Wednesday, November 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Muri Congo bishobora guhindura isura kubera ibyo M23 yategujwe ko igiye gukorerwa

radiotv10by radiotv10
06/05/2024
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Ibirambuye ku busabe bw’u Rwanda ko imbaraga za Gisirikare za SADC muri Congo ziterwa umugongo
Share on FacebookShare on Twitter

Umuryango wa SADC wavuze ko ingabo ziri mu butumwa bwawo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (SAMIDRC), zifatanyije na FARDC, bagiye gukora ibitero simusiga byo kurandura burundu M23, mu gihe uyu mutwe na wo wavuze ko uzirwanaho igihe cyose uzagabwaho igitero.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ubunyamabanga bw’uyu Muryango SADC, kuri iki Cyumweru tariki 05 Gicurasi 2024, aho SADC ivuga ko yashenguwe n’ibitero bya M23 yagabye ku bakuwe mu byabo n’intambara bari mu nkambi, byahitanye inzirakarengane z’abaturage 16 ziganjemo abagore n’abana, bigakomeretsa abandi 30.

Ni ibitero byabaye tariki 03 Gicurasi byarashwemo ibibombe byahitanye bamwe mu bacumbikiwe mu nkambi ya Mugunga muri Goma, aho bikomeje kugarukwaho n’imiryango mpuzamahanga itandukanye.

SADC ivuga ko ibi bitero byagabwe n’umutwe wa M23 umaze iminsi uhanganye na FARDC ifatanyije n’ingabo ziri kuyiha umusada zirimo iz’uyu muryango ziri mu butumwa bwiswe ‘SAMIDRC’, ikavuga ko ari ibikorwa bihonyora ihame mpuzamahanga ry’uburenganzira bwa muntu.

Itangazo rya SADC, rikomeza rivuga ko “Ibitero by’inyeshyamba za M23 byagiye byibasira abaturage bavuye mu byabo, bigafunga imihanda yerecyeza i Goma isanzwe ari nyamwamba mu koroshya urujya n’uruza rw’abaturage n’ibintu ndetse n’ibikorwa by’ubutabazi, yabaye itakiri nyabagendwa kubera imitwe yitwaje intwaro, binahagarika serivisi z’ibanze ndetse n’iyoherezwa ry’ibintu.”

Iri tangazo rigakomeza rigira riti “SAMIDRC ifatanyije n’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), bagiye gukora ibikorwa bya gisirikare byo kurandura inyeshyamba za M23, bagarure amahoro n’umutekano mu rwego rwo kuzana umwuka mwiza ndetse no kurinda abasivile n’ibyabo ko byagabwaho ibitero.”

SADC ikomeza ivuga kandi ko iyi operasiyo igamije no gufungura imihanda yafunzwe ndetse no gukuraho icyoba kiri mu baturage, no guhagarika ibikorwa bikomeje gutuma abaturage bava mu byabo ndetse n’ubwicanyi bakorerwa, bityo “imiryango migari ibashe kubaho ubuzima busanzwe nta gihunga cyangwa ubwoba bw’ibitero.”

SADC ivuga ko ibi bitero by’ingabo ziri mu butumwa bw’uyu Muryango, bizagendera ku kubahiriza amahame mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu ndetse n’amategeko ya gisirikare.

Ni mu gihe umutwe wa M23 na wo utahwemye kuvuga ko utazarebera igihe cyose uzagabwaho ibitero, ahubwo ko uzirwanaho ndetse ukanarwana ku baturage bari mu bice ugenzura.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × three =

Previous Post

Ibyitezwe ku matora y’Igihugu kimaze imyaka 3 gipfushije Perezida waguye ku rugamba

Next Post

Numvaga ntabyizeye- Umuhanzikazi Nyarwanda yagaragaje icyamutunguye nyuma y’igitaramo cye cya mbere

Related Posts

Uganda: Ibyo Museveni yavuze ku mugambi unugwanugwa byatumye bamwe bari bawurimo bisubiraho

Museveni yaburiye Abanya-Uganda bashobora gutekereza kuzigana Abanya-Tanzania bakazigaragambya mu bihe by’amatora

by radiotv10
11/11/2025
0

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yavuze ko nta Munya-Uganda ushobora kuzana imikino yo kujya mu muhanda ngo agiye kwigaragambya...

