Tuesday, January 20, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Muhoozi yavuze icyo yafasha Congo ku bya M23 ayibuza kuyirwanya

radiotv10by radiotv10
07/11/2022
in MU RWANDA
0
Muhoozi yavuze icyo yafasha Congo ku bya M23 ayibuza kuyirwanya
Share on FacebookShare on Twitter

General Muhoozi Kainerugaba, umujyanama wa Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yavuze ko kurwanya M23, ari ukwishyira mu kangaratete, avuga ko yafasha Congo kubona amahoro.

Uyu mujenerali umaze kumenyekana mu karere kubera ibitekerezo bye akunze gutanga ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, yavuze ku kibazo kiri hagati y’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umutwe wa M23.

Mu butumwa yashyize kuri Twitter kuri iki Cyumweru, General Muhoozi yaburiye abarwanya M23, avuga ko ari akaga gakomeye.

Yagize ati “Nka M23, ndatekereza ko ari akaga gakomeye ku muntu uwo ari we wese urwanya abavandimwe bacu. Ntabwo ari ibyihebe. Bararwanira uburenganzira bw’Abatutsi bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

General Muhoozi yakomeje agaragaza icyo yafasha ubutegetsi bwa Congo Kinshasa kugira ngo bubone amahoro aho gukomeza kwishora mu ntambara na M23.

Ati “Ku bavandimwe b’Abanyekongo, nshobora gutuma mugirana amahoro n’abavandimwe banyu ba M23. Amahoro ni yo dukene! Hadashingiwe ku buryo umuntu asa, ubwoko bwe, ururimi cyangwa idini.”

Muhoozi agarutse kuri iki kibazo cyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma yuko intambara ihanganishije igisirikare cya Congo (FARDC) na M23 yongeye kubura, ndetse uyu mutwe ukaba warongeye gufata ibindi bice byiyongera ku mujyi wa Bunagana umaze igihe uri mu maboko yawo.

Muhoozi kandi yigeze kuvuga ku mutwe wa FDLR uri gufatanya n’igisirikare cya Congo muri iyi mirwano, awusaba gushyira hasi intwaro ukemera kwishyikiriza igisirikare kiwegereye hagati ya UPDF na RDF, bitaba ibyo ukazahura n’akaga gakomeye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 2 =

Previous Post

Perezida Kagame na William Ruto baganiriye ku mubano mwiza w’u Rwanda na Kenya

Next Post

Hamenyekanye ibyavuye mu biganiro byahuje abakuriye dipolomasi y’u Rwanda n’iya DRCongo

Related Posts

If your work requires sitting for long periods each day, here’s what you need to know

If your work requires sitting for long periods each day, here’s what you need to know

by radiotv10
20/01/2026
0

Modern life involves a lot of sitting at work, at home, in transport, and during entertainment. Sitting for long hours...

Umunyemari ukomeye mu Rwanda akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano yaka inguzanyo ya Miliyoni 100Frw

Umwarimu wa Kaminuza imwe mu Rwanda afunzwe akurikiranyweho gusambanya abakobwa biga mu yisumbuye

by radiotv10
20/01/2026
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwafunze umwarimu wo muri Kaminuza ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana b’abakobwa biga mu mashuri...

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

by radiotv10
19/01/2026
0

Abatuye mu isantere ya Ruguti iri mu kagari ka Kamanu mu murenge wa Nyakabuye bavuga ko bagiye bahubaka inzu babwirwa...

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

by radiotv10
19/01/2026
0

The government of Rwanda, through the National Identification Agency (NIDA), has started the mass rollout of the Digital ID (SDID)...

Umweyo wavugije ubuhuha mu Bayobozi n’Abakozi mu Karere ka Karongi uhereye kuri Mayor

Ibikekwa ku mugabo wicanye ubugome umugore bigeze kubana na we akageragezeza kwiyahura

by radiotv10
19/01/2026
0

Umugabo wo mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Karongi ukekwaho kwica akase ijosi umugore we na we akagerageza kwiyahura,...

IZIHERUKA

If your work requires sitting for long periods each day, here’s what you need to know
IMIBEREHO MYIZA

If your work requires sitting for long periods each day, here’s what you need to know

by radiotv10
20/01/2026
0

Icyumvikana mu butumwa bw’umukinnyi wa Maroc wahushije penaliti

Icyumvikana mu butumwa bw’umukinnyi wa Maroc wahushije penaliti

20/01/2026
Hatangajwe icyemezo cyafashwe ku bitaranyuze APR byatumye hari n’abafana bigaragambya

Hatangajwe icyemezo cyafashwe ku bitaranyuze APR byatumye hari n’abafana bigaragambya

20/01/2026
Umunyemari ukomeye mu Rwanda akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano yaka inguzanyo ya Miliyoni 100Frw

Umwarimu wa Kaminuza imwe mu Rwanda afunzwe akurikiranyweho gusambanya abakobwa biga mu yisumbuye

20/01/2026
Museveni yahishuye ibanga akesha intsinzi ye n’icyo ishimangira muri Uganda

Museveni yahishuye ibanga akesha intsinzi ye n’icyo ishimangira muri Uganda

20/01/2026
How social media Is Changing the Meaning of Fame

How social media Is Changing the Meaning of Fame

20/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hamenyekanye ibyavuye mu biganiro byahuje abakuriye dipolomasi y’u Rwanda n’iya DRCongo

Hamenyekanye ibyavuye mu biganiro byahuje abakuriye dipolomasi y’u Rwanda n’iya DRCongo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

If your work requires sitting for long periods each day, here’s what you need to know

Icyumvikana mu butumwa bw’umukinnyi wa Maroc wahushije penaliti

Hatangajwe icyemezo cyafashwe ku bitaranyuze APR byatumye hari n’abafana bigaragambya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.