Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka wa Uganda, yasezeranyije abaturage b’iki Gihugu ko Igisirikare cyabo gikomeje guhangana n’ibikorwa by’iterabwoba ndetse ko kimaze kwivugana ibyihebe 1 000.
Lt General Muhoozi Kainerugaba yabivuze ubwo yagarukaga ku bikorwa by’Igisirikare cya Uganda kirimo mu Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kiri gufatanyamo n’ingabo z’iki Gihugu cyo guhashya umutwe w’iterabwobwa wa ADF.
Gen. Muhoozi yavuze ko ADF yakoze ikosa rikomeye ubwo “Yatakaga Inteko Ishinga Amategeko. Ntituzahagarika kubica kugeza igihe Perezida wacu Kaguta Museveni azadusaba kubihagarika.”
Yakomeje avuga ko nk’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka wa UPDF “nakwizeza Abanya-Uganda ko tumaze kwica ibyehebe 1 000 mu byatwibasiye mu Ugushyingo.”
Lt General Muhoozi Kainerugaba yakomeje abwira abaturage bo mu Majyaruguru ya Ituri, ko ibi ibikorwa bihuriweho n’igisirikare bikomeje gutera ubwoba bariya barwanyi bo mu mutwe w’iterabwoba.
Mu mvugo yumvikanamo ijambo ry’Imana, Muhoozi yabaye nk’uburira uyu mutwe wa ADF.
Ati “Ku bakristu bose bo ku butaka bwa Kivu ya Ruguru n’iy’Epfo ndtse na Ituri, Yesu/Yezu atagetse ko aka kanya ADF iva mu butaka bwe bitaba ibyo bakazajya ikuzimu kubyishyura.”
Gen Muhoozi uvugwa ko ashobora kuzasimbura umubyeyi we Museveni, amaze iminsi atambutsa ubutumwa kuri Twitter, agaruka ku bikorwa binyuranye birimo n’imibanire y’u Rwanda na Uganda yongeye kuzahuka nyuma y’uko abonanye na Perezida Paul Kagame.
RADIOTV10