Uganda: Hamenyekanye inkurikizi zabaye ku mugabo wakubitiye urushyi Minisitiri mu Kiliziya

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugabo w’imyaka 39 wakubise urushyi Minisitiri ushinzwe imirimo muri Guverinoma ya Uganda ubwo bari mu misa mu Kiliziya, yatawe muri yombi na Polisi ndetse ubu yatangiye gukora iperereza.

Uyu munyapolitiki usanzwe ari n’Intumwa ya rubanda mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, yahuye n’uruva gusenya ubwo yari yitabiriye igitambo cya misa kuri iki Cyumweru muri Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Micahael yo muri Paruwasi ya Wera.

Izindi Nkuru

Umugabo witwa Michael Okurut wari wagiye gusengera muri iyi kiliziya iherereye mu Karere ka Amuria, yakubise urushyi Minisitiri.

Umuvugizi wa Polisi muri Kyoga y’Iburasirazuba, Oscar Gregg Ageca, yavuze ko icyatumye uyu mugabo akubita Minisitiri itaramenyekana.

Yagize ati “Okurut Micheal yaje mbere nk’abandi bakristu bose ubundi arapfukama arasenga, ubwo yahagurukaga mu buryo butunguranye yakubise urushyi Minisitiri wari uri kumuramutsa [amwifuriza umugisha w’Imana].”

Oscar Gregg Ageca yatangaje ko uyu mugabo wakubise urushyi Minisitiri, yahise afatwa n’abarinzi b’uyu munyapolitiki ubundi bakaza kumushyikiriza Polisi ubu ikirego cye kikaba cyaratangiye gukurikiranwa kuri statio ya Wera.

Polisi ya Uganda, ivuga ko ntakibazo kizwi cyari kiri hagati y’uyu mugabo na Minisitiri yakubise urushyi.

Nubwo impamvu y’uru rushyi itaramenyekana, mu mwaka ushize, Minisitiri Ecweru yigeze guhura n’ikibazo bigatuma abarinzi be bakubita inshyi abantu batatu barimo Padiri mukuru wa Paruwasi ya Wera, Simon Peter Olato ndetse n’abamufasha gusoma misa ari bo Benjamin Otasono na Simon Peter Eriku.

Gusa aya makimbirane yabaye muri Gicurasi umwaka ushize 2021, yari yahoshejwe ndetse uyu muminisitiri yiyunga n’aba bantu batatu bakubiswe n’abarinzi be.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru