Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Muri DRCongo hazamutse urujijo nyuma y’icyemezo cya Trump gihagarika abo mu Bihugu bimwe kujya muri America

radiotv10by radiotv10
05/06/2025
in AMAHANGA
0
Muri DRCongo hazamutse urujijo nyuma y’icyemezo cya Trump gihagarika abo mu Bihugu bimwe kujya muri America
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, babanje kugira urujijo ku itegeko ryasinywe na Perezida Donald Trump wa USA rihagarika abaturage b’Ibihugu bimwe kujya muri iki Gihugu, aho bakekaga ko Igihugu cyabo kirimo.

Uru rujijo rwavuyeho nyuma yuko bamenye ko Congo-Brazzaville ari yo irebwa n’iri tegeko riteganya Ibihugu 12, abaturage babyo babujijwe burundu kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Iri tegeko ryasinywe na Perezida Donald Trump, ku mpamvu zo kubungabunga umutekano wa America, aho yatangaje ko abaturage baturutse muri ibi Bihugu baba batizewe ku mutekano wabo, kuko iki Gihugu cyitizera umutekano w’ibyo Bihugu kandi kikaba kidafite ubushobozi buhagije bwo kuwugenzura.

Ni mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari Igihugu gihorana ibibazo by’umutekano kandi kikaba kinini, mu gihe Congo-Brazzaville irebwa n’iri Tegeko, yo ari Igihugu gito kandi gitekanye, ari na byo byatumye hatakerezwa ko kiriya cyemezo cyaba kireba DRC.

Uru rujijo kandi rwaje nyuma yuko Trump yakunze kuvuga ko azahagarika abimukira baturuka muri Congo binjira muri America, kuko baba ari bamwe mu banyabyaha, gusa ntagaragaze Congo aba avuga.

Nk’uko bigaragazwa n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya US, Congo-Brazzaville yashyizwe kuri uru rutonde rw’Ibihugu 12 kuko abagera muri 30% bakomoka muri iki Gihugu bajya muri America, bagumayo nyuma y’uko igihe basabye (Visa) kirangiye.

Ni mu gihe kandi Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Leta Zunze Ubumwe za America, bari mu biganiro bigamije imikoranire mu bijyanye n’ubukungu.

Ibihugu 12 birebwa n’iri tegeko ryashyizweho umukono na Perezida Trump, aho abaturage babikomokamo bahagaritswe kujya muri America, ni Afghanistan, Myanmar, Chad, Congo-Brazzaville, Equatorial Guinea, Eritrea, Haiti, Iran, Libya, Somalia, Sudan na Yemen.

Hari kandi Ibihugu birindwi na byo byahagaritsweho igice kimwe, birimo Burundi, Cuba, Laos, Sierra Leone, Togo, Turkmenistan na Venezuela.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve − 7 =

Previous Post

Habaye impanuka ikomeye y’imodoka ebyiri zitwara abagenzi

Next Post

Umunyemari Coach Gael yagaragaje ko igitekerezo yatangaje bamwe bakagira amashyengo yari akomeje

Related Posts

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko rihangayikishijwe n’ikibazo cy’Abanyekongo babuze uko basubira mu byabo mu bice birimo Umujyi wa Uvira, nyuma yuko...

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

by radiotv10
19/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande bahanganye rukomeje kurenga ku gahenge ko guhagarika imirwano, aho rwagabye ibitero birimo iby’indege z’intambara n’ibyo...

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

by radiotv10
19/12/2025
0

Umugabo washakishwaga akekwaho kurasa abantu babiri muri Kaminuza ya Brown muri Leta Zunze Ubumwe za America, no kwica umwarimu wa...

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

by radiotv10
19/12/2025
0

The AFC/M23 coalition has announced that the opposing side continues to violate the ceasefire agreement, carrying out attacks that include...

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

AFC/M23 yavuze ko nubwo iri kuvana abarwanyi bayo muri Uvira hari icyo yifuza cyazayishimisha

by radiotv10
19/12/2025
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwavuze ko ari byiza kuba ryubahirije icyifuzo cyo gukura...

IZIHERUKA

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze
IBYAMAMARE

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyemari Coach Gael yagaragaje ko igitekerezo yatangaje bamwe bakagira amashyengo yari akomeje

Umunyemari Coach Gael yagaragaje ko igitekerezo yatangaje bamwe bakagira amashyengo yari akomeje

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.