Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Kamanzi Axelle yabajijwe ikibazo n’umunyamakuru imbere ya camera arabanza aracyumva, araruca ararumira, yongera kumusubiriramo, arongera aramwihorera arangije ahita ahindukira arigendera.
Amashusho yatambutse ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza uyu muyobozi Wungirije w’Akarere ka Musanze, ari mu kiganiro n’abanyamakuru [Interview] yatunzwe microphones z’ibinyamakuru binyuranye.
Muri iki kiganiro n’intangazamakuru, umunyamakuru umwe abaza uyu muyobozi ibyekereye ikibazo cya bamwe mu bo amateka agaragaza ko basigaye inyuma batujwe mu Murenge wa Shingiro ariko inzu bubakiwe zikaba zarangiritse hatarashira n’umwaka.
Umunyamakuru wabazaga uyu muyobozi ikigiye gukorerwa aba baturage, yagize ati “Bamwe bari kurara mu bikoni abandi bari kurara hanaze, ngo bayubakishije amatafari atumye ni yo mpamvu yatangiye gusenyuka, murabafasha iki ngo bongere bayasubiremo ko bari bayishimiye?”
Umuyobozi wa @MusanzeDistrict wungirije ushinzwe imibereho myiza Kamanzi Axelle, nyuma yo kubazwa n’abanyamakuru, yaruciye ararumira. pic.twitter.com/ijfWBIBDpg
— RadioTv10 Rwanda (@Radiotv10rwanda) May 30, 2022
Uyu muyobozi Wungirije w’Akarere ka Musanze, Kamanzi Axelle bigaragara ko ikibazo yacyumvise, yaruciye ararumira hashira amasegonda icyenda ntacyo avuga, abanyamakuru na bo bategereje igisubizo.
Umunyamakuru wari wabajije icyo kibazo yongeye gusubiramo ati “Murabafasha iki muyobozi?” Uyu muyobozi yongera guceceka hashira andi masegonda atanu, umunyamakuru ahita agira ati “Murakoze.”
Ako kanya uyu muyobozi yahise ahindukirana igitsiburira, ahita yigendera yihuta cyane asiga Abanyamakuru aho.
RADIOTV10
Hahahah, none se yari gusubiza igisubizo adafite??? Ntabwo azi ibyo arimo, umurenge mumubwira ashobora kuba atanawuzi, ibibazo biriyo ntabyo azi abyumviye aho, none namwe mumushyize hanze!!! Ariko abanyamakuru namwe mujye muzana abantu muri interview mwabateguje, ibibazo birajya mu kiganiro mubibahe hakiri kare!!! Nibura niba atabizi abanze ahamagere Gitifu w’uwo murenge kuko uwo muyobozi rwose ntazi iyo biva n’iyo bijya, ni n’umwana, nta navuze ati …..
Uyu ntamuyobozi umurimo. Ubuse igihugu cyavuga ko gifite umuyobozi koko!!! Ubuse uyu yakemura iki? Igihugu cyacu dukunda nticyatera imbere gifite abayobozi bakize kugasuzuguro. Leta itegure itorero abayobozi bigishwe indangagaciro. Njye birambabaje
Njye nkurikije imyitwarire y,uyu mu Visi_Meya namusaba ko yahita yandika akegura