Monday, January 12, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Muri Gaza amarira yongeye kuba menshi mu gihe hasuzumwaga umushinga ugamije amahoro

radiotv10by radiotv10
30/09/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Muri Gaza amarira yongeye kuba menshi mu gihe hasuzumwaga umushinga ugamije amahoro
Share on FacebookShare on Twitter

Abantu 50 bahitanywe n’ibitero bya Israel muri Gaza, mu gihe umutwe wa Hamas uhanganye n’iki Gihugu uri gusuzuma umugambi wa Donald Trump ugamije kurangira iyi ntambara, yanavuze ko afite icyizere ko bari hafi yo kugera ku mwanzuro ufatika.

Itsinda rya Hamas rishinzwe ibiganiro riri kwiga ku mugambi w’ingingo 20 wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump wo kurangiza intambara ya Israel muri Gaza.

Ubwo yari muri White House, Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, mu kiganiro n’abanyamakuru hamwe na Perezida Trump, yavuze ko yemeye uwo mugambi wo kurangiza intambara.

Ni mu gihe kandi ibitero bya Israel muri Gaza byakomeje kuri uyu wa Kabiri byahitanye abantu 11, nk’uko byatangajwe n’amavuriro y’imbere mu Gihugu, bije bikurikira ibindi byabaye kuri uyu wa Mbere byo byaguyemo abantu 39.

Mu gitero giheruka kandi, ingabo za Israel zarashe ku bashakaga ubufasha hafi y’ahazwi nka Koridoro ya Netzarim mu burengerazuba bwa Gaza, nk’uko babitangarije ibinyamakuru, gusa ntibagaragaje umubare w’abahitanywe cyangwa abakomerekejwe nabyo.

Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narenda Modi abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, yashimye umugambi wa Perezida Trump uganisha ku kurangiza intambara muri Gaza anahamagarira impande bireba kubyubahiriza.

Yagize ati “Twakiranye yombi itangazo rya Perezida Donald J. Trump ryerekeye umugambi usesuye wo kurangiza intambara yo muri Gaza. Uwo mugambi utanga inzira nyayo iganisha ku mahoro arambye kandi akomeye, ku mutekano no ku iterambere by’abaturage ba Palesitina n’aba Israel, ndetse n’akarere kanini ka Aziya y’Uburengerazuba. Turizera ko impande zose bireba zizashyigikira igitekerezo cya Perezida Trump, kandi zigafatanya muri uru rugendo rwo kurangiza intambara no guharanira amahoro.”

Phyllis Bennis, umuyobozi mu kigo Institute for Policy Studies i Washington, DC, yavuze ko uyu mugambi wa Trump nta cyizere utanga cy’uko intambara yo muri Gaza izarangira burundu, cyangwa se ngo inyungu z’Abanya-Palesitina zubahirizwe, yanashimangiye ko ibimenyetso byose bigaragaza ko igihe cyose Israel yifuza gusubira mu ntambara, izabikora.

Bimwe mu bikubiye muri zo ngingo 20 za Perezida Trump zireba impande zombi mu kurangiza intambara, harimo ko Israel itagomba kwigarurira Gaza ngo iyiyomekeho nkuko byari byavuzwe, mu gihe Hamas na yo yasabwe kurekura imfungwa zose za Israel ifite.

Jean de Dieu NDAHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen + 20 =

Previous Post

Eng.-Trump reveals outcome of talks with Netanyahu

Next Post

Ubutumwa bw’akababaro bwa rutahizamu wakiniye amakipe akomeye Lukaku wagize ibyago

Related Posts

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

by radiotv10
09/01/2026
0

The AFC/M23 coalition, which opposes the government of the Democratic Republic of Congo, is reportedly strengthening its presence in the...

AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

by radiotv10
09/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravugwaho kuba ryongereye imbaraga mu gace ka Mpety, muri...

Umugore w’uwahoze ari Perezida wa Congo yagize icyo asaba Abanyekongo mu gusabira Abajenerali bafunzwe

Umugore w’uwahoze ari Perezida wa Congo yagize icyo asaba Abanyekongo mu gusabira Abajenerali bafunzwe

by radiotv10
09/01/2026
0

Olive Lembe Kabila, Madamu wa Joseph Kabila wari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasabye Abanyekongo, gukora amasengesho yo...

Igisirikare cya Congo cyabonye Umuvugizi mushya w’Agateganyo nyuma y’ihagarikrwa rya Ekenge

Igisirikare cya Congo cyabonye Umuvugizi mushya w’Agateganyo nyuma y’ihagarikrwa rya Ekenge

by radiotv10
09/01/2026
0

Lieutenant-Colonel Mak Hazukay Mongba yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Itumanaho n’Amakuru mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akaba n’Umuvugizi...

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

by radiotv10
08/01/2026
0

Abayobozi mu nzego bwite no mu z’umutekano mu Ntara ya Kivu ya Rugurumu bice bigenzurwa n’Ihuriro AFC/M23 bitabiriye umuhango wo...

IZIHERUKA

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life
IMIBEREHO MYIZA

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

by radiotv10
10/01/2026
0

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

10/01/2026
Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

10/01/2026
Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

09/01/2026
Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

09/01/2026
Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

09/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubutumwa bw’akababaro bwa rutahizamu wakiniye amakipe akomeye Lukaku wagize ibyago

Ubutumwa bw’akababaro bwa rutahizamu wakiniye amakipe akomeye Lukaku wagize ibyago

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.