Monday, November 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Musanze: Imodoka yatobotse ipine irenga umuhanda igonga abarimo umubyeyi wari ufite impinja ebyiri

radiotv10by radiotv10
22/08/2022
in MU RWANDA
0
Musanze: Imodoka yatobotse ipine irenga umuhanda igonga abarimo umubyeyi wari ufite impinja ebyiri
Share on FacebookShare on Twitter

Imodoka yakoreye impanuka mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze, ubwo yatobokaga ipine igata umuhanda igonga abantu barimo umugore wari ufite abana babiri b’impanga umwe ahasiga ubuzima.

Iyi mpanuka yabaye kuri iki Cyumweru tariki 21 Kanama 2022, ubwo iyi modoka yari utwawe n’umugabo utavuga Ikinyarwanda, yatobokaga ipine igahita yinjira mu mukono w’abanyamaguru.

Iyi modoka ifite plaque RAD 690 Z, yari itwaye n’umugabo wavugaga Ikiswahili, yagoze umukecuru umwe, abadamu babiri barimo uwari ufite abana babiri b’impanga, umwe muri abo bana akaba yahise yitaba Imana.

Ababonye iyi mpanuka, bavuga ko iyi modoka yavaga mu Karere ka Nyabihu yerecyeza mu Mujyi wa Musanze, ari na bwo yaje gutobokesha ipine igahita ita umurongo wayo, igahita yerecyeza mu nzira y’abanyamaguru ari na bwo yahitaga igonga aba bantu.

Abamotari bahise bagera aha, bahise bajyana aba bantu kwa muganga ariko amakuru yaje kumenyekana ni uko umwana umwe muri aba babiri wari ufite amezi arindwi, yitabye Imana.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, SSP Irene Irere, yemeje iby’iyi mpanuka, avuga ko iyi modoka yagonze aba baturage, yabasanze mu mukono wabo w’abanyamaguru.

Muri uyu Murenge wa Muko kandi haherutse kuba impanuka yaturutse ku modoka y’ikamyo ndetse n’iya RDF zabangamiye umunyegare wari utwaye abana babiri, agahita azigwamo bariya bana babiri bagakomereka barimo uwakomeretse bikabije.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × two =

Previous Post

Abarimu bashaka kwigisha mu Rwanda bavuye muri Zimbabwe batangiye gukora ibizamini by’akazi

Next Post

FARDC na Maï-Maï bavugwa mu bucuruzi bwa Zahabu inyura mu Bihugu birimo u Rwanda

Related Posts

Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

by radiotv10
17/11/2025
0

Bamwe mu batuye mu Mirenge ya Kivumu na Nyamyumba mu Turere twa Rubavu na Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba, bavuga ko...

Imiterere y’ishuri barereramo abana babo rituma bagira impungenge

Imiterere y’ishuri barereramo abana babo rituma bagira impungenge

by radiotv10
17/11/2025
0

Abarerera mu Ishuri Ribanza rya Nyanza ryo mu Murenge wa Ngera mu Karere ka Nyaruguru, barasaba ko inyubako z’iri shuri...

Rusizi: Abaturage babiri mu icumi bari hamwe baba barwaye diyabete

Rusizi: Abaturage babiri mu icumi bari hamwe baba barwaye diyabete

by radiotv10
17/11/2025
0

Mu rwego rwo kurwanya indwara zitandura zirimo diyabete yibasiye abangana na 2% mu baturage b’akarere ka Rusizi, ubuyobozi bw’aka karere...

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs

by radiotv10
16/11/2025
0

In Kigali today, something new is happening on rooftops. Instead of only seeing water tanks and solar panels, you can...

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

by radiotv10
15/11/2025
0

Minisiteri y’Ubuzima yasabye Abaturarwanda kwitwararika muri ibi bihe bikomeje kugaragaramo ibicurane, inatanga inama z’ibyo abantu bakwiye kubahiriza, birimo gukaraba intoki...

IZIHERUKA

Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo
IMIBEREHO MYIZA

Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

by radiotv10
17/11/2025
0

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

Ubutumwa AFC/M23 yageneye Congo ku gufungura Ikibuga cya Goma no kuyizana mu bibazo byayo n’u Rwanda

17/11/2025
Imiterere y’ishuri barereramo abana babo rituma bagira impungenge

Imiterere y’ishuri barereramo abana babo rituma bagira impungenge

17/11/2025
Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’ikirego cy’amashusho y’umuhanzi Yampano n’umukunzi we bakora ibyo mu buriri

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’ikirego cy’amashusho y’umuhanzi Yampano n’umukunzi we bakora ibyo mu buriri

17/11/2025
Rusizi: Abaturage babiri mu icumi bari hamwe baba barwaye diyabete

Rusizi: Abaturage babiri mu icumi bari hamwe baba barwaye diyabete

17/11/2025
Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs

16/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
FARDC na Maï-Maï bavugwa mu bucuruzi bwa Zahabu inyura mu Bihugu birimo u Rwanda

FARDC na Maï-Maï bavugwa mu bucuruzi bwa Zahabu inyura mu Bihugu birimo u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

Ubutumwa AFC/M23 yageneye Congo ku gufungura Ikibuga cya Goma no kuyizana mu bibazo byayo n’u Rwanda

Imiterere y’ishuri barereramo abana babo rituma bagira impungenge

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.