Mukansanga yongeye kwandika amateka aba mu bagore ba mbere bazasifura icy’Isi cy’Abagabo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyarwandakazi Salima Rhadia Mukansanga ari mu basifuzi batatu b’igitsinagore bo hagati bazasifura mu Gikombe cy’Isi cy’Abagabo kizaba mu mpera z’uyu mwaka.

Ni ubwa mbere mu Gikombe cy’Isi cy’Abagabo hagiye gusifuramo abagore nyuma y’uko mu cy’Afurika cy’abagabo cyabereye muri Cameroon na cyo cyagaragayemo bwa mbere umugore akaba uyu Munyarwandakazi Mukansanga.

Izindi Nkuru

Amakuru y’uko Mukansanaga Salima Rhadia azasifura mu gikombe cy’Isi cy’abagabo kizabera muri Qatar, yamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 19 Gicurasi 2022, ubwo Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) yashyiraga hanze urutonde rw’Abasifuzi bazasifura igikombe cy’Isi.

Uru rutonde ruriho 36 bo hagati ndetse na 69 bo ku rughande ndetse n’abandi 24 bazifashishwa mu gusesengura amashusho [ibizwi nka VAR].

Muri aba bo hagati harimo ab’igitsinagore batatu barimo Umunyarwandakazi Mukansanga Salima Rhadia, Umuyapanikazi Yamashita Yoshimi ndetse n’Umufaransakazi Stephanie Frappart.

Umuyobozi mukuru ushinzwe abasifuzi muri FIFA, Pierluigi Collina yavuze ko aba basifuzi batoranyijwe hagendewe k’ubunyamwuga bwabo ndetse n’uburyo bigaragaje muri uyu mwuga wo gusifura ku rwego rw’Isi.

Mukansanga yabaye umugore wa mbere wasifuye mu Gikombe cya Afurika
Umuyapanikazi Yamashita Yoshimi
Umufaransakazi Stephanie Frappart

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru