Friday, October 24, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Muri FC Barcelone humvikanyemo indi imvune yiyongereye ku z’abakinnyi 8 barimo ba kizigenza

radiotv10by radiotv10
14/11/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Muri FC Barcelone humvikanyemo indi imvune yiyongereye ku z’abakinnyi 8 barimo ba kizigenza
Share on FacebookShare on Twitter

Umukinnyi Anssumane “Ansu” Fati Vieira wa FC Barcelone, yagize imvune ya 10 igiye gutuma amara ibyumweru bine adakina, mu gihe iyi kipe isanganywe imvune z’abandi bakinnyi umunani barimo kapiteni wayo umunyezamu Marc-André ter Stegen, rutahizamu Robert Lewandowski na Lamine Yamal.

Muri iyi kipe yo muri Espagne kandi, harimo imvune nk’iza Ronald Araujo, Andreas Christensen, Marc Bernal, Ferran Torres na Hector Fort.

Ansu Fati, Umunya-Espagne ukomoka ku Mugabane wa Afurika mu Gihugu cya Guinée Bissau, yavunikiye mu myitozo yo kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Ugushyingo 2024.

Ansu Fati, nyuma yo kumara amezi abiri adakina kubera imvune y’ikirenge, ikipe ye ya FC Barcelone yamaze kwemeza ko kubera iyi mvune yo kuri uyu wa Gatatu azamara hafi ibyumweru bine adakina.

Uyu mukinnyi, nubwo yavunitse, amaze kugaragara mu mikino ine gusa muri FC Barcelone, aho yakinnyemo iminota 125.

Ansu Fati yakuriye mu ikipe ya FC Barcelone kuva muri 2012 kugeza muri 2019, ubwo yazamurwaga mu ikipe nkuru, gusa kuva icyo gihe kugeza ubu amaze kuvunika inshuro 10 mu bihe bitandukanye.

Uyu mukinnyi wahawe nimero 10 mu ikipe ya FC Barcelone nyuma y’igenda rya Lionel Messi cyane ko yafatwaga nk’umukinnyi w’ahazaza h’ikipe, izi mvune ze zatumye ananirwa guheka iyi kipe ye nk’uko byari byitezwe.

Cedrick KEZA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 1 =

Previous Post

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi bafite ubumenyi mu miyoborere y’igipolisi n’ubunyamwuga

Next Post

Ibikibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda bigiye kugaragarizwa mu Ihuriro ry’abayobozi bakuru

Related Posts

Mukura yanditse yerura ko itishimiye imisifurire mu mukino wayo na APR

Hatangajwe ibyemezo byafatiwe abasifuzi bayoboye imikino yazamuye impaka irimo uwa APR na Mukura

by radiotv10
23/10/2025
0

Komisiyo ishinzwe imisifurire mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yatangaje ibyemezo bishya bifitanye isano n’imikino ibiri ya Shampiyona iheruka...

Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon

Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon

by radiotv10
22/10/2025
0

Rugema Jocyline bakunze kwita 'Mado' yeguye ku mwanya w’ubunyamabanga muri Fan Base ya Rayon Sports FC, urwego ruhurije hamwe za...

Kigali igiye kwakira ibindi birori by’umukino w’amagare nyuma ya UCI Road World Championships

Kigali igiye kwakira ibindi birori by’umukino w’amagare nyuma ya UCI Road World Championships

by radiotv10
22/10/2025
0

Nyuma yuko Umujyi wa Kigali wakiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare, uyu Murwa Mukuru w’u Rwanda ugiye no kwakira ibirori byo guhemba...

Ibidasanzwe ku modoka nshya y’akataraboneka Rutahizamu ukomeye ku Isi Haaland yaguze

Ibidasanzwe ku modoka nshya y’akataraboneka Rutahizamu ukomeye ku Isi Haaland yaguze

by radiotv10
21/10/2025
0

Rutahizamu Erling Haaland ukinira ikipe ya Manchester City yo mu Bwongereza, yaguze imodoka nshya yo mu bwoko bwa Lamborghini ifite...

Mukura yanditse yerura ko itishimiye imisifurire mu mukino wayo na APR

Mukura yanditse yerura ko itishimiye imisifurire mu mukino wayo na APR

by radiotv10
22/10/2025
0

Ikipe ya  Mukura Victory Sports & Loisir yandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERAFA) isaba ko hakorwa isuzumwa ku misifuriye...

IZIHERUKA

Umuhanzikazi Marina yavuze amahirwe yagize agatuma akabya inzozi amaranye imyaka 8
IBYAMAMARE

Umuhanzikazi Marina yavuze amahirwe yagize agatuma akabya inzozi amaranye imyaka 8

by radiotv10
23/10/2025
0

Ntibumva icyatumye ingo zabo zisimbukwa mu guhabwa umuriro w’amashanyarazi

Ntibumva icyatumye ingo zabo zisimbukwa mu guhabwa umuriro w’amashanyarazi

23/10/2025
Izajya ihabwa n’abakivuka: Iby’ingenzi wamenya ku irangamuntu nshya igiye kujya itangwa mu Rwanda

Eng.-Rwanda sets date to begin nationwide photo capture for the new digital ID ‘eNdangamuntu’

23/10/2025
Ntibumva icyatumye ingo zabo zisimbukwa mu guhabwa umuriro w’amashanyarazi

Gakenke: Ingorane z’umubyeyi wabyaye akiri umwana nyuma yuko uwamuteye inda afunzwe

23/10/2025
Hatangajwe igihe hazatangira ibikorwa bizatuma Abanyarwanda babona Indangamuntu-koranabuhanga izahabwa kuva ku bakivuka

Hatangajwe igihe hazatangira ibikorwa bizatuma Abanyarwanda babona Indangamuntu-koranabuhanga izahabwa kuva ku bakivuka

23/10/2025
Mukura yanditse yerura ko itishimiye imisifurire mu mukino wayo na APR

Hatangajwe ibyemezo byafatiwe abasifuzi bayoboye imikino yazamuye impaka irimo uwa APR na Mukura

23/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibikibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda bigiye kugaragarizwa mu Ihuriro ry’abayobozi bakuru

Ibikibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda bigiye kugaragarizwa mu Ihuriro ry’abayobozi bakuru

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umuhanzikazi Marina yavuze amahirwe yagize agatuma akabya inzozi amaranye imyaka 8

Ntibumva icyatumye ingo zabo zisimbukwa mu guhabwa umuriro w’amashanyarazi

Eng.-Rwanda sets date to begin nationwide photo capture for the new digital ID ‘eNdangamuntu’

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.