Monday, December 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Muhoozi yavuze ko RDF na UPDF ari aba mbere muri Afurika

radiotv10by radiotv10
03/10/2022
in MU RWANDA
0
Muhoozi yavuze ko RDF na UPDF ari aba mbere muri Afurika
Share on FacebookShare on Twitter

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka za Uganda, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda, ari iza mbere zikomeye ku Mugabane wa Afurika.

Si ubwa mbere Lt Gen Muhoozi Kainerugaba agaragaje ko ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda ari indashyikirwa, kuko no muri Gashyantare uyu mwaka, yari yavuze ko RDF na UPDF zishyize hamwe, zahita zitsinsura imitwe yitwaje intwaro iri muri Congo iguhanganya u Rwanda na Uganda.

Uyu musirikare ukomeye muri Uganda akaba n’Umujyanama wihariye wa Perezida Yoweri Museveni, yigeze gusaba umutwe wa FDLR kumanika amaboko vuba na bwangu ukishyikiriza ingabo ziwegereye yaba ari iza RDF cyangwa iza UPDF.

Ibi yavuze muri Gicurasi 2022 ubwo uyu mutwe wa FDLR wari ukomeje gufatanya n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda, avuga ko uyu mutwe nutishyikiriza izo ngabo (RDF cyangwa UPDF), uzacanwaho umuriro muri operasiyo yari yavuze ko izitwa Rudahigwa.

Gen Muhoozi Kainerugaba, yongeye gushyira ubutumwa kuri Twitter, avuga ko Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’iza Uganda (UPDF) ari indashyikirwa.

Mu butumwa bwo kuri iki Cyumweru tariki 02 Ukwakira 2022, Muhoozi yagize ati “UPDF na RDF ni zo ngabo nziza za mbere muri Afruka. Dufite ubushobozi bwo gukubita incuro [gutsinda] umwanzi watwenderanyaho. Urugamba rurakomeje.”

UPDF and RDF are the greatest armies in Africa. We can defeat any enemy that threatens us! Aluta Continua!! pic.twitter.com/qwXMycKt0n

— Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) October 2, 2022

Ni ubutumwa buherekejwe n’amafoto abiri arimo iya Perezida Paul Kagame ari kumwe na bamwe mu Bajenerani muri RDF,  ndetse n’iy’abasirikare ba UPDF bari mu myitozo y’urugamba.

Muhoozi yakomeje agaruka ku bikorwa bya gisirikare biriho bikorwa na UPDF muri DRCongo byo guhiga abarwanyi ba ADF, avuga ko mu mpera z’umwaka ushize yari yasezeranyije ko uyu mutwe ugiye kubona akazawubaho kandi ko isezerano ryaje kuba impamo. Ati “Ubu rero mwakwibaza ngo hakurikiyeho iki?”

Muhoozi Kainerugaba wagize uruhare mu kubura umubano hagati y’u Rwanda na Uganda, yakunze kuvuga ko kimwe mu byamushimishije mu rugendo rwa gisirikare, ari ukunga ubumuwe bwa RDF na UPDF.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 1 =

Previous Post

Bugesera: Uwafunzwe imyaka 12 kubera gusambanya umukobwa ubu akurikiranyweho gusambanya abana 9 b’abahundu

Next Post

Uw’i Nyabihu wari umaze iminsi ibiri i Rubavu yakuyemo inda abaturanyi baramutahura

Related Posts

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
22/12/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwataye muri yombi Umuhuzabikorwa w'Ikigo Ngororamuco cya Gitagata, Bahame Hassan ukurikiranyweho ibyaha birimo gukora ishimishamubiri rishingiye...

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi 1.900 barimo 330 b’igitsinagore

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi 1.900 barimo 330 b’igitsinagore

by radiotv10
22/12/2025
0

I Gishari mu Ishuri ry’amahugurwa rya Polisi y’u Rwanda, hasojwe icyiciro cya 21 cy’amahugurwa y’abapolisi bato 1 905, barimo 337...

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

by radiotv10
22/12/2025
0

Hari gushakishwa abasore babiri muri batatu biraye mu ishuri ryo mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, bahengereye abanyeshuri...

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

by radiotv10
22/12/2025
0

Umuhungu w’imyaka 28 usanzwe ari umukozi wo mu rugo ruherereyeye mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, ari gushakishwa...

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

by radiotv10
22/12/2025
0

Kwizera Elias w’imyaka 25 wabarizwaga mu kagari ka Kingwa ko mu murenge wa Gitambi yasanzwe mu mazi y’amashyuza mu kagari...

IZIHERUKA

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi
MU RWANDA

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
22/12/2025
0

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

22/12/2025
I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

22/12/2025
Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi 1.900 barimo 330 b’igitsinagore

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi 1.900 barimo 330 b’igitsinagore

22/12/2025
Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

22/12/2025
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

22/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uw’i Nyabihu wari umaze iminsi ibiri i Rubavu yakuyemo inda abaturanyi baramutahura

Uw’i Nyabihu wari umaze iminsi ibiri i Rubavu yakuyemo inda abaturanyi baramutahura

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.