Mu rubanza rw’Ubujurire, Urukiko Rukuru rwahamijie icyaha cya ruswa Dr Munyakazi Isaac wabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, rumukatira igifungo cy’imyata itanu isubitse mu gihe uwo baregwaga hamwe we yakatiwe gufungwa imyaka 5 muri gereza.
Dr Munyakazi Isaac wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’Ayisumbuye yari yahamijwe icyaha cya ruswa n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rumukatira gufungwa imyaka 10 n’ihazabu ya Miliyoni 10 Frw.
Dr Munyakazi na Gahima Abdoul baregwa hamwe bari bajuririye Urukiko Rukuru rwari rumaze iminsi rubaburanisha.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ukuboza 2021, Urukiko Rukuru rwasomye umwanzuro warwo muri uru rubanza rw’Ubujurire aho na rwo rwahamije Dr Munyakazi icyaha cya ruswa ariko rumukatira igifungo cy’imyaka itanu isubitse n’ihazabu ya Miliyoni 3 Frw.
Urukiko Rukuru rwavuze ko Gahima Abdoul ari we nyiri ishuri ryitwa Good Harvest School, we ubujurire bwe budafite ishingiro, rumuhanisha igifungo cy’imyaka itanu no gutanga ihazabu ya miliyoni 1,5 Frw.
Dr Munyakazi watangiye kuburana ubujurire bwe mu kwezi kwa Gatanu 2021, yatakambiye urukiko Rukuru arubwira ko yanasabye imbabazi ibikorwa yakoreshejwe n’intege nke za muntu.
Mu iburanisha ryo ku ya 14 Gicurasi 2021, Dr Munyakazi yagize ati “Nagize intege nke nk’umuntu ndabisabira imbabazi nanazisabye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika namwe banyakubahwa ndangira ngo imbere yanyu mbasabe imbabazi n’izi manza ndimo ubwazo nazo ni igihano kuko ibintu nagiyemo byo guhamagara Dr Sebaganwa Alphonse ngo arebe niba ishuri ryaza mu myanya myiza ntabwo byari ku rwego rwanjye ukurikije umwanya nari ndiho wo ku rwego rwa Minisitiri.”
RADIOTV10