Saturday, January 24, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Musanze: Bubakiwe Biogaz bizezwe no kuzahabwa Inka barategereza amaso ahera mu kirere

radiotv10by radiotv10
02/06/2022
in Uncategorized
0
Musanze: Bubakiwe Biogaz bizezwe no kuzahabwa Inka barategereza amaso ahera mu kirere
Share on FacebookShare on Twitter

Abatujwe mu mudugudu w’ikitegererezo wa Gatovu uherereye mu Kagari ka Rungu mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, bavuga ko bubakiwe ibigega bya biogaz bizezwa no kuzahabwa Inka ariko imyaka ibaye itanu batarazihabwa.

Uyu mudugudu w’ikitegererezo wubatswe mu byiciro bibiri ndetse abatujwe mu cyiciro cya mbere bawumazemo imyaka 5 bemerewe guhabwa inka 2 kugira ngo babashe gukoresha neza biogaz bari bubakiwe.

Baje guhabwa Inka imwe ariko bakavuga ko idashobora kubahaza mu kubona amase yo kwifashisha muri Biogaz none ubu inyinshi ntizikora.

Umwe yagize ati “Biogaz yarahagaze, byarapfuye ntabwo bikora”

Naho imiryango 20 yubakiwe mu cyiciro cya kabiri imazemo imyaka 3, yo ivuga ko itigeze ihabwa inka n’imwe kandi yarubakiwe biogas.

Umwe yagize ati “Ntabwo tuyicana kubera ko tutagira amase kandi amase ni yo acana biogas.”

Aba baturage bavuga ko bagorwa no kubana ibyo batekesha kuko bakoresha ibyatsi bagenda bashakisha mu bihuru.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier avuga ko hari gahunda yo kugenda bareba ibibazo bya biogaz cyane cyane muri iyi midugudu yubakiwe abatishoboye kugira ngo bishakirwe umuti.

Yavuze ko uyu mwanzuro wavuye mu nama yahuje Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Uturere yigaga ku bibazo biri mu midugudu y’ikitegererezo birimo n’iki cya Biogaz.

Ati “Icyo kibazo na cyo cyavuzweho hatangwa umurongo ko REG izegera ubuyobozi bw’Akarere bakagenda bareba aho Biogaz noneho abatekinisiye b’Akarere babifite mu nshingano bakagenda bareba aho ziri bakareba izishobora gusanwa.”

Uyu muyobozi avuga ko izidakoreshwa kubera kubura amase, abaturage na bo basabwa kwishakamo ibisubizo na bo bakagira uruhare rwabo.

Nyuma y’uko inshingano zo gukurikirana gahunda ya Biogaz zeguriwe Uturere muri 2016 ndetse sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG igahabwa inshingano zo gutanga ubufasha mu bya tekiniki, raporo y’igenzura ry’umwaka wa 2019-2020, igaragaza ko 52% bya biogaz zubatswe zidakora.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 + twenty =

Previous Post

Operasiyo ihuriweho n’Igisirikare cya Congo n’icya Uganda yongerewe igihe

Next Post

Ukuri mpamo ku makuru yasakaye ko muri Zimbabwe ino riri kugura Miliyoni 20Frw

Related Posts

Behind Every Success, There’s a Woman

Behind Every Success, There’s a Woman

by radiotv10
02/12/2025
0

In every great achievement, every celebrated milestone, and every story of resilience, there is often someone whose name is rarely...

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

by radiotv10
19/11/2025
0

Mu Kagari ka Mpare mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, hagaragaye umurambo w’umugabo w’imyaka 25 umanitse mu giti,...

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
04/11/2025
0

Ikipe ya Bugesera FC yahakanye amakuru yavugaga ko igiye gukina na Al Hilal, mu gihe iyi kipe yo yari yamaze...

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

by radiotv10
25/08/2025
0

Umuryango wa Ngarambe François Xavier wifurije isabukuru nziza y’umwaka umwe umuhungu we Ngarambe Rwego usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri...

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

by radiotv10
31/07/2025
0

Nyuma yuko bamwe mu bagize Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, banditse basaba ko amatora y’iri Shyirahamwe asubikwa,...

IZIHERUKA

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye
IMIBEREHO MYIZA

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

by radiotv10
24/01/2026
0

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

24/01/2026
Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

24/01/2026
Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

23/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ukuri mpamo ku makuru yasakaye ko muri Zimbabwe ino riri kugura Miliyoni 20Frw

Ukuri mpamo ku makuru yasakaye ko muri Zimbabwe ino riri kugura Miliyoni 20Frw

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.