Umugabo wo mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze, wari ukurikiranyweho kwica umuvandimwe we amuziza kuba ari iwe iwabo bahaye imirima myinshi, yabihamijwe akatirwa gufungwa imyaka 25.
Uyu mugabo witwa Kagiraneza Jean Baptiste, yahamijwe iki cyaha cyo kwica umuvandimwe we cyakozwe mu ijoro ryo ku itariki 04 Nzeri 2022.
Ubushinjacyaha burega uyu mugabo, buvuga ko muri iryo joro, yategeye mu nzira umuvandimwe we witwaga Nsanzimana Emmanuel amwihisha ku nkingi y’amashanyarazi (poteau) iri ku irembo ry’iwe, ubundi amuhonda amabuye mu mutwe.
Buvuga kandi ko n’abari baje gutabara bo mu Muduguru wa Gataraga mu Kagari ka Kabindi mu Murenge wa Busogo ahabere iki gikorwa, na bo yabayete amabuye ababwira ngo nibamureke amwice.
Ubushinjacyaha buvuga ko uwahondaguwe amabuye yajyanywe ku Kigo Nderabuzima cya Kinigi ariko akigerayo ahita ashiramo umwuka.
Mu ibazwa rye, uregwa yemeye ko yishe umuvandimwe we ndetse ko yabitewe n’umujinya wo kuba nyakwigendera yari yarahawe imirima myinshi, gusa ngo yamukubise atabigambiriye.
Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa imyaka 25, ari na yo yemejwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rwasomye icyemezo cyarwo mu cyumweru twaraye dusoje tariki 13 Ukuboza 2022.
RADIOTV10