Saturday, January 24, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Musanze: Umuyobozi yaramwijunditse kuko yavuganye n’itangazamakuru amubwira ko nta nkunga ateze kubona

radiotv10by radiotv10
21/06/2022
in MU RWANDA
0
Musanze: Umuyobozi yaramwijunditse kuko yavuganye n’itangazamakuru amubwira ko nta nkunga ateze kubona
Share on FacebookShare on Twitter

Umubyeyi ufite ubumuga wo mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze uherutse kuvugana n’Itangazamakuru agaragaza imibereho igoye abayemo, yabwiwe n’umwe mu bayobozi bo mu z’ibanze ko nta nkunga azahabwa kuko yamutamaje mu itangazamakuru akaba yarashatse kumucisha umutwe.

Uyu mubyeyi witwa Akimanizanye Providence wo mu Mudugudu wa Rwinzovu uri mu kagari ka Murago, asanzwe afite abana babiri arera wenyine kuko umugabo we yamutaye.

Umunyamakuru wa RADIOTV10 aherutse gusura uyu mubyeyi, amubwira ko afite impungenge z’aho azerecyeza kuko uwari wamutije ikiraro cyo kubamo, yamusabye kugisohokamo.

Uyu mubyeyi wabwiraga umunyamakuru asa n’uwifuza ubuvugizi kuri ibi bibazo afite, ubu aravuga ko byaje kumukomerana kuko ubuvugizi yifuzaga bwaje kumubyarira amazi n’ibisusa kuko Umuyobozi w’Umudugudu amuhoza ku nkeke amuziza kuba yaravuganye n’itangazamakuru ndetse ko nta nkunga azabona.

Ati “Mudugudu yanyitwayemo inabi, ngo ntacyo nzabona ngo ntabwo Abanyamakuru batanga amazu, ngo mbese nabazanye nte.”

Akomeza agira ati “Bose ahubwo banyishyizemo ngo nari ndi kumucisha igihanga.”

Uyu muturage avuga ko aya magambo abwirwa n’umuyobozi amuteye impungenge kuko niyo haba habonetse amahirwe yo gufasha abatishoboye ataboneka ku rutonde kubera uburyo yamwitwayemo umwikomo.

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko iki kiraro gisanzwe kiva cyane iyo imvura iguye mu ijoro imushiriraho we n’abana be ariko ubu ngo akaba afite ikibazo kuko nacyo nyiracyo yamusabye kukivamo mu byumweru bibiri.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gataraga, Herman Micomyiza yabwiye RADIOTV10 ko niba koko uwo muyobozi atoteza uyu muturage amuhora kuba yaravugishije itangazamakuru, bidakwiye.

Ati “Icyo kintu ntabwo gikwiye nta nubwo tugishyigikiye, itangazamakuru rifite uruhare rugaragara kandi ruzima mu kubaka Igihugu cyacu, mu gufasha Abanyarwanda, abayobozi b’inzego z’ibanze n’abandi bose n’abaturage ntabwo bakwiye kubona Umunyamakuru ngo birinde cyangwa ngo bigireyo ahubwo bakwiye kumufata nk’umufatanyabikorwa.”

Uyu muyobozi w’Umurenge uvuga ko bagiye kuganiriza uyu muyobozi utoteza umuturage amuhora kuba yaravuganye n’Itangazamakuru, yavuze kandi ko bagiye kwihutira gufasha uyu muturage.

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 + seventeen =

Previous Post

Ibya ruswa ivugwa muri FERWAFA byafashe indi sura, RIB yabyinjiyemo

Next Post

Kamonyi: Umupadiri w’Umunya-Espagne umaze imyaka 20 atabarutse yashimiwe imbuto yereye ab’i Ngamba

Related Posts

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

by radiotv10
24/01/2026
0

Abaturage bo mu Murenge wa Save, mu Karere ka Gisagara, baravuga ko bahuye n’ikibazo gikomeye mu buhinzi nyuma yuko urubura...

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

by radiotv10
24/01/2026
0

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare-NISR, igaragaza ko mu gihembwe cya kane cya 2025, ubushomeri mu rubyiruko bwagabanutseho 3% kuko bwageze kuri...

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

by radiotv10
24/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko nubwo bashyiriweho nkunganire ya Leta ku...

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

by radiotv10
24/01/2026
0

Umugabo n’umugore we bo mu Mujyi wa Kigali, bamaranye itanu babana, umwe afite ubwandu bwa Virusi itera SIDA undi atabufite,...

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

by radiotv10
23/01/2026
0

Intumwa z’Umuryango w’Ingabo Zihora ziteguye Gutaba mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (Eastern Africa Standby Force-EASF), zagiriye uruzinduko mu Rwanda rugamije...

IZIHERUKA

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye
IMIBEREHO MYIZA

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

by radiotv10
24/01/2026
0

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

24/01/2026
Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

24/01/2026
Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

23/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kamonyi: Umupadiri w’Umunya-Espagne umaze imyaka 20 atabarutse yashimiwe imbuto yereye ab’i Ngamba

Kamonyi: Umupadiri w’Umunya-Espagne umaze imyaka 20 atabarutse yashimiwe imbuto yereye ab’i Ngamba

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.