Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Muri Vietnam hadutse indwara yandura ku muvuduko udasanzwe

radiotv10by radiotv10
07/09/2023
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Muri Vietnam hadutse indwara yandura ku muvuduko udasanzwe
Share on FacebookShare on Twitter

Indwara ya Dengue Fever ikwirakwizwa n’umubu, ikomeje gusanganwa abantu benshi muri Vietnam, aho mu cyumweru kimwe gusa, yasanganywe abantu ibihumbi 10.

Minisitiri w’Ubuzima muri Vietnam ivuga ko igipimo cy’ubwandu bw’iyi ndwara muri Vietnam, gikomeje kuzamuka, kuko cyiyongereyeho 42% by’uko cyari kimeze umwaka ushize.

Abantu 90 626 bamaze kwandura, barimo 76 848 bajyanywe mu bitaro, ndetse na 24 bitabye Imana bazize iyi ndwara yandura ku muvuduko uri hejuru.

Minisiteri y’Ubuzima muri iki Gihugu cya Vietnam ivuga ko ubwandu bw’iyi ndwara, bwiyongera mu gihe hariho ubushyuhe bwinshi ndetse no mu gihe hagwa imvura nyinshi, kimwe no mu gihe agace gatuwe cyane.

Umuyobozi w’Ibitaro by’Igihugu byo muri Hanoi, Dr Vu Minh Dien; yavuze ko iyo hari abantu bari kujyanwa mu bitaro, hanasuzumwa abandi benshi baba bagaragaje ibimenyetso by’umuriro mwinshi.

Ati “Mu bantu 1 000 bakekwaho iyi ndwara ya dengue fever, bagasuzumwa, 800 barayisanganwa buri munsi.”

Tran Thi Xuyen, umucuruzi w’imbuto wo mu isoko rimwe rito mu Ntara ya Son La, wasanganywe iyi ndwara, avuga ko atazi uburyo yayanduye, ndetse n’uburyo yayanduje bagenzi be.

Yagize ati “Nafashe imiti nahawe n’ibitaro by’iwacu mu Karere mu gihe cy’iminsi ine ariko umuriro wanga gushira, nza kwiyemeza kwijyana ku Bitaro, aho abaganga bavuze ko mfite dengue fever.”

Kugeza ubu ntiharaboneka imiti ivura ibimenyetso bine by’iyi ndwara, iterwa na virusi, igakwirakwizwa n’umubu, izwiho gutera umuriro mwinshi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 5 =

Previous Post

Urujijo ku baturage bamaze icyumweru bajya kwivuza bakabura abaganga

Next Post

Gabon: Bongo wari ufungiye iwe kuva yakorerwa ‘Coup d’Etat’ ubu byahindutse

Related Posts

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi ya Nigeria yarashe ibyuka biryana mu maso mu gutatanya abaturage bigaragambyaga mu mujyi wa Lagos, bamagana ibikorwa byo gusenya...

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

IZIHERUKA

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda
MU RWANDA

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Gabon: Bongo wari ufungiye iwe kuva yakorerwa ‘Coup d’Etat’ ubu byahindutse

Gabon: Bongo wari ufungiye iwe kuva yakorerwa 'Coup d’Etat' ubu byahindutse

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.