Abasirikare 30 mu ijana boherejwe n’u Burundi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bageze i Goma bajyanywe n’indege, mu gihe abandi 70 bo banyuze inzira y’ubutaka baciye mu Rwanda.
Aba basirikare 30 b’u Burundi, bagiye mu butumwa bw’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba, bageze i Goma mu Ntara ya Kivu ya Ruguru kuri iki Cyumweru tariki 05 Werurwe 2023.
General Kapura wa FARDC yari yabanje gutangaza ko abandi basirikare 70 b’u Burundi na bo bagomba gusanga bagenzi babo i Goma banyuze ku mupaka wa Gisenyi uhuza DRC n’u Rwanda.
Aba basirikare banyuze iy’ubutaka, na bo baje kuugera i Goma aho basanze bagenzi babo bari bagezeyo bo bakoresheje indege, bahabwa ikaze n’ubuyobozi bw’Igisirikare cya DRC (FARDC).
Biteganyijwe ko aba basirikare b’u Burundi bazahita boherezwa mu bice bya Sake, Kilorirwe ndetse na Kitshanga, byari biherutse gufatwa n’umutwe wa M23.
Aba basirikare b’u Burundi bageze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mbere y’iminsi ibiri ngo abarwanyi b’umutwe wa M23 bave mu bice bafashe nkuko biteganyijwe kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Werurwe 2023.
Aba basirikare boherejwe mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, nyuma yo kwemerezwa mu nama y’Abagaba Bakuru b’Ingabo z’Ibihugu bigize EAC yabate tariki 09 Gashyantare 2023 i Nairobi muri Kenya.
Uyu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba ukomeje gushaka uburyo ibibazo by’umutekano mucye biri mu burasirazuba bwa Congo byabonerwa umuti, utangaza ko n’ibindi Bihugu biwugize bigomba kohereza abasirikare babyo.
Ni abasirikare boherejwe muri iki Gihugu nyuma yuko giherutse no kwiyambaza Umuryango w’Iterambere ry’Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo SADC ndetse na wo ukaba waracyemereye ubutabazi.
Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa wagiriye uruzinduko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, yabwiye Guverinoma y’iki Gihugu ko ari yo ifite mu biganza byayo umuti w’ibibazo by’umutekano byabaye akarande muri iki Gihugu.
RADIOTV10