagize ati Ababonye umurambo we bwa mbere, basanze bamukuyemo amaso ndetse nururimi baruciye umutwe.

Abaturanyi ba nyakwigendera wigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Nyagatare, bavuga ko yari amaze igihe gito yimukiye aha yaniciwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyeza, Elaste Gakwerere yemereye RADIOTV10 ko aya makuru ari yo ndetse ko muri iki gitondo inzego zaramukiye ahabonetse uyu murambo, zikaba ziri kubikurikirana.

Uyu muyobozi yavuze ko atabasha gutanga amakuru arambuye kuri iki kibazo, kuko ahuze, icyakora yemereye umunyamakuru ko aza kumuha amakuru arambuye, naza guhuguka.

Eugenie NYIRANSABIMANA
RADIOTV10

Comments 14

  1. Damas Nd. says:

    Imana imwakire,twaherukanaga kera apfuye arenganye, Namumenye bwa mbere 1995 aje gukora muri ORINFOR,nyuma ajya muri UNR yigisha muri EPLM,twakomeje kujya duhura mu bihe binyuranye, yagiraga urugwiro ni umuvandikwe wa Mugyema Landouard,wahoze muri RTV, Imana imwakire Kandi namaganye ubwicanyi nkubwo.

  2. NTEGEREJIMANA Isaie says:

    Yoooooo!! Mbega ubugizi bwanabi!!inzego zumutekano zikurikirane abo bagome Kandi nibafatwa bakanirwe urubakwiriye.

    Nihanganishije umuryango we bakomeze gukomera no kwihangana

  3. Vincent Niyo says:

    mvega ibuntu bibabaje nyagasani amwakire kandi akimeze imitima y abasigaye aheza ni mw,ijuru mbega Isi🙉🙉🙉

    • Iradukunda says:

      Inzego zumutekano zigire icyo zidufasha kuko muri Muhanga umutekano umeze nabiii peee😥😥 biteye ubwoba, abo nabo mwumva abo mutumva nibo benshi. Nukuri badufashe bige kumutekano waka Karere.

      • VIATEUR HABIMA says:

        Yewe ndumva bikaze mugihugu cyose
        Noneho hadutse abana ba shitani nabo iyo batakwishe bakugira ikimuga
        I rubavu batumaze badutemagura

  4. Nturanyenabo Jean damour says:

    Igihanocyokwica muzakigarure kuko basigaye batata ngo barafungwa urumva niryo turufu basigaye bagenderaho

  5. Pac says:

    Rest In Paradise Dr Karoro. Mwarimu wanjye guhera 2016 kugeza 2019.

  6. NTABANA Joseph says:

    Mvuka I muhanga ariko Leta nitahitaho hazakorwa nibirenze ibi kuko huzuye ubugome kndi ubuyobozi bwaho buraregeza cyane! Kuko mfite ibimenyetso birenga bitanu byubugone bwaho.

  7. Havugabaramye Obed says:

    RIP My Lecturer , especially in module called Drama in Education

  8. Rwabugiri says:

    Erega hariya nubwo hitwa I Muhanga ntibyavanyeho ko ari I Gitarama iwabo w’aba Paremehutu. N’aho wabatwika mw’itanura ryaka umuliro ntibahinduka kuko nta bwenge bagira, ni Ibihone, ni Ibigoryi, ni abicanyi bonse ingengabitekerezo ya Kayibanda na Peraudin. Bakwiriye kuvugutirwa umuti Kandi birashoboka, ntabwo bizakomeza kuriya….

  9. Yves Munyazikwiye says:

    May your soul rest in eternal peace my Lecturer! Students of College of education will always remember you because of your kindness, industriousness , sympathy and mercy!

  10. Yoramba says:

    Wowe rwabuhiri+ ucira imanza abantu ngo batwikwe mu itanura ese amateka y,urutare rwa kamegeri urayazi?uzayabaze maze ubone kuvuga ubusa.

  11. Vestine says:

    RIP prof, Nyagasani ufite icyo yakorera abawe basigaye bagakomera abiteho! Inzego z’umutekano zikurikirana abo bagome bakanirwe urubakwiriye! Umuntu ukihimukira Koko! Ubwo bamujijije iki!?

Leave a Reply to Rwabugiri Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru