• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Musanze: Uko abantu barenga 100 bo mu Turere 13 baguwe gitumo bari mu bitemewe

radiotv10by radiotv10
28/08/2023
in MU RWANDA
0
Musanze: Uko abantu barenga 100 bo mu Turere 13 baguwe gitumo bari mu bitemewe
Share on FacebookShare on Twitter

Abantu 103 baturutse mu bice binyuranye mu Turere 13 tw’u Rwanda, bafatiwe mu rugo rw’umuturage wo mu Karere ka Musanze, bari kuhakorera amasengesho mu buryo butemewe.

Aba bantu bafashwe mu ijoro rishyira kuri iki Cyumweru tariki 27 Kanama 2023, ubwo bari mu gisharagati cy’ihema kiri mu rugo rw’umuturage witwa Jacques Komezusenge.

Aba bantu baturutse mu Turere 13, basanzwe biyita ‘Abera b’Imana’, bavugaga ko baje kwiyegereza Imana, bateranira hamwe ngo kuko ari bwo Uwitera yumva ibyifuzo byabo, bakabasha no kuruhuka imitwaro bafite.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwumvaneza avuga ko aba bantu bafashwe nyuma y’uko abaturage batanze amakuru.

SP Jean Bosco Mwumvaneza avuga ko gusenga no guterana, bitabujijwe ariko ko amateraniro nk’ariya yari yakozwe n’aba bantu, asabirwa uruhushya, mu gihe bariya batari babisabiye uburenganzira.

Yagize ati “Igihe cyose ushatse gukora amateraniro ugomba kubisaba ubuyobozi bw’ibanze bw’aho ugiye kuyakorera, ukabwandikira ukabumenyesha, ukandikira n’izindi nzego bakakwemerera ugakora amateraniro yawe mu buryo busesuye, mu buryo butuje, byaba na ngombwa inzego z’umutekano zikanagucungira umutekano kugira ngo utagira ikibazo.”

Avuga ko aba bo “Basengaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ntabwo bigeze babimenyesha ubuyobozi, kandi igihe cyose ugiye gukora ikoraniro ugomba kubimenyesha ubuyobozi, urabisaba ukemererwa ukabona kubikora.”

Aba baturage bakimara gufatwa, bahise bajyanwa ku Biro by’Akagari ka Rwambogo kugira ngo baganirizwe, basobanurirwe amakosa bakoze, ubundi hakorwe ibiteganywa n’amategeko.

Aba bantu bafatiwe mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru nyuma y’iminsi ibiri gusa mu Karere ka Nyagatare na ho hafatiwe abandi 138 barimo basengera mu ishyamba bise i Getsemani, bafashwe tariki 24 Kanama 2023.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 − 1 =

Previous Post

Akari ku mutima wa myugariro w’Amavubi wakoreye ikipe ye muri Libya ibyananiye abandi

Next Post

Twibukiranye igisubizo P.Kagame yahaye abanenga imikoranire y’u Rwanda n’amakipe y’ibihangange ishorwamo akayabo

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Twibukiranye igisubizo P.Kagame yahaye abanenga imikoranire y’u Rwanda n’amakipe y’ibihangange ishorwamo akayabo

Twibukiranye igisubizo P.Kagame yahaye abanenga imikoranire y’u Rwanda n’amakipe y’ibihangange ishorwamo akayabo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.