Friday, November 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Muhoozi yavuze ko RDF na UPDF ari aba mbere muri Afurika

radiotv10by radiotv10
03/10/2022
in MU RWANDA
0
Muhoozi yavuze ko RDF na UPDF ari aba mbere muri Afurika
Share on FacebookShare on Twitter

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka za Uganda, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda, ari iza mbere zikomeye ku Mugabane wa Afurika.

Si ubwa mbere Lt Gen Muhoozi Kainerugaba agaragaje ko ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda ari indashyikirwa, kuko no muri Gashyantare uyu mwaka, yari yavuze ko RDF na UPDF zishyize hamwe, zahita zitsinsura imitwe yitwaje intwaro iri muri Congo iguhanganya u Rwanda na Uganda.

Uyu musirikare ukomeye muri Uganda akaba n’Umujyanama wihariye wa Perezida Yoweri Museveni, yigeze gusaba umutwe wa FDLR kumanika amaboko vuba na bwangu ukishyikiriza ingabo ziwegereye yaba ari iza RDF cyangwa iza UPDF.

Ibi yavuze muri Gicurasi 2022 ubwo uyu mutwe wa FDLR wari ukomeje gufatanya n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda, avuga ko uyu mutwe nutishyikiriza izo ngabo (RDF cyangwa UPDF), uzacanwaho umuriro muri operasiyo yari yavuze ko izitwa Rudahigwa.

Gen Muhoozi Kainerugaba, yongeye gushyira ubutumwa kuri Twitter, avuga ko Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’iza Uganda (UPDF) ari indashyikirwa.

Mu butumwa bwo kuri iki Cyumweru tariki 02 Ukwakira 2022, Muhoozi yagize ati “UPDF na RDF ni zo ngabo nziza za mbere muri Afruka. Dufite ubushobozi bwo gukubita incuro [gutsinda] umwanzi watwenderanyaho. Urugamba rurakomeje.”

UPDF and RDF are the greatest armies in Africa. We can defeat any enemy that threatens us! Aluta Continua!! pic.twitter.com/qwXMycKt0n

— Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) October 2, 2022

Ni ubutumwa buherekejwe n’amafoto abiri arimo iya Perezida Paul Kagame ari kumwe na bamwe mu Bajenerani muri RDF,  ndetse n’iy’abasirikare ba UPDF bari mu myitozo y’urugamba.

Muhoozi yakomeje agaruka ku bikorwa bya gisirikare biriho bikorwa na UPDF muri DRCongo byo guhiga abarwanyi ba ADF, avuga ko mu mpera z’umwaka ushize yari yasezeranyije ko uyu mutwe ugiye kubona akazawubaho kandi ko isezerano ryaje kuba impamo. Ati “Ubu rero mwakwibaza ngo hakurikiyeho iki?”

Muhoozi Kainerugaba wagize uruhare mu kubura umubano hagati y’u Rwanda na Uganda, yakunze kuvuga ko kimwe mu byamushimishije mu rugendo rwa gisirikare, ari ukunga ubumuwe bwa RDF na UPDF.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 + 18 =

Previous Post

Bugesera: Uwafunzwe imyaka 12 kubera gusambanya umukobwa ubu akurikiranyweho gusambanya abana 9 b’abahundu

Next Post

Uw’i Nyabihu wari umaze iminsi ibiri i Rubavu yakuyemo inda abaturanyi baramutahura

Related Posts

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

by radiotv10
27/11/2025
0

Perezida Paul Kagame avuga ko abantu badakwiye gukomeza kuzamura impaka z’igihe hazafungurirwa insengero zafunzwe, ahubwo ko bari bakwiye gutekereza ibyabateza...

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda’s Digital ID first phase ends with less than half of targeted citizens served

by radiotv10
27/11/2025
0

The scheduled period for collecting information and photographing residents of Huye, Gisagara, and Nyanza districts in the Southern Province for...

UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

by radiotv10
27/11/2025
0

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ryasubitse urubanza ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo ruregwamo Ishimwe Patrick na Kalisa John bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano...

Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

Eng.-Former Israeli Soldiers injured in combat play friendly match in Rwanda

by radiotv10
27/11/2025
0

A group of former Israel Defense Forces (IDF) soldiers, including those who were injured in combat, are on a visit...

Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

by radiotv10
27/11/2025
0

Abahoze mu gisirikare cya Israel (IDF/Israel Defense Forces) barimo abamugariye ku rugamba bari mu ruzinduko mu Rwanda, bakinnye n’ikipe y’Igihugu...

IZIHERUKA

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe
MU RWANDA

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

by radiotv10
27/11/2025
0

Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

Amatariki y’ubukwe bwa Niyo Bosco yamenyekanye

27/11/2025
Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda’s Digital ID first phase ends with less than half of targeted citizens served

27/11/2025
UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

27/11/2025
Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

Eng.-Former Israeli Soldiers injured in combat play friendly match in Rwanda

27/11/2025
Amakuru agezweho ku ba mbere bakurikinyweho gusakaza amashusho ya Yampano

Amakuru agezweho ku ba mbere bakurikinyweho gusakaza amashusho ya Yampano

27/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uw’i Nyabihu wari umaze iminsi ibiri i Rubavu yakuyemo inda abaturanyi baramutahura

Uw’i Nyabihu wari umaze iminsi ibiri i Rubavu yakuyemo inda abaturanyi baramutahura

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

Amatariki y’ubukwe bwa Niyo Bosco yamenyekanye

Rwanda’s Digital ID first phase ends with less than half of targeted citizens served

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.