Imodoka y’ikamyo yakoreye impanuka mu muhanda rwagati mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze, ubwo yacikaga feri, ikibarangura mu muhanda ariko ntiyagira uwo ihitana, ndetse n’umushoferi wari uyitwaye avamo ari mutaraga.
Umushoferi wari utwaye iyi kamyo yakoze impanuka, yatangaje ko yatewe no kuba yari yacitse feri, agakora ibishoboka byose kugira ngo itaza kugira abandi bantu ihitana.
Uyu wari utwaye iyi kamyo, yatangaje ko yagerageje kurwana na yo ayigarura mu muhanda ngo itawurenga ku buryo yagira abo igonga, muri uko kurwana na yo yahise igwa mu muhanda rwagati,
Ndayambaje Kalima Augustin uyobora Umurenge wa Busogo, yavuze ko iyi mpanuka ikiba, ubuyobozi bwihutiye kuhagera, bukavugisha umushoferi wari utwaye iyi modoka, akababwira uko byamugendekeye.
Ati “Yatubwiye ko yabuze feri, aho zari zacitse mu gihe akirwana na yo ihirima mu muhanda, umushoferi ni muzima ntakibazo na kimwe yagize.”
Uyu muyobozi avuga kandi ko hahise hakorwa ibikorwa byo gukura mu muhanda iyi kamyo kuko yari yawufunze bitewe n’uburyo yaguye ndetse n’uburyo ingana.
RADIOTV10
Ni byiza kuba ntamuntu numwe iyo mpanuka yahitanye.