Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Muri DRCongo rwongeye kwambikana, FARDC irashaka kwisubiza Bunagana

radiotv10by radiotv10
28/06/2022
in MU RWANDA
0
Muri DRCongo rwongeye kwambikana, FARDC irashaka kwisubiza Bunagana
Share on FacebookShare on Twitter

Imirwano yongeye kubura hagati y’igisirikare cya Congo n’umutwe wa M23, aho bivugwa ko FARDC ishaka kwisubiza Umujyi wa Bunagana mu gihe uyu mutwe ukomeje kuba ibamba.

Goma 24 News iravuga ko iyi mirwano yatangiriye mu gace ka Shangi na Ruvumu aho abasirikare ba FARDC banyuze mu duce twa Nyaruhondo bagera ahitwa Ruseke mu gace gaherereye Ntamugenda mu Bilometeri 15 uvuye Rubare ku muhanda wa Goma-Rutshuru.

Mu gitondo cya kare kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Kamena 2022, ingabo za FARDC ziri kumwe n’abo mu mitwe iri gufatanya n’aba basirikare irimo FDLR, bakomereje mu duce turimo Tchanzu muri Gurupoma ya Jomba.

Hari amakuru avuga ko abasirikare bari kurwanira ku ruhande rwa Leta bagera ku bihumbi bitanu (5 000) baje kuri uru rugamba kugira ngo bisubize umujyi wa Bunagana umaze iminsi uri mu maboko ya M23.

Abarwanyi b’imitwe itandukanye irimo uyu wa FDLR urwanya u Rwanda, na Mai Mai, bakomeje kugaragara mu bice biri kuberamo imirwano kugira ngo bafashe FARDC kwisubiza uyu mujyi.

Ubwo M23 yafataga umujyi wa Bunagana, Umuvugizi w’uyu mutwe Maj Willy Ngoma, yatangarije RADIOTV10 ko gufata uyu mujyi bitari biri mu bushake bwabo ahubwo ko bawufashe mu rwego rwo kwizera umutekano wabo kuko FARDC yari ikomeje kubagabaho ibitero.

Mu minsi ishize, havuzwe amakuru ko M23 yaba yakuwe muri Bunagana ariko Maj Willy Ngoma, yaje kunyomoza aya makuru avuga ko nta ngabo na zimwe zifite ubushobozi bwo kubakura muri uyu mujyi.

Uyu muvugizi wa M23, mu kiganiro yatambukije ku mbuga nkoranyambaga z’uyu mutwe, yavuze ko abarwanyi babo bahagaze bwuma ndetse ko biteguye kurwana urugamba rwose bashozwaho.

Muri iki kiganiro, Maj Willy Ngoma yanaboneyeho kunyomoza amakuru yavugaga ko umuyobozi wa M23, Gen Sultan Makenga yapfuye, yerekana bari kumwe yabasuye aho bari ku rugamba, ashimangira ko uyu mujenerali ari we uzabohora Congo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven + 12 =

Previous Post

Putin ahawe ubutumwa bukomeye na G7 kubera igisasu rutura Russia yateye muri Ukraine

Next Post

Uganda: Hamenyekanye inkurikizi zabaye ku mugabo wakubitiye urushyi Minisitiri mu Kiliziya

Related Posts

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Minister Olivier Nduhungirehe has reacted after the European Parliament once again involved itself in the case of politician Victoire Ingabire,...

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

by radiotv10
29/01/2026
0

Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga uherutse gushyiraho ubutumwa bwafashwe na bamwe nk’ubwishongozi, yasabye imbabazi ku bo bwakomerekeje, avuga ko yari...

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma yuko Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi noneho ikoresheje umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza mu gusaba u Rwanda kurekura umubyeyi...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

ADVERTISEMENT
Next Post
Uganda: Hamenyekanye inkurikizi zabaye ku mugabo wakubitiye urushyi Minisitiri mu Kiliziya

Uganda: Hamenyekanye inkurikizi zabaye ku mugabo wakubitiye urushyi Minisitiri mu Kiliziya

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.