Amakuru agezweho y’uko imirwano yifashe muri Congo hagati ya AFC/M23 n’uruhande bahanganye

Amakuru agezweho y’uko imirwano yifashe muri Congo hagati ya AFC/M23 n’uruhande bahanganye

by radiotv10
11/11/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riratangaza ko uruhande bahanganye rwagabye ibitero bikomeye by’indege...

Ibivugwa ku itabwa muri yombi ry’Abajenerali babiri mu Congo barimo uwakunze kwigaragaza nk’umunyabubasha

Ibivugwa ku itabwa muri yombi ry’Abajenerali babiri mu Congo barimo uwakunze kwigaragaza nk’umunyabubasha

by radiotv10
11/11/2025
0

Abajenerali babiri mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) barimo Gen. John Tshibangu wakunze kwigaragaza nk’ufite ubushobozi bwo...

Ubutumwa bwa Sarkozy wabaye Perezida w’u Bufaransa nyuma yo gufungurwa

Ubutumwa bwa Sarkozy wabaye Perezida w’u Bufaransa nyuma yo gufungurwa

by radiotv10
11/11/2025
0

Nicolas Sarkozy wabaye Perezida w’u Bufaransa wari umaze iminsi 20 afunzwe muri gereza, yarekuwe by’agateganyo, ashimira abamwoherereje ubutumwa bwo kumwihanganisha,...

Ibivugwa ku itabwa muri yombi ry’Abajenerali babiri mu Congo barimo uwakunze kwigaragaza nk’umunyabubasha

Eng.-Tshisekedi arrests two Generals including John Tshibangu who once vowed to get rid of M23

by radiotv10
11/11/2025
0

Two Generals in the Armed Forces of the Democratic Republic of Congo (FARDC), including Gen. John Tshibangu who has often...

IZIHERUKA

Aimable Nsabimana yahishuye ko yatekereje kureka umupira kubera ubuhemu yakorewe na Perezida wa Rayon
FOOTBALL

Aimable Nsabimana yahishuye ko yatekereje kureka umupira kubera ubuhemu yakorewe na Perezida wa Rayon

by radiotv10
11/11/2025
0

Byinshi ku rupfu rutunguranye rw’umwarimu uzwi mu Rwanda mu kwigisha gutwara imodoka

Byinshi ku rupfu rutunguranye rw’umwarimu uzwi mu Rwanda mu kwigisha gutwara imodoka

11/11/2025
Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

11/11/2025
Uganda: Ibyo Museveni yavuze ku mugambi unugwanugwa byatumye bamwe bari bawurimo bisubiraho

Museveni yaburiye Abanya-Uganda bashobora gutekereza kuzigana Abanya-Tanzania bakazigaragambya mu bihe by’amatora

11/11/2025
Amakuru agezweho y’uko imirwano yifashe muri Congo hagati ya AFC/M23 n’uruhande bahanganye

Amakuru agezweho y’uko imirwano yifashe muri Congo hagati ya AFC/M23 n’uruhande bahanganye

11/11/2025
Hagaragajwe igipimo cy’imvura igiye kugwa mu Rwanda hanatangwa ubujyanama ku Baturawanda

Hagaragajwe igipimo cy’imvura igiye kugwa mu Rwanda hanatangwa ubujyanama ku Baturawanda

11/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Numvaga ntabyizeye- Umuhanzikazi Nyarwanda yagaragaje icyamutunguye nyuma y’igitaramo cye cya mbere

Numvaga ntabyizeye- Umuhanzikazi Nyarwanda yagaragaje icyamutunguye nyuma y'igitaramo cye cya mbere

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Aimable Nsabimana yahishuye ko yatekereje kureka umupira kubera ubuhemu yakorewe na Perezida wa Rayon

Byinshi ku rupfu rutunguranye rw’umwarimu uzwi mu Rwanda mu kwigisha gutwara imodoka

Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.