Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Musanze: Ubuhinzi bwabo babugereranya n’urusimbi bati “Ni ugukina kazungu wagakina nabi ugataha amaramasa”

radiotv10by radiotv10
01/07/2022
in Uncategorized
0
Musanze: Ubuhinzi bwabo babugereranya n’urusimbi bati “Ni ugukina kazungu wagakina nabi ugataha amaramasa”
Share on FacebookShare on Twitter

Abahinga mu Kibaya cya Mugogo giherereye mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze, bavuga ko bamaze imyaka 20 bakora ubuhinzi bumeze nk’urusimbi kuko bubasaba imibare myinshi ku buryo uyibaze nabi atirirwa ajya gusarura.

Aba bahinzi babwiye RADIOTV10 ko imyaka yabo ihora irengerwa bigatuma bahora mu bihombo ndetse ko hari n’ababihagarika kubera kurambirwa aya marira.

Bavuga ko kugira ngo bagire icyo baramura, bibasaba gucunganwa n’amezi, azagwiramo imvura ku buryo iyo imyaka ihuye n’icyo gihe irengerwa.

Umwe yagize ati “Ni ugukina akazungu, ugenda ubara amezi imvura igomba kugwamo, ubwo wagakina nabi, ugahomba.”

Mugenzi we wari uri guhinga, yabwiye Umunyamakuru ko nubwo ahinze ariko atizeye ko azasarura.

Ati “Ni ko gukina kazungu, ntawamenya niba bizera, kumera biramera, ariko ikibazo kikaba gusarura.”

Aba baturage bavuga ko kuba umuntu yahinga akeza ari igitangaza mu gihe bumva abandi bo mu bindi bice bo bahinga bakeza bakabona ibyo barya bakanasagurira amasoko.

Undi ati “Kubirya ni ishaba. Nta gihe hano hatuzurirwa, haba harimo imyaka, twamara gutera ibirayi, urabone bose bari gutera, ubu turi gutanguranwa n’imvura kugira ngo nibura izaze, abahinze mbere baramaze kubibona.”

Bakomeza bagaragaza ko muri iyo myaka yose bamaze bahinga nyamara ntibasarure kubera guhora imirima yabo irengerwa n’amazi menshi bibatera ibihombo byanatumye batagira aho bagera nk’abandi bahinzi.

Undi muhinzi ati “None se niba nashoyemo nk’ibyo bihumbi mirongo itanu, bikagendera ubusa sinsarure, ubwo iyo mbishyira mu kindi gikorwa ntabwo mba ngeze kure.”

Liliane Mugumyabanga ushinzwe imirimo yo gutunganya iki kibaya cya Mugogo, yabwiye RADIOTV10 ko bakora ibishoboka ngo bahangane n’isuri ituruka mu karere ka Nyabihu kuko ari yo yuzuza iki kibaya kandi ngo bitanga umusaruro n’ubwo hataraboneka igisubizo kirambye ku bibazo by’aba baturage.

Ati “Hari gahunda iteganyijwe yo kuba nibura aya mazi yasohoka muri iki Kibaya akagira ahandi yerecyeza, mu gihe ibyo bitarajya mu buryo twe dukora imirimo yo gutunganya imiyoboro ihariko ariko urebye ikingu cyuzuza hano cyane ni amasuri aturuka mu masoko ava mu Karere ka Nyabihu.”

Avuga ko imirimo yo gutunganya iki kibaya cya Mugogo gifite ubuso bungana na hegitare 70 igeze ku kigero cya 85%.

Imirima yabo ikunze kuzurirwa bagataha amaramasa

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × one =

Previous Post

Hatahuwe ko Umu-Dj usigaje igihe gito cyo kubaho yafungiwe gufata ku ngufu none byazamuye impaka

Next Post

Ijambo rya Kayibanda, Habyarimana na Bikindi ryaratwishe ariko iry’Inkotanyi ryaraturokoye- Sen.Dusingizemungu

Related Posts

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

by radiotv10
27/01/2026
0

Umwarimu wo muri Kaminuza uherutse gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rumukurikiranyeho gusambanya abana b’abakobwa biga mu mashuri yisumbuye, hari...

Behind Every Success, There’s a Woman

Behind Every Success, There’s a Woman

by radiotv10
02/12/2025
0

In every great achievement, every celebrated milestone, and every story of resilience, there is often someone whose name is rarely...

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

by radiotv10
19/11/2025
0

Mu Kagari ka Mpare mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, hagaragaye umurambo w’umugabo w’imyaka 25 umanitse mu giti,...

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
04/11/2025
0

Ikipe ya Bugesera FC yahakanye amakuru yavugaga ko igiye gukina na Al Hilal, mu gihe iyi kipe yo yari yamaze...

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

by radiotv10
25/08/2025
0

Umuryango wa Ngarambe François Xavier wifurije isabukuru nziza y’umwaka umwe umuhungu we Ngarambe Rwego usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri...

IZIHERUKA

6 Fruits you should eat after every meal
IMIBEREHO MYIZA

6 Fruits you should eat after every meal

by radiotv10
29/01/2026
0

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

29/01/2026
Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ijambo rya Kayibanda, Habyarimana na Bikindi ryaratwishe ariko iry’Inkotanyi ryaraturokoye- Sen.Dusingizemungu

Ijambo rya Kayibanda, Habyarimana na Bikindi ryaratwishe ariko iry’Inkotanyi ryaraturokoye- Sen.Dusingizemungu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

6 Fruits you should eat after every meal

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.