Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Muri Congo bishobora guhindura isura kubera ibyo M23 yategujwe ko igiye gukorerwa

radiotv10by radiotv10
06/05/2024
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Ibirambuye ku busabe bw’u Rwanda ko imbaraga za Gisirikare za SADC muri Congo ziterwa umugongo
Share on FacebookShare on Twitter

Umuryango wa SADC wavuze ko ingabo ziri mu butumwa bwawo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (SAMIDRC), zifatanyije na FARDC, bagiye gukora ibitero simusiga byo kurandura burundu M23, mu gihe uyu mutwe na wo wavuze ko uzirwanaho igihe cyose uzagabwaho igitero.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ubunyamabanga bw’uyu Muryango SADC, kuri iki Cyumweru tariki 05 Gicurasi 2024, aho SADC ivuga ko yashenguwe n’ibitero bya M23 yagabye ku bakuwe mu byabo n’intambara bari mu nkambi, byahitanye inzirakarengane z’abaturage 16 ziganjemo abagore n’abana, bigakomeretsa abandi 30.

Ni ibitero byabaye tariki 03 Gicurasi byarashwemo ibibombe byahitanye bamwe mu bacumbikiwe mu nkambi ya Mugunga muri Goma, aho bikomeje kugarukwaho n’imiryango mpuzamahanga itandukanye.

SADC ivuga ko ibi bitero byagabwe n’umutwe wa M23 umaze iminsi uhanganye na FARDC ifatanyije n’ingabo ziri kuyiha umusada zirimo iz’uyu muryango ziri mu butumwa bwiswe ‘SAMIDRC’, ikavuga ko ari ibikorwa bihonyora ihame mpuzamahanga ry’uburenganzira bwa muntu.

Itangazo rya SADC, rikomeza rivuga ko “Ibitero by’inyeshyamba za M23 byagiye byibasira abaturage bavuye mu byabo, bigafunga imihanda yerecyeza i Goma isanzwe ari nyamwamba mu koroshya urujya n’uruza rw’abaturage n’ibintu ndetse n’ibikorwa by’ubutabazi, yabaye itakiri nyabagendwa kubera imitwe yitwaje intwaro, binahagarika serivisi z’ibanze ndetse n’iyoherezwa ry’ibintu.”

Iri tangazo rigakomeza rigira riti “SAMIDRC ifatanyije n’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), bagiye gukora ibikorwa bya gisirikare byo kurandura inyeshyamba za M23, bagarure amahoro n’umutekano mu rwego rwo kuzana umwuka mwiza ndetse no kurinda abasivile n’ibyabo ko byagabwaho ibitero.”

SADC ikomeza ivuga kandi ko iyi operasiyo igamije no gufungura imihanda yafunzwe ndetse no gukuraho icyoba kiri mu baturage, no guhagarika ibikorwa bikomeje gutuma abaturage bava mu byabo ndetse n’ubwicanyi bakorerwa, bityo “imiryango migari ibashe kubaho ubuzima busanzwe nta gihunga cyangwa ubwoba bw’ibitero.”

SADC ivuga ko ibi bitero by’ingabo ziri mu butumwa bw’uyu Muryango, bizagendera ku kubahiriza amahame mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu ndetse n’amategeko ya gisirikare.

Ni mu gihe umutwe wa M23 na wo utahwemye kuvuga ko utazarebera igihe cyose uzagabwaho ibitero, ahubwo ko uzirwanaho ndetse ukanarwana ku baturage bari mu bice ugenzura.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five + twenty =

Previous Post

Ibyitezwe ku matora y’Igihugu kimaze imyaka 3 gipfushije Perezida waguye ku rugamba

Next Post

Numvaga ntabyizeye- Umuhanzikazi Nyarwanda yagaragaje icyamutunguye nyuma y’igitaramo cye cya mbere

Related Posts

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

by radiotv10
26/01/2026
0

U Buhindi bwizihije umunsi w’ubwigenge uzwi nka ‘Republic Day’ waranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo akarasisi kamukiwemo n’intwaro zirimo izikomeye. Ni ibirori...

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

by radiotv10
26/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko igisirikare cye kitigeze gikubita umugore w’umunyapolitiki Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi...

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

by radiotv10
26/01/2026
0

Mu bigo by’amashuri yisumbuye mu Gihugu cy’u Burundi muri Komini ya Gatara n’iya Kayanza, mu Ntara ya Butanyerera, haravugwa indwara...

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

by radiotv10
23/01/2026
0

Umugaba w’ingabo za Uganda, akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni uherutse kongera gutorerwa kuyobora igihugu, yatangaje ko abashyigikiye ishyaka ritavuga...

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

by radiotv10
23/01/2026
0

Umunyamabanga Wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Ibibazo bya Afurika, yagaragaje ko gushyira abarwanyi ba AFC/M23 mu gisirikare...

IZIHERUKA

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye
MU RWANDA

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

27/01/2026
Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

27/01/2026
Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

26/01/2026
Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

26/01/2026
Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Numvaga ntabyizeye- Umuhanzikazi Nyarwanda yagaragaje icyamutunguye nyuma y’igitaramo cye cya mbere

Numvaga ntabyizeye- Umuhanzikazi Nyarwanda yagaragaje icyamutunguye nyuma y'igitaramo cye cya mbere

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.