Umushumba mushya wa Diyoseze Gatulika ya Butare, Jean Bosco Ntagungira, yerecyeje muri iyi Diyoseze gutangira inshingano, yakiranwa ubwuzu n’Abakristu b’iyi Diyoseze bamuhaye ikaze.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Nzeri 2024, aho Jean Bosco Ntagungira yahagurutse i Remera mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali aho yari asanzwe akorera umuhamagaro w’Ubusaseridoti, akerecyezaga ku cyicaro gikuru cya Diyoseze ya Butare mu Karere ka Huye.
Yagiye aherekejwe na bamwe mu bakristu ba Paruwasi ya Remera, aho yari asanzwe ari Padiri Mukuru wayo, bamugejeje i Butare, aho yasanze bamwe mu bakristu ba Diyoseze ya Butare, bari baje kumwakira.
Musenyeri mushya wa Diyoseze ya Butare, Jean Bosco Ntagungira yagizwe Umushumba w’iyi Diyoseze n’Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Papa Francis nk’uko byari bikubiye mu itangazo ryaturutse i Vatican tariki 12 z’ukwezi gushize kwa Kanama 2024.
Musenyeri Jean Bosco Ntagungira yasimbuye Musenyeri Philippe Rukamba ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru, aho yatanze ubwegure bwe bwo kugira ngo akijyemo ndetse bukemezwa na Papa.
Uyu mushumba mushya wa Diyoseze ya Butare, amaze imyaka 31 ari Umusaseridoti, aho yahawe isakaramentu ry’Ubupadiri tariki 01 Kanama 1993.
RADIOTV10