Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Musanze: Aba-DASSO 26 barimo ab’igitsinagore 19 barahiriye gucunga umutekano basabwa kugira discipline

radiotv10by radiotv10
03/12/2021
in MU RWANDA
0
Musanze: Aba-DASSO 26 barimo ab’igitsinagore 19 barahiriye gucunga umutekano basabwa kugira discipline
Share on FacebookShare on Twitter

Muri iki Cyumweru, mu Karere ka Musanze habaye umuhango wo kwakira indahiro z’abantu 26 binjiye mu rwego rwunganira Ubuyobozi bw’Akarere mu gucunga umutekano (DASSO) basabwe gukora kinyamwuga no kwitwara neza kuri rubanda.

Muri aba ba-DASSO 26 barimo ab’igitsinagore 19 n’ab’igitsinagabo 7, bakaba bararahiye tariki 30 Ugushyingo 2021.

Akarere ka Musanze gafite aba Dasso 105, barimo 79 basanzwe mu kazi na 26 bashya. Umwe muri abo ba Dasso barahiriye inshingano, yavuze ko amasomo bahawe mu mahugurwa bamazemo amezi atatu, bayigiyemo byinshi bizabafasha gutunganya akazi batangiye.

Ati “Mu mezi atatu tumaze i Gishari twize byinshi, twiteguye guharanira umutekano w’abaturage dufatanyije n’izindi nzego z’ubuyobozi n’inzego zinyuranye z’umutekano, ndatekereza ko umusanzu wacu mu iterambere ry’igihugu uzagaragarira buri wese.”

Biyemeje kurangwa na discipline

Barahiye nyuma y’uko basoje amasomo yabo tariki ya 11 Ugushyingo 2021, bari bamazemo amezi atatu mu Ishuri rya Polisi rya Gishari, aho mu gihugu hose ayo mahugurwa yakozwe na 452 bayasoza ari 450, babiri muri bo ntibabasha kuyasoza.

Muri 450 basoje aya mahugurwa, 93 ni igitsinagore, abo binjiye muri Dasso bakaba bagize icyiciro cya gatatu cy’aya mahugurwa, aho baturutse mu turere twa Kayonza, Gakenke, Gatsibo, Kicukiro, Kirehe, Musanze, Ngororero, Nyagatare, Nyamasheke, Nyanza, Rutsiro na Rwamagana.

Ni mu gihe biteganyijwe ko hazahugurwa undi mu bare w’aba Dasso baturutse mu tundi turere tutagaragaye mu dufite aba Dasso 450 batangiye inshingano.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Rucyahana Mpuhwe Andrew, wari uyoboye uwo muhango, mu mpanuro yatanze, yibukije aba Dasso kuba igisubizo cy’iterambere ry’akarere n’igihugu barangwa n’imyifatire myiza.

Ati “Discipline, ni yo igomba kubaranga kandi ni na yo nkingi ikomeye izabafasha kuzuza inshingano, murasabwa kubaha akazi muhawe mukitabira ku gihe, muzirinde ruswa n’izindi ngeso mbi zatuma muteshuka ku nshingano murahiriye.”

DASSO yari iherutse kunguka abandi 450

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − eight =

Previous Post

Abagore bafite ubumuga bo mu Rwanda na bo bagiye kujya baconga ruhago

Next Post

Seyoboka woherejwe na Canada yahamijwe Jenoside akatirwa burundu no kwamburwa uburenganzira

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Seyoboka woherejwe na Canada yahamijwe Jenoside akatirwa burundu no kwamburwa uburenganzira

Seyoboka woherejwe na Canada yahamijwe Jenoside akatirwa burundu no kwamburwa uburenganzira

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.