Abatuye mu isantere ya Mukono bakunze kwita ku Kabara iherereye mu Kagari ka Kamisave mu Murenge wa Remera mu Karere ka Musanze, bavuga ko uburaya buhakorerwa bukomeje gufata intera ku buryo nta joro basiba kubona abasambanira mu muhanda rwagati.
Iyi santere iherereye mu Mudugudu wa Kabara, isanzwe ikorerwamo ubucuruzi buciriritse bw’ibyo abaturage bakenera mu buzi bwa buri munsi ndetse n’icyo kunywa, gusa kuri ubu ngo igikomeje kuhagaragara ni ubusambanyi budasanzwe.
Bamwe mu batuye muri santere n’abakorera ingendo, babwiye RADIOTV10 ko ubu busambanyi bukabije, akenshi buterwa n’ubusinzi nab wo budasanzwe ndetse n’abakora akazi ko kwicuruza.
Bavuga ko abakora ubu busambanyi badatinya no kubukorera ku karubanda, kuko hari n’abatirirwa bajya kwihisha ngo bakore iki gikorwa gisanzwe kizwiho ko ari icy’ibanga.
Yagize ati “No mu binani [ibisambu] bararayo cyangwa mu bizu bitubatse, yewe n’aha baharara bapfa kuba bakundanye cyangwa basinze.”
Aba baturage bavuga ko ubu busambanyi bukabike bukomeje konona abakiri bato kuko bukorerwa ku mugaragaro ku buryo hari abashobora kuzakurana izi ngeso mbi.
Undi muturage ati “Ikibazo ni uko badutera imyanda nk’ibi bipuridanse [udukingirizo] baba bakoresheje bakabita mu mayira, abana bacu bakabitegura bakabangamo imipira.”
Undi ati “Mu gitondo ni ugusanga imwe hariya indi hariya, nta metero n’imwe watambuka utarabona puridanse.”
Bavuga kandi ko ubu buraya bunatuma muri iyi santere hagaragara urugomo kuko nk’iyo bamwe bari kwinezeza hakagira ubarogoya ubwo aba agatowe, ndetse n’abashakanye bagahora mi mirwano bapfa ubwo buraya.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza, Kamanzi Axelle avuga ko abaturage bakwiye kwirinda kwishora muri izi ngeso mbi bibwira ko bari gushaka imibereho nyamara zishobora kubakururira ingaruka mbi.
Ati “Uburyo bantu bahitamo gushaka amaramuko bitajyanye n’indangagaciro z’Abanyarwanda harimo kwiyandarika nk’ibyo by’uburaya, ntabwo ari ibyo gushyigikirwa, ahubw turabashishikariza gukora imirimo itandukanye kuko irahari bitewe n’ubushobozi bw’umuntu ashobora gukora atiyandaritse.”
Kamanzi Axelle avuga ko ubuyobozi busanzwe bukorana n’abafite utubari kugira uruhare mu kurwanya ibi bikorwa bibi, bubasaba guhagarika guha umuntu inzoga mu gihe babona yasinze ndetse bakanatangira amakuru ku gihe iyo hari uzamuye urugomo.
RADIOTV10