Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yavuze ko nta Munya-Uganda ushobora kuzana imikino yo kujya mu muhanda ngo agiye kwigaragambya mu bihe by’amatora nk’uko biherutse kuba mu baturanyi muri Tanzania.
Ni mu gihe Abakandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu bakomeje ibikorwa byo kwiyamamaza, barimo umukandida utavuga rumwe n’ubutegetsi Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine, ukomoje kuvuga ko inzego z’umutekano zikomeje kubangamira ibikorwa bye.
Uwo munyapolitiki yavuze ko ibyo bidashobora kumuca intege, ashimangira ko uyu ari wo mwanya bafite wo gukoresha ubushobozi bwose bushoboka kugira ngo bafate ubutegetsi.
Ibyo bituma bamwe bibaza ko aya matora ashobora gukurikirwa n’ibibazo by’umutekano muke mu gihe Perezida Museveni yaba yatsindiye kongera kuyobora igihugu, ariko Perezida Museveni yavuze ko ibyo bibazo bitazigera biba muri Uganda.
Yagize ati “Nta muntu ushobora kuzana iyo mikino hano. Iyo mikino mujye muyijyana mu bindi Bihugu byo muri Afurika, ariko hano ntibishoboka. Ibyo bintu rimwe na rimwe tubyumva, bamwe mu rubyiruko rwacu babeshya abanyamahanga bakababwira ko Uganda ari igihugu kirimbuka, ariko ndababwira ko nta muntu ushobora guhungabanya amahoro yacu. Hagize ubigerageza, twamufata urugendo rwe rukarangirira aho.”
Perezida Museveni yongeyeho ko n’abanyamategeko biteguye gufatanya na Leta mu guhangana n’ibikorwa nk’ibyo.
Ati “Ubu turi no kuganira n’abanyamategeko bacu. Hari ubwo umuntu akora icyaha nk’icyo, agatanga ingwate bakamurekura, ariko inkiko zacu zimaze gushyira imbaraga mu gukurikirana abo banyabyaha.
Ntawahungabanya amahoro yacu. Nihagira ubigerageza, tuzabimuryoza. Ntimwabonye ibyabaye ku baturage bari bavuye hafi y’umupaka wa Congo? Twabirangije mu gihe gito cyane.”
Amatora y’Umukuru w’Igihugu cya Uganda azaba ku itariki ya 15 Mutarama 2026. Iyi izaba ari inshuro ya kabiri yikurikiranya Perezida Museveni ahanganye n’umunyapolitiki akaba n’umuhanzi Bobi Wine.
Mu matora yo mu 2021, Perezida Yoweri Museveni yatsinze ku majwi 58.64%, naho Robert Kyagulanyi Ssentamu agira 34.83%. Aba bakandida bombi ni bo bahabwa amahirwe menshi yo guhatanira uyu mwanya.
David NZABONIMPA
RADIOTV10








