Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Muri FC Barcelone humvikanyemo indi imvune yiyongereye ku z’abakinnyi 8 barimo ba kizigenza

radiotv10by radiotv10
14/11/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Muri FC Barcelone humvikanyemo indi imvune yiyongereye ku z’abakinnyi 8 barimo ba kizigenza
Share on FacebookShare on Twitter

Umukinnyi Anssumane “Ansu” Fati Vieira wa FC Barcelone, yagize imvune ya 10 igiye gutuma amara ibyumweru bine adakina, mu gihe iyi kipe isanganywe imvune z’abandi bakinnyi umunani barimo kapiteni wayo umunyezamu Marc-André ter Stegen, rutahizamu Robert Lewandowski na Lamine Yamal.

Muri iyi kipe yo muri Espagne kandi, harimo imvune nk’iza Ronald Araujo, Andreas Christensen, Marc Bernal, Ferran Torres na Hector Fort.

Ansu Fati, Umunya-Espagne ukomoka ku Mugabane wa Afurika mu Gihugu cya Guinée Bissau, yavunikiye mu myitozo yo kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Ugushyingo 2024.

Ansu Fati, nyuma yo kumara amezi abiri adakina kubera imvune y’ikirenge, ikipe ye ya FC Barcelone yamaze kwemeza ko kubera iyi mvune yo kuri uyu wa Gatatu azamara hafi ibyumweru bine adakina.

Uyu mukinnyi, nubwo yavunitse, amaze kugaragara mu mikino ine gusa muri FC Barcelone, aho yakinnyemo iminota 125.

Ansu Fati yakuriye mu ikipe ya FC Barcelone kuva muri 2012 kugeza muri 2019, ubwo yazamurwaga mu ikipe nkuru, gusa kuva icyo gihe kugeza ubu amaze kuvunika inshuro 10 mu bihe bitandukanye.

Uyu mukinnyi wahawe nimero 10 mu ikipe ya FC Barcelone nyuma y’igenda rya Lionel Messi cyane ko yafatwaga nk’umukinnyi w’ahazaza h’ikipe, izi mvune ze zatumye ananirwa guheka iyi kipe ye nk’uko byari byitezwe.

Cedrick KEZA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − 10 =

Previous Post

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi bafite ubumenyi mu miyoborere y’igipolisi n’ubunyamwuga

Next Post

Ibikibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda bigiye kugaragarizwa mu Ihuriro ry’abayobozi bakuru

Related Posts

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

by radiotv10
25/01/2026
0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yerekeje amaso ku gikombe kiswe 'President Cup' mu mikino y'Igikombe cya Afurika, itangira itsinda...

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

by radiotv10
23/01/2026
0

Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye na rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, wari umwe mu bakinnyi bafatwaga nk’ahazaza ha Gikundiro, nyuma y’imyaka...

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

by radiotv10
23/01/2026
0

Ikipe ya Police FC yemeje ko yasinyishije abakinnyi bane, barimo Rudasingwa Prince na Nshimirimana Ismail Pitchou wanyuze mu makipe ya...

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

by radiotv10
22/01/2026
0

Minisitiri wa Siporo n'Imyidagaduro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Didier Budimbu, yashyikirije igihembo cy’imodoka nshyashya yo mu bwoko bwa...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibikibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda bigiye kugaragarizwa mu Ihuriro ry’abayobozi bakuru

Ibikibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda bigiye kugaragarizwa mu Ihuriro ry’abayobozi bakuru

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.