Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Musanze: Itsinda ry’abakorwa rirashinjwa gutega abagenzi rikabambura ribanje kubashyira ku munigo

radiotv10by radiotv10
14/04/2022
in MU RWANDA
0
Musanze: Itsinda ry’abakorwa rirashinjwa gutega abagenzi rikabambura ribanje kubashyira ku munigo
Share on FacebookShare on Twitter

Mu gasentera ka Kabaya ko mu Kagari ka Kigombe mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, haravugwa itsinda ry’abakobwa ritega abahisi n’abagenzi rikabambura, bamwe mu babivugwaho barabihakana icyakora bakemera ko baba ku muhanda.

Abatuye muri iyi santere ya Kabaya iherereye mu rugabano rw’Utugari twa Kigombe na Ruhengeri mu Murenge wa Muhoza, babwiye RADIOTV10 ko barembejwe n’itsinda ry’abakobwa babategera mu nzira rikabashyira mu munigo ubundi rikabambura ibyo bafite.

Bavuga ko urengeje saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00) adashobora kunyura muri iyi santere.

Umwe yagize ati “Ni ibintu byeze, abakobwa b’inaha ni abatezi ba kaci.”

Undi ati “Niba ari ukubera uburaya simbi, ni ikibazo gikomeye ahubwo muzatuvuganire, ubundi se hari umwana w’umukobwa wakagombye kwiba!”

Abo baturage bakomeza bagaragaza ko babona Leta ikwiye kubafasha ikajyana abo bakobwa mu bigo ngororamuco ndetse ikabafasha kubona icyo bakora.

Umuturage ati “Ni ukubashakira imyuga bakabajyana bakazaza barahindutse kubera ko nk’ubu biriwe mu muhanda nta kazi bafite.”

Umukuru w’Umudugudu wa Kabaya na we avuga ko iri tsinda ry’aba bakobwa ari ryo ryambura abaturage ndetse akongeraho ko na bo nk’ubuyobozi bw’Umudugudu bananiwe kurandura iki kibazo.

Yagize ati “Twarananiwe, ntacyo nakubeshya twarananiwe. Ni abantu bashikuza amatelefone bashikuza ibintu byose, nta muturage utazi imyifatire y’aba bantu.”

Umunyamakuru wa RADIOTV10, ubwo yari mu muhanda yahuye n’abakobwa bane bari mu batungwa agatoki n’abaturage ko ari bo babatera catch ariko bo babitera utwatsi gusa bemera ko baje mu muhanda kuko ubuzima bubagoye.

Ni abana b’abakobwa bari mu kigero cy’imyaka 11 na 16 banavuga ko bamaze kwangirika ku buryo batabasha gusubira ku ishuri.

Umwe yagize ati “Ubu murabona nafata umuntu w’umugabo nkamutangira, ubu naba nimereye gutya nkaza kurwana?”

Icyakora aba bana bavuga ko nta babyeyi bafite kandi ko bashatse ubuzima bakabubura bagahitamo kuza kuba ku muhanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier auvuga ko ikibazo cy’aba bana gifitanye isano n’ibibazo biri mu miryango ariko ko ubuyobozi butavuga ko bwananiwe kugikemura ari na yo mpamvu bagiye kugikemura ku bufatanye n’izindi nzego.

Yagize ati “Ku bufatanye bw’abafatanyabikorwa n’inzego za Leta ntitwavuga ngo umwana yaratunaniye ahubwo twareba uburyo bushoboka bwose bagasubizwa mu mashuri, abadashoboye kwiga amasomo asanzwe bakiga imyuga.”

Uyu muyobozi avuga ko gusubiza aba bana mu mashuri bizanatuma aba bana bahabwa indangagaciro zikwiye Umunyarwanda ku buryo n’iyi myifatire bavugwaho yabavamo burundu.

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − 15 =

Previous Post

U Rwanda n’u Bwongereza mu masezerano ajyanye n’abashaka ubuhungiro ashobora gutuma hari aboherezwa mu Rwanda

Next Post

Abantu 68 biganjemo abagabo baketsweho Ingengabitekerezo ya Jenoside mu cyumweru cyo Kwibuka28

Related Posts

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, abarimo Prof. Dong-Sup Yoon usanzwe ari Perezida wa Yonsei University, Kaminuza yo muri...

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Brigadier General Godfrey Gasana wahoze ari Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere akaba aherutse kugirwa Umupilote wihariye wa Perezida wa...

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza, Bill na Joyce Cummings; ndetse n’abagira uruhare...

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

by radiotv10
27/01/2026
0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bufatanye n’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta, bari mu bukangurambaga bwo gukumira indwara zititaweho, zirimo...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Polisi iri gukurikirana ikibazo cy’Inka y’uwarokotse yatemwe n’abataramenyekana

Abantu 68 biganjemo abagabo baketsweho Ingengabitekerezo ya Jenoside mu cyumweru cyo Kwibuka28

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